Perezida Samia arasaba amahanga kugira inama Vladimir Putin
Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, arasaba amahanga kugira inama Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin kugira ngo ahagarike intambara yashoje kuri Ukraine. Mu kiganiro aherutse kugirana na The New York Times cyerekeye imiyoborere ye, Perezida Samia yasabwe kuvuga ku ntambara iri kubera muri Ukraine nk’uyoboye igihugu gihagarariwe mu Nteko Rusange y’Umuryango […]
Tariki ya 17 Mata 1994: Hashyizweho ba perefe bashya bo kwihutisha jenoside
Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 17 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi tariki ya 17 Mata mu 1994. 1. Leta y’abicanyi yashyizeho ba perefe bashya bagombaga kwihutisha Jenoside muri za Perefegitura Tariki ya 17/4/1994, Leta […]
RDC: Umusirikare wa FARDC wavangiwe yishe arashe abantu 8 barimo abakoloneli
Nibura abantu umunani bahitanywe n’amasasu yarashwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki ya 17 Mata 2022, ahitwa Bambu, muri Teritwari ya Djugu, mu majyaruguru ya Bunia, umurwa mukuru wa Ituri. Hakurikijwe ubuhamya bw’umuryango w’umwe mu bishwe, ngo “umusirikare ufite ikibazo cyo mu mutwe yaba yaratse intwaro umusirikare mugenzi we” mbere yo kurasa mu bantu. […]
Koreya ya Ruguru yagerageje intwaro zitezweho kuzamura ingufu kirimbuzi zayo

Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yakurikiranye igeragezwa ry’ubwoko bushya bw’intwaro ziyoborwa zitezweho kuzamura ingufu za kirimbuzi z’igihugu nk’uko ibitangazamakuru bya Leta bibitangaza. Amakuru yatangajwe mu rukerera rwo kuri uyu Munsi wa Pasika, itariki 17 Mata, yaje mu gihe Koreya y’Epfo na Amerika byaburiye ko Pyongyang ishobora guhita isubukura igerageza ry’intwaro za kirimbuzi […]
U Burusiya bwemeje ko General wabwo wa 8 yiciwe muri Ukraine

Umusirikare w’u Burusiya wa munani ufite ipeti ryo mu cyiciro cya General, Major General Vladimir Yrolov yiciwe mu ntambara iki gihugu cyashoje muri Ukraine. Inkuru y’urupfu rwa Gen. Yrolov yatangajwe na Meya w’umujyi wa St Petersburg, Alexander Beglov nk’uko tubikesha ikinyamakuru TASS cya Leta y’u Burusiya, ubwo yari amaze kwitabira umuhango wo kumushyingura mu irimbi […]
Umukuru w’Abangilikani ku Isi yatangaje ko Imana itemera gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru w’itorero ry’Abangilikani ku Isi, Archbishop Justin Welby, yatangaje ko Imana itemera amasezerano ya guverinoma y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda. Nk’uko ibinyamakuru byo mu Bwongereza bizimo Sky, BBC na Telegraph byabitangaje, Archbishop Welby yabivugiye mu butumwa yagejeje ku bayoboke b’iri torero bwerekeye izuka rya Yesu/Yezu (Pasika). Uyu mushumba yavuze ko hari ibibazo […]
Kinshasa yamaganye iyicwa ry’Umunyekongo wishwe n’umupolisi w’umuzungu muri Michigan

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yamaganye iraswa n’iyicwa ry’umwimukira w’Umunyekongo wishwe n’umupolisi w’umuzungu muri Leta ya Michigan, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu byumweru hafi bibiri bishize, nk’uko bigaragara mu nyandikomvugo y’inama ya guverinoma yagaragaye kuri uyu wa Gatandatu, itariki 16 Mata 2022. Patrick Lyoya, w’imyaka 26, bivugwa ko umuryango we wimukiye muri Amerika […]
Abanyarwanda bajya muri Angola ntibazongera gusabwa viza
Guverinoma ya Angola yafashe icyemezo cyo gukuriraho viza (visa) kuri pasiporo ku Banyarwanda bajyayo. Iki cyemezo gikubiye mu masezerano iyi guverinoma yagiranye n’iy’u Rwanda, arimo ubufatanye mu: buhinzi n’ubworozi, ubuzima, by’imitungo kamere, ubucuruzi n’ishoramari n’andi. Aya masezerano yari ahagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Angola, Tete Antonio, […]
U Burusiya burigamba guhanura indege yari yuzuye intwaro zari zigenewe Ukraine
Intwaro zishinzwe guhangana n’ibitero byo mu kirere z’u Burusiya kuri uyu wa Gatandatu zahanuye indege yari yuzuyemo intwaro zigenewe Ukraine, Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, bivuga ko zari zivuye mu bihugu byo mu burengerazuba. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yavuze ko iyi ndege yahanuriwe hafi y’Umujyi wa Odessa wo muri Ukraine. Amakuru ava mu Gisirikare […]
Nyamasheke: Polisi yafashe abakekwaho kwica umucuruzi wa Mobile Money
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyamasheke yafashe abagabo batatu bakurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rw’umukobwa wacuruzaga mobile money mu Karere ka Nyamasheke. Abafashwe ni Uwimpuhwe Denis, Nsengimana Paul, na Ishimwe Steven bakaba bafatiwe ahantu hatandukanye biturutse ku iperereza ryakozwe ku rupfu rw’uyu mugore witwa Nyampinga Eugenie wishwe ku itariki ya 13 Mata mu Karere […]
Finland yeruye ko nta bwoba itewe n’u Burusiya bwayiburiye ku kwinjira muri NATO
Guverinoma ya Finland yatangaje ko nta bwoba itewe n’u Burusiya buherutse kuyiburira buyibuza kwinjira mu muryango wa NATO w’ibihugu bishyigikirana mu rwego rw’igisirikare. Dmitry Medvedev wabaye Perezida w’u Burusiya ubu akaba ari Visi Perezida w’akanama k’igihugu gashinzwe umutekano, tariki ya 14 Mata 2022 yatangarije ku muyoboro we wa Telegram ko Finland na Sweden nibyinjira muri […]