Umusirikare w’u Burusiya wa munani ufite ipeti ryo mu cyiciro cya General, Major General Vladimir Yrolov yiciwe mu ntambara iki gihugu cyashoje muri Ukraine.
Inkuru y’urupfu rwa Gen. Yrolov yatangajwe na Meya w’umujyi wa St Petersburg, Alexander Beglov nk’uko tubikesha ikinyamakuru TASS cya Leta y’u Burusiya, ubwo yari amaze kwitabira umuhango wo kumushyingura mu irimbi rya Serafimovskoe kuri uyu wa 16 Mata 2022.
Meya Beglov yagize ati: “Uyu munsi dusezeye ku ntwari y’ukuri. Vladimir Petrovich Frolov yapfuye urupfu rw’intwari mu mirwano n’abanya-Ukraine. Yatanze ubuzima bwe kugira ngo abana, abagore n’abakuze bo muri Donbas batazongera kumva iturika ry’ibisasu, kugira ngo batazongera gutegereza urupfu no kuva mu ngo.
Gen. Yrolov yari Komanda wungirije wa Diviziyo ya 8 y’ingabo z’u Burusiya. Abandi biciwe muri iyi ntambara barimo: Maj. Gen. Magomed Tushayev, Maj. Gen. Andrey Sukhovetsky, Maj. Gen. Sergey Chipilev, Maj. Gen. Vitaly Gerasimov, Maj. Gen. Yakov Rezantsev, Maj. Gen. Andrei Kolesnikov na Maj. Gen. Oleg Mityaev.

2 Responses
U Burusiya bwemeje ko General wabwo wa 8 yiciwe muri Ukraine
Icyo nicyo gihembo cyo kurwana.Imana yaturemye idusaba gukundana ikatubuza kurwana,Ndetse ikadusaba no gukunda abanzi bacu.Abanga kumvira Imana,bose izabarimbura ku munsi w’imperuka nkuko ijambo ryayo rivuga.