Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, arasaba amahanga kugira inama Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin kugira ngo ahagarike intambara yashoje kuri Ukraine.
Mu kiganiro aherutse kugirana na The New York Times cyerekeye imiyoborere ye, Perezida Samia yasabwe kuvuga ku ntambara iri kubera muri Ukraine nk’uyoboye igihugu gihagarariwe mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Uyu Mukuru w’Igihugu yasubije ati: “Tanzania, ntabwo tuzi impamvu barimo kurwana. Isi ikwiye kugira Putin inama yo kutarwana.”
Inteko Rusange yatoye imyanzuro itatu: uwo kwamagana ibitero by’u Burusiya muri Ukraine, uwo kwemera ko imfashanyo zigera ku banya-Ukraine bari imbere mu gihugu n’uwo gukura u Burusiya mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano.
Muri iyi myanzuro yose Tanzania yarifashe, yanga kwerekana umwanya ibogamiyemo.



2 Responses
Perezida Samia arasaba amahanga kugira inama Vladimir Putin
Aba TZ nindyadya ntibapfa kuvuga byinshi
Perezida Samia arasaba amahanga kugira inama Vladimir Putin
Aba TZ nindyadya ntibapfa kuvuga byinshi