Umupfumu Rutangarwamaboko na se bambitswe imidari y’ishimwe

Umupfumu Nzayisenga Modeste uzwi nka Rutangarwamaboko, yambitswe umudari ashimirwa gukomera no gusigasira umuco nyarwanda. Uyu mugabo usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima Bushingiye Ku Muco akanaba umushakashatsi ndetse n’Inzobere muby’Umuco, Amateka, Imbonezabitekerezo ari yo Filozofiya n’Ubuzima bwa Muntu Bushingiye ku Myizerere, Imyumvire, Imitekerereze Imyitwarire ndetse n’Imigirire; yambitswe umudari wiswe “Ijabo ry’Intore”. Yawambitswe na Meya […]

Koreya ya Ruguru yahaye u Burusiya ‘abakorerabushake’ 100,000 bo kubufasha guhangana na Ukraine

Igihugu cya Koreya ya Ruguru cyamaze guha u Burusiya abakorerabushake babarirwa mu bihumbi 100, kugira ngo babuhe umusada mu ntambara bumazemo amezi akabakaba atandatu buhanganye na Ukraine. Ni amakuru yemejwe na Igor Korotchenko, umunyamakuru wa Televiziyo y’igihugu y’u Burusiya ubwo yari muri kimwe mu biganiro biyitambukaho. Yagize ati: “Hari amakuru y’uko abakorerabushake 100,000 bo muri […]

Umunyamategeko yasabye LONI, UA na UE gufatira ibihano u Rwanda

Umunyamategeko wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Georges Kapiamba, yasabye Umuryango w’Abibumbye, Ubumwe bwa Afurika n’Umuryango w’Ibihugu by’Iburayi, gufatira u Rwanda ibihano ndetse n’abayobozi bakuru mu mutwe wa M23. Uyu munyamategeko akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu yo mu muryango witwa Association Congolese Pour L’Acces au Justice (ACAJ), abinyujije kuri Twitter yavuze ko RD Congo […]

Rwongeye kwambikana hagati ya Israel na Gaza

Israel ivuga ko yafunze abarwanyi bo mu nyesyamba zo muri Palestine mu bitero byasakiranyije impande zombi mu Karere ka Cisjordanie/West Bank yigaruriye nyuma y’ibitero by’indege kuri Gaza. Ibi bitero byahitanye abantu 11 harimo n’umwana nk’uko bivugwa n’Umukuru w’Umutwe w’abatwanyi bo muri Palestina, Palestinian Islamic Jihad (PIJ), Tayseer Jabari. Israel ivuga ko yateye muri Gaza nyuma […]

APR FC yerekanye abakinnyi bashya 6 yaguze muri iyi mpeshyi

Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatandatu, yerekanye abakinnyi batandatu bashya izakoresha mu mwaka utaha w’imikino nyuma yo kubasinyisha muri iyi mpeshyi. Ni igikorwa cyabereye i Shyorongi mu karere ka Rulindo aho iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu isanzwe iba, gihurirana n’ibirori byo guhemba abakinnyi bayo bahize abandi mu mwaka ushize w’imikino. Mu bahembwe harimo Ruboneka […]

M23 yamaganiye kure raporo ya Loni ishinja RDF kuyiha ubufasha

Umutwe wa M23 wamaganye imyanzuro ikubiye muri raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ishinja Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuba zaragiye kurwana muri Congo Kinshasa. Imyanzuro y’iyi raporo itarashyirwa ahagaragara yagaragaye ku itariki ya 04 Kanama. Iyi raporo ivuga ko “hari ibimenyetso bikomeye” byemeza ko Ingabo z’u Rwanda zagiye muri RDC kurwana ku ruhande rwa M23, zikayiha intwaro, […]

Teta Sandra yagaragaye asomana na Weasel uvugwaho kumuhondagura (Reba videwo)

Umunyarwandakazi Teta Sandra yagaragaye ari gusomana n’umukunzi we, Weasel Manizo, bimaze iminsi bivugwa ko aherutse kumuhondagura, akamugira intere. Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugore uri gutabarizwa, we yagaragaye ari mu bihe byiza na Weasel ari nako abari aho bari gufata amashusho. Umwe yumvikana agira ati ” Mukikole kibalume.” (Mubikore bigire abo bibabaza). VIDEWO: https://www.instagram.com/p/Cg4KgDOMl40/?hl=en […]

Abagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN bandikiye Blinken

Abaturage bagizweho ingaruka n’ibitero by’iterabwoba byagabwe n’umutwe wa MRCD-FLN ya Paul Rusesabagina mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’u Burengerazuba, basabye umunyamabanga wa Leta Zunze za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Anthony Blinken, ko bazabonana na we kugira ngo bamugaragarize uburyo ibyo bitero byagize kandi bikomeje kugira ingaruka ku miryango yabo. RBA ivuga ko mu ibaruwa bamwandikiye, abagizweho ingaruka […]

Mwanyiciye isoko, munshakire umugabo mumuzane_Kate Bashabe wari ubajijwe kuri Sadio Mané

Umunyamideli akaba n’umucuruzikazi, Kate Bashabe, yashinje abanyamakuru kumwicira isoko bigatuma atabona umugabo, nyuma yo gukuririza inkuru zitari zo ku rukundo rwe n’ibyamamare bitandukanye. Uyu mukobwa w’imyaka 31 y’amavuko yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Yago TV Show. Ni ikiganiro cyabereye aho Bashabe atuye ku Rebero, nyuma y’uko yari avuye mu murenge wa Kanombe yavukiyemo aho […]

RD Congo ivuga ko raporo ishinja u Rwanda gufasha M23 yari gukumira impfu z’abamagana MONUSCO

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yavuze ko abantu baherutse kugwa mu myigaragambyo bazize kuba LONI yaratinze gushyira hanze raporo yayo, ishinja u Rwanda gufasha M23. Raporo ya LONI ishinja u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23 n’ubwo u Rwanda rwamaganye rwivuye inyuma ibivugwa n’izo mpuguke z’uyu muryango. Muyaya asanga […]