Perezida Kagame na William Ruto bahuriye mu Misiri, baraganira

Perezida Kagame na Ruto baganiriye ku mubano mwiza w'u Rwanda na Kenya

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, na mugenzi we wa Kenya, Dr William Ruto, bahuriye mu Misiri, bagirana ikiganiro cyerekeye ku mubano w’ibihihu byombi. Aba bakuru b’ibihugu bagiye mu Misiri kwitabira inama mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ibihe, izwi nka COP27. Ibiro bya Perezida w’u Rwanda byemeje aya makuru biti: “Muri uyu mugoroba muri Sharm El-Sheikh, Perezida […]

General Kainarugaba yatangaje ko kurwanya M23 byaba ari bibi cyane

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda usanzwe ari n’umujyanama we wihariye mu by’umutekano, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ari bibi cyane. Mu butumwa yashyize kuri Twitter mu mwanya ushize, Gen. Kainerugaba yasobanuye ko abarwanyi ba M23 bari kurwanira uburenganzira […]

France: Umusore w’imyaka 27 yasimbuye Marine Le Pen ku buyobozi bwa Rassemblement National

1200x680_000_32mv49f.jpg

Kuri uyu wa Gatandatu, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’ibihugu by’i Burayi, Jordan Bardella, w’imyaka 27, yatorewe gusimbura Marine Le Pen nka perezida w’ishyaka Rassemblement National (RN) . Bardella yatsindiye ku majwi hafi 85 ku ijana by’amajwi y’abayoboke b’ishyaka, mu gihe Louis Aliot wahoze ari umufatanyabikorwa wa Le Pen, yabonye amajwi 15 ku ijana. Ibi […]

Indege z’intambara zoherejwe i Goma zatumye ikibuga cy’indege gifungwa by’agateganyo

FARDC yohereje iyi ndege n'indi i Goma

Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma cyafunzwe by’agateganyo bitewe n’uko cyateguriwe kwakira indege z’intambara z’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, zaturutse i Kinshasa. Ifungwa ry’agateganyo ry’iki kibuga cy’indege ryamenyeshejwe amasosiyete y’indege z’ubucuruzi mu gitondo cy’uyu wa 6 Ugushyingo, gusa ntabwo impamvu y’iki cyemezo yari yashyizwe ahagaragara. Byavugwaga ko iki kibuga kiraba gikoreshwa n’indege z’intambara […]

Abana babiri barwariye mu bitaro nyuma yo kugaburirwa imvu

Umwana w’imyaka 4 y’amavuko na murumuna we w’imyaka 2, b’umubyeyi w’Umunyakenyakazi witwa Joyce Chemng’etich barwariye mu bitaro nyuma yo kugaburirwa imvu. Uyu mubyeyi utuye mu karere ka Nakuru yasobanuye ko yamenye amakuru y’uko abana be bagaburiwe imvu ubwo yari avuye mu mirimo akesha imibereho yo mu rugo. Ngo yasanze aba bana bataye ubwenge, akurikiranye impamvu […]

Tanzania: Indege itwara abagenzi yaguye mu Kiyaga cya Victoria

Indege itwara abagenzi yaguye mu kiyaga cya Victoria muri Tanzaniya kuri iki Cyumweru ubwo yageragezaga kugwa mu muyaga mwinshi ku kibuga cy’indege kiri mu mujyi wa Bukoba ku nkombe z’ikiyaga. Abantu 19 muri 43 bari barimo bahasize ubuzima Kugeza ubu abantu 26 barokowe mui abo bagenzi 43 bari mu ndege ya Precision Air cyangwa niba […]

Imyigaragambyo y’abapilote yahagaritse ibikorwa bya Kenya Airways

Aba bapilote bari bateguje ko bahagarika akazi

Abapilote ba sosiyete ya Kenya ishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere, Kenya Airways, bamaze iminsi ibiri bigaragambya nyuma y’aho bagejeje ibibazo byabo ku bo bireba ariko ntibahabwe igisubizo. Abahagarariye aba bapilote bahuriye mu ishyirahamwe rya KALPA (Kenya Airways Pilotes Association) tariki ya 4 Ugushyingo 2022 bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, bateguza ko ku munsi ukurikiyeho haraba imyigaragambyo, aho […]

Rusizi: Uwakekwagaho gusambanya abana 2 b’abakobwa yiyahuriye mu biro by’akagari

Basabe Amis w’imyaka 40, wari utuye mu mudugudu wa Murabyo, akagari ka Shara mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, wakekwagaho kurarana abana 2 b’abakobwa, uw’imyaka 14 n’uwa 11 akanabasambanya, ubwo yagezwaga ku biro by’akagari ka Shara, yabaye acumbikiwe mu cyumba cyako, hatarashira iminota 15 bahamushyize, bagarutse kumureba basanga yimanitse, yapfuye. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe […]

Gen. Ekenge yasobanuye impamvu FARDC yataye Rutshuru na Kiwandja bigafatwa na M23

Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, Gen. Sylvain Ekenge, kuri uyu wa Gatandatu, itariki 05 Uguhyingo yasobanuye impamvu imijyi ya Rutshuru na Kiwanja biherutsegufatwa n’inyeshyamba za M23, avugako batashoboraga kwemera kurwaniraahantu hari abaturage . Gen. Ekenge yari abajijwe, ubwo yasobanuraga uko ikibazo cy’umutekano cyfashe, impamvu imbere ya M23 igisiikare cya leta cyatye […]

Musanze: Abakekwaho gukubita no gukomoretsa abaturage batawe muri yombi

Abantu bakekwa kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa bikomeye Serugendo François na Dusabimana Ntibakunda Gashuhe bamaze gufatwa bakaba bari mu maboko y’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB). Abamaze gufatwa ni abagabo 3 barimo: Maniragaba Evariste, Karekezi Théogène bita Birikorimana, Hakorimana na Munyarurembo Justin undi witwa Karekezi Théogène ugishakishwa. Aba bose bakurikiranweho iki cyaha bakomoka mu mudugudu wa Murambi, […]

Umuririmbyi n’umuraperi Aaron Carter yasanzwe mu bwogero bwe yapfuye

Umuririmbyi n’umuraperi w’umunyamerika, Aaron Carter, wari murumuna w’umuririmbyi Nick Carter wo muri Backstreet Boys, yapfuye afite imyaka 34 . Urubuga TMZ rwavuze ko Carter bamusanze mu bwogero bwe iwe i Lancaster, muri Californiya, yapfuye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu. Abahagarariye itsinda rye ni bo bemeje urupfu rwe. Bati: “Kuri ubu ni igihe kibi rwose, […]

2/3 by’abaturage ba Sudani y’Epfo bashobora guhura n’nzara ikaze mu 2023

Kuri uyu wa Kane ushize, ibiro by’Umuryango w’Abibumbye byatangaje ko abantu bagera kuri miliyoni 7.8 muri Sudani y’Epfo, bangna na bibiri bya gatatu by’abaturage, bugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa mu gihe cy’umwaka utaha kuva Mata kugera muri Nyakanga kubera imyuzure, amapfa n’amakimbirane . Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ibiribwa n’ubuhinzi (FAO), Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana […]

RDC yasubije uwabajije niba ‘muri iki gihe’ Tshisekedi ateganya kujya kuba i Goma

Guverinoma ya RDC yasubije umunyamakuru wabajije niba Perezida Félix Tshisekedi ateganya kongera gusubira i Goma kubana by’agateganyo n’abahatuye, by’umwihariko muri iki gihe umutwe witwaje intwaro wa M23 uri gusatira uyu mujyi. Ni ikibazo cyabajijwe Umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya, kuri uyu wa 5 Ugushyingo ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, cyari cyerekeye ku mirwano ya M23 n’ingabo […]

Somalia: Al Shabab yihoreye ku gisirikare cya leta nyuma yo kwica abarwanyi ba yo basaga 100

Ibiro Ntaramakuru bya Somalia, SONNA, biratangaza ngo umwiyahuzi yiyahuye yiturikirije ibisasu hafi y’ikigo cy’imyitozo ya gisirikare, ahitana byibuze abantu batanu abandi 11 barakomereka . Igitero cyagabwe ku wa Gatandatu mu nkambi iri mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu, cyigambwe n’umutwe witwaje intwaro wa al-Shabab kikaba kibaye nyuma y’icyumweru ibindi bitero by’ubwiyahuzi bibiri bihitanye nibura 116 […]

Abakuriye ubutasi mu Rwanda na RDC barateganya guhura

Abakuriye inzego urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cy’u Rwanda n’icya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) biteganyijwe ko bahurira i Luanda muri Angola mu minsi iri imbere. Ni nyuma yo guhura kwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa RDC, Christophe Lutundula. Ikinyamakuru Jeune Afrique gisobanura ko bakiriwe i Luanda na […]