Premier league: Manchester United yisasiye Manchester City, iha agahenge Arsenal

Ikipe ya Manchester United yatsinze Manchester City ibitego 2-1, bituma Arsenal zisa n’izihanganiye Igikombe cya shampiyona ibona agahenge. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa derby yo mu mujyi wa Manchester wa 20 wa shampiyona y’Abongereza wabereye ku kibuga cya Stade ya Old Trafford. Ni umukino watangiye amakipe yombi atinyana ndetse umupira ukinirwa mu kibuga […]

Ifoto y’umunsi: Lt Gen Mubarakh Muganga mu mwambaro mushya wa RDF

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga, yagaragaye bwa mbere yambaye umwambaro mushya w’Ingabo z’u Rwanda (RDF). Umwambaro mushya Lt Gen Muganga yagaragaye yambaye utandukanye n’usanzwe abasirikare ba RDF bambaraga, dore ko amapeti ari mu gituza bitandukanye n’usanzwe yabaga ari ku ntugu. Uyu mwambaro mushya kandi ntugaragaraho ibirango bizwi nk’ibirokoroko byari […]

Kera kabaye Tundu Lissu yatangaje igihe azatahukira muri Tanzania

Umunyapolitiki Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania, yatangaje ko agiye gutahuka nyuma y’imyaka itatu ari mu buhungiro. Ku wa Gatanu tariki ya 13 Mutarama 2023 Lissu wahungiye mu Bubiligi yatangaje ko azagera muri Tanzania ku wa 25 Mutarama. Tundu Lissu ni umwe mu bakandida bari bahanganye na Dr John Pombe Magufuli mu matora y’Umukuru […]

Amayobera n’ibitangaza bivugwa ko byakozwe n’ibivejuru mu Isi

screenshot_20230113-212408_1.jpg

Mu Isi hari inyubako n’ibindi bikorwa byinshi binyuranye kandi bitangaje cyane, ku buryo uburyo byakozwemo byakomeje kugenda bishobera abahanga, ibituma abantu benshi bemeza ko byubatswe n’ibivejuru n’ubwo hari ababihakana. Kuva kera hakomeje kugenda hakorwa ubushakashatsi ngo barebe bimwe mu bikorwa biri mu isi bitangaje uburyo byakozwe nuko byubatswe. N’kubu ntibyumvikana ukuntu umuntu yakwikorera ibuye rya […]

Tshisekedi yateguje abaminisitiri ba RDC ko hari bamwe muri abo agiye kwirukana

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yateguje abaminisitiri bagize Guverinoma y’igihugu cye ko mu minsi ya vuba hari abo agomba kwirukana. Tshisekedi yabitangarije mu nama y’Abaminisitiri ya 89 yayoboye ku wa Gatanu tariki ya 13 Mutarama yifashishije ikoranabuhanga. Bamwe mu bitabiriye iyi nama babwiye ibitangazamakuru by’i Kinshasa ko Tshisekedi yabamenyesheje […]

U Rwanda mu bihugu 50 Iran iteganya kuvaniraho ikiguzi cya Visa

Leta ya Iran yatangaje ko iteganya kuvanaho ikiguzi cya Visa ku baturage bo mu bihugu 50 byo hirya no hino ku Isi, birimo n’u Rwanda. Ni ibiheruka gutangazwa n’Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubukerarugendo muri Minisiteri ya Iran ishinzwe Umuco, Ubukerarugendo n’Ubugeni; Ali-Asghar Shalbafian. Uyu yabwiye ikinyamakuru kitwa ‘Visa Guide World’ ko hari urutonde rw’ibihugu 50 […]

Kigali Night Run: Barasaba ko yazajya iba kenshi

Rudasingwa arasaba ko Kigali Night Run yajya iba kenshi

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Mutarama 2023, guhera saa kumi n’ebyiri, mu mujyi wa Kigali habaye siporo yo kwiruka izwi nka ‘Kigali Night Run’ yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ikaba yitabiriwe nabarenga ibihumbi bitanu. Umudage Peter yatangaje ko yitabiriye iyi siporo bwa mbere, nyuma y’umunsi umwe ageze mu Rwanda. Ati: “Nageze […]

Nyarugenge: Inzego zatabaye umugabo wari wivuganwe n’abaturage bamushinja kuroga mugenzi we

Inzego z’umutekano zikorera mu murenge wa Muhima w’akarere ka Nyarugenge, zatabaye umugabo witwa ‘Fils’ abaturage bari bagiye guhondagurira ahazwi nko kwa Mutangana bamushinja kuroga mugenzi we agapfa. Byabaye ku wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2023. Uwo uyu Fils yashinjwaga kuroga yifashishije ‘Super Glue’ ni uwitwa Ngirente Ildephonse watwaraga imodoka zipakira imizigo kwa Mutangana, bikavugwa […]

Meddy yateguje abakunzi be indirimbo ye nshya

Umuhanzi Ngabo Médard Jobert ukunzwe mu muziki nyarwanda nka Meddy, yateguje abakunzi be ko isaha n’isaha ashobora kubaha indirimbo ye nshya. Uyu muhanzi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yahishuye ko iyi ndirimbo ye nshya yayise ‘Grateful’. Ni indirimbo uyu muhanzi ashimamo Imana ahamya ko yamubereye nziza, nyuma y’urugendo rurerure yanyuzemo nk’umuntu. Meddy ntiyigeze atangaza igihe […]

Général uheruka gutoroka FARDC yagizwe Umugaba Mukuru wungirije wa M23

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yagize Général de Brigade Byamungu Maheshe Bérnard uheruka gutoroka Igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC) Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za M23. M23 yemeje aya makuru mu itangazo Bisimwa yashyizeho umukono ku wa Gatanu tariki ya 13 Mutarama. Gén de Bde Byamungu yahawe ziriya nshingano nyuma yo kuzamurwa mu ntera avanwe ku […]

Algeria yatangiye CHAN itsinda Libya, mu mukino wasifuwe n’abarimo Umunyarwanda

Ikipe y’Igihugu ya Algeria yatsinze iya Libya igitego 1-0, mu mukino ufungura Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2023) wabaye kuri uyu wa Gatanu. Ni umukino wabereye kuri Stade yitiriwe Nelson Mandela iherereye i Algiers muri Algeria yakiriye ririya rushanwa. Umunyarwanda Uwikunda Samuel ari mu basifuzi bawuyoboye, dore ko yari uwa kane. […]