Nyaruguru: Igisasu cyateguwe mu ishyamba hafi y’inzira

Abaturage bari bategereje ko abasirikare bagituritsa

Igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade (grenade) cyagaragaye mu ishyamba hafi y’inzira nyabagendwa mu mudugudu wa Kalimba, akagari ka Raranzige, umurenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru. Inzego z’umutekano zahageze, ziragitegura zigiturikiriza hafi aho ngaho. Ibi byabaye kuri uyu wa 16 Mata 2023. Nk’uko Munyankindi Louis, umuyobozi w’Isibo icyo gisazu cyari gitezemo abivuga, iyo gerenade […]

Kenya: Raila Odinga yashinje Visi Perezida Gachagua gushaka kumwica

Umuyobozi w’ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, Azimio, ari we Raila Odinga, ubu aravuga ko azajyana Visi Perezida, Rigathi Gachagua mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kubera gushaka kumwica . Kuri iki Cyumweru, ubwo yari muri mitingi ya Azimio yaberaga ku kibuga cya Kamkunji, Raila yavuze ko Gachagua yohereje abapolisi avuga ko barashe amasasu cumi na […]

Moses Turahirwa yatangaje ko anywera urumogi mu mihanda y’i Kigali

Umunyamideli Moses Turahirwa aravuga ko u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine kimwemerera kunywera urumogi nk’umuti mu mihanda no mu busitani bwo mu mujyi wa Kigali. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Turahirwa yagize ati: “U Rwanda ni cyo ihugu ku Isi na Africa kinyemerera kunywa umuti w’itabi ry’urumogi ku mihanda no mu busitani bwa […]

Sudani: Abagera kuri 56 bamaze kugwa mu mirwano mu gihe abasaga 500 bakomeretse

Kuri iki Cyumweru, komite nkuru y’abaganga bo muri Sudani yatangaje ko umubare w’abapfuye mu mirwano ikomeje kuba hagati y’ingabo za Sudani n’umutwe witwara gisirikare usanzwe wegamiye kuri leta (RSF) ugeze kuri 56 mu gihe abakomeretse ari 595 . Iyi komite yahamagariye ingabo za RSF n’ingabo za Sudani gufungura umuhora w’ubutabazi kugira ngo abantu bakomeretse cyane […]

Perezida Kagame aremeza ko ikibazo cya RDC, u Rwanda n’akarere atari M23

Perezida Kagame na Patrice Talon uyobora Bénin, mu kiganiro n'abanyamakuru

Perezida Paul Kagame aremeza ko ikibazo cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, u Rwanda n’akarere ibihugu byombi biherereyemo atari umutwe witwaje intwaro wa M23. Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru i Cotonou muri BĂ©nin kuri uyu wa 15 Mata 2023, Perezida Kagame wari usabwe n’umunyamakuru kuvuga ku mwuka mubi uri mu mubano w’u Rwanda na RDC, […]

U Burusiya bufite uburenganzira bwo kuba aho bushatse kimwe n’ikindi gihugu cyose – Kagame

“U Burusiya bufite uburenganzira bwo kuba aho bushatse hose mu gihe bikurikije amategeko,” ibi ni ibyatangajwe na Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru yatangiye kuri uyu wa Gatandatu ushize muri Benin ari kumwe na mugenzi we, Patrice Talon, ubwo yabazwaga uko abona kuba muri Afurika kw’u Burusiya, ibikomeje guteza umwiryane hagati yabwo n’ibindi bihugu by’ibihangange. […]

Uganda: Ku mashilingi miliyoni 1,3 umuntu ashobora gutunga imbunda

Ku mashilingi yaUganda ari munsi ya miliyoni 1,3 umuntu ashobora gutunganya ku mugaragaro impapuro zisabwa kugirango abone imbunda yo kwirinda ku giti cye nk’uko amakuru aturuka mu gipolisi cya Uganda (UPF) abyerekana . Nk’uko amakuru avuga, abantu bagomba kuzuza urupapuro rwabugenewe kugirango babone cyangwa bagure imbunda. Ifishi, izwi kandi nka “Police Form 98”, igura amashiingi […]

Induru zavugiye i London kubera ibitangaza abana bo muri Uganda bagize Ghetto Kids bahakoreye

Ghetto Kids bemeje abitabiriye iri rushanwa n'abagize akanama nkemurampaka

Mu cyumba kiberamo irushanwa rya Britain’s Got Talent i London mu Bwongereza havugiye induru kubera ibitangaza byakozwe n’abana bo muri Uganda bagize itsinda ry’ababyinnyi rizwi nka Ghetto Kids. Iri tsinda ryatangijwe na Dauda Kavuma mu mwaka w’2013 mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’abana b’imfubyi n’ababayeho mu buzima bugoye. Abarigize biganjemo ibi byiciro, bakaba bafite […]

Zimbabwe yiyemeje kugeza abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu butabera

Umwe mu bayobozi bakuru muri leta ya Zimbabwe yerekanye ko Harare yiyemeje gufatanya mu gushyikiriza ubutabera abakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, avuga ko hadashobora kubaho ubutabera n’amahoro arambye batabanje kubazwa ibyo bakoze . Ibi Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubucuruzi mpuzamahanga wa Zimbabwe, Prof. Amon Murwira, yabivuze kuwa Gaatanu mu rwego rwo kwibuka ku […]

Bemba yagaragarije abaminisitiri ingamba zo guhangana n’u Rwanda

Ubu Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ngo ifite ingamba zifatika zo guhangana n’icyo yita ubushotoranyi bw’u Rwanda mu burasirazuba bw’igihugu, bwihishe inyuma y’umutwe wa M23 no kugarura umutekano n’ububasha bwa Leta byangijwe n’abanzi ku rwego rw’igihugu . Izi ngamba zashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu mu Nama y’Abaminisitiri na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na […]

Mu Buhinde: Umunyepolitiki n’umuvandimwe we bishwe n’abihinduye abanyamakuru, ‘cameras’ zireba

Atiq n'umuvandimwe we imbere ya camera na micro mbere gato yo kuraswa

Umunyepolitiki Atiq Ahmad wabaye umushinga amategeko mu Buhinde ndetse n’umuvandimwe we, Ashraf Ahmad, bishwe barashwe n’abihinduye abanyamakuru kuri uyu wa 15 Mata 2023. Atiq na Ashraf, nk’uko France 24 ibitangaza, bari baherekejwe n’abapolisi mu mugoroba ubwo bari bagiye gusuzumirwa ku bitaro mu mujyi wa Prayagraj muri Leta ya Uttar Pradesh. Abanyamakuru babafotoraga, abandi bafata amashusho […]

Abanyekongo bagiye kongera gufata ku ndangamuntu baherukaga ku bwa Mobutu

Abaturage bo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo bagiye kongera gufata ku makarita ndangamuntu baherukaga mu myaka irenga 30 ubwo iki gihugu cyayoborwaga na Mobutu Sese Seko. Minisitiri w’Intebe, Michel Sama Lukonde, yatangarije mu nama y’abaminisitiri yabaye tariki ya 14 Mata 2023, ko indangamuntu ziri gutegurwa kandi ko hagati muri uyu mwaka w’2023, Abanyekongo baraba […]