Tanzania: Hatahuwe umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi

Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania, IGP Camillius Wambura, yatangaje ko uru rwego rwatahuye umugambi w’abantu bashaka gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan mbere y’uko umwaka w’2025 ugera. Ibi IGP Wambura yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru batumiwe na Polisi kugira ngo bamenyeshwe iby’uyu mugambi “mubisha ugamije guteza akaduruvayo muri Tanzania”. Yagize ati: “Bavandimwe nabatumiye kugira […]

Umutoza wa APR FC yanze kurya indimi ku byatangajwe na Djabel Manishimwe

Mu gihe habura amasaha macye ngo Rayon Sports icakirane na APR FC, hatangiye kuvugwa amagambo menshi ariko by’umwihariko abenshi bakaba bagaruka kuri Djabel Manishimwe uherutse kuvuga ukuntu abona abakinnyi baguzwe n’iyi kipe yambara umukara n’umweru. Manishimwe Djabel avuze ko imikinire ya APR FC nta birenze ku byo we n’abagenzi be bari basanzwe bakinana mbere yo […]

Gatanya hagati ya PSG na Neymar

Ikipe ya Paris Saint-Germain iri mu biganiro n’umunya-BrĂ©sil Neymar Jr, mu rwego rwo gusesa amasezerano impande zombi zifitanye. Neymar ni umukinnyi wa PSG kuva muri 2017, ubwo yayigeragamo aguzwe muri FC Barcelona miliyoni 222 z’ama-Euro. Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo mu Bufaransa avuga ko uyu munya-BrĂ©sil kuri ubu ari mu biganiro na PSG, kugira ngo […]

Mabayi: Umuyobozi yafunzwe nyuma y’aho Imbonerakure yishwe n’inyeshyamba z’Abanyarwanda

Umuyobozi wa Komini Mabayi, mu Ntara ya Cibitoke (mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi), Nicodeme Ndahabonyimana, n’abandi bayobozi babiri ndetse n’Imbonerakure eshatu, batawe muri yombi kuri uyu wa Kane ushize mu gitondo. Itabwa muri yombi ryabo ryakurikiye iyicwa ry’umuyobozi w’Imbonerakure bivugwa yishwe n’Inyeshyamba z’Abanyarwanda zifite ibirindiro mu Ishyamba rya Kibira. Usibye Ndahabonyimana, umuyobozi wa Zone Mabayi, […]

Niba uri umukobwa ukaba uteretwa n’umusore ufite Cash irinde ibi bintu

Bijya bibabaho ko umukobwa ashobora guteretwa n’umusore wahiriwe akaba afite amafaranga afatika kandi ateganya ku mushyira mu rugo, ni byiza ko azirikana ko hari ibyo adakunda kuburyo mu gihe yaba abikoze amahirwe yo gukomezanya yaba ari kuyoyoka. 1.Abagabo/sore ntibakunda umukobwa ubeshya Niba uri umukobwa ukaba utomboye umusore w’umugwizatunga, ni byiza ko wirinda kumubeshya kuko usanga […]

Cote d’Ivoire yiyongereye ku bihugu byiteguye kohereza ingabo muri Niger

Kuri uyu wa Kane ushize, Perezida Alassane Ouattara yatangaje ko Cote d’Ivoire yiteguye gutanga ingabo mu ngabo z’akarere zizoherezwa muri Niger mu gihe habaho gukoresha ingufu za gisirikare mu gusubizaho ubutegetsi bugendera ku itegeko nshinga muri iki gihugu. Ouattara yabivugiye i Abidjan nyuma yo kuva mu nama yabereye muri Nigeria, aho abayobozi b’Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu […]

Minisitiri Biruta yagiranye ibiganiro na Abiy Ahmed

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed Ali. Ni ibiganiro byabereye i Addis Ababa aho Biruta yagiriye uruzinduko rw’akazi kuri uyu wa Gatanu. Ni uruzinduko rugamije gushimangira umubano Ethiopia n’u Rwanda bamaze igihe bafitanye. Ni umubano ushinze imizi mu myaka ya 1970, ukaba waragiye wera imbuto […]

Loni yambitse imidari Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo

aa-5.jpg

Abasirikare b’u Rwanda bagize Rwanbatt-3 na Rwanda Aviation Unit 11 bari mu ngabo zishinzwe kubungabunga amahoro mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), kuri uyu wa Kane, itariki 10 Kanama, zambitswe imidari y’ishimwe kubera uruhare bagize mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri iki gihugu. Ibirori byabereye mu birindiro bya Durupi i Juba. Mu ijambo rye, […]

Kubera iki Angola itakiriye Maj. Gen. Karamba nka Ambasaderi w’u Rwanda?

Karamba ubwo yasezeraga kuri Perezida Samia Suluhu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, tariki ya 24 Werurwe 2023 yashyize Major General Charles Karamba ku mwanya wa ambasaderi w’iki gihugu muri Angola. Yagombaga gusimbura Gasamagera Wellars. Ambasaderi Karamba yari asanzwe ahagarariye u Rwanda muri Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania. Yasimbuwe na Harerimana Fatou, na we bigaragara ko ashobora kuba ataratangira iyi nshingano. […]

Se wa Chameleone ashaka kumuca ku nzoga ku kibi n’ikiza

Mzee Mayanja, se w’umuhanzi Chameleone wa Uganda, yihanangirije umuhungu we kureka kunywa inzoga nyuma y’uko aherutse gushyirwa mu bitaro muri Amerika kubera ikibazo gikomeye cyatewe no kunywa birenze urugero. Mayanja yavuze ko abaganga bo muri Amerika babwiye Chameleone ko agomba kureka kunywa niba ashaka kubaho. Yavuze kandi ko Chameleone yihamagariye cyane urupfu mu bihe byashize […]

RDC: Ingabo za Afurika y’Epfo zasoje imyitozo yo kurwanira mu ishyamba zahabwaga na Brazil

oryx_training_drc_2023_sandf.jpg

Abagize Ingabo za Afurika y’Epfo zishinzwe Gutabara Byihuse (QRF) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bashoje imyitozo yo kurwanira mu mashyamba bahabwaga na bagenzi babo bo muri Brazil kugira ngo bitegure neza amakimbirane yose muri iki gihugu. Ku itariki ya 4 Kanama nibwo iyi myitozo yo kurwanira mu mashyamba y’ibyumweru bitatu yasojwe kandi hatangwa ibyemezo […]

Bobi Wine yise Banki y’Isi indyarya biturutse ku kurengera abatinganyi

Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, akaba ni umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, yamaganye Banki y’Isi kuba yarirengagije ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ahubwo ikibanda ku batinganyi gusa. Abinyujije kuri tweet yavuze ko Banki y’Isi igomba kumenya ko uburenganzira bwa muntu bwose bungana kandi ko butagomba kwibanda ku bibazo bifitanye isano n’ubw’imibonano mpuzabitsina gusa. […]

Ubwunzi bwatumye leta izigama hafi miliyari 10 Frw hagati ya Mutarama na Kamena

Abacamanza n’abashinzwe ubutabera batumye miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda yagombaga kuva mu isanduku ya leta arokoka binyuze mu gukemura imanza mu bwumvikane binyuze mu bwunzi. Mu myaka ibiri ishize, ubucamanza bwashyize ingufu mu Bwunzi, uburyo aho abanditsi b’inkiko, abacamanza n’abunzi bemewe bafasha impande zombi zishyamiranye gukemura amakimbirane binyuze mu bwunzi nyuma yo kubona ko ari […]

Ten young Burundians disappear during the U19 World Cup in Croatia

Ten young Burundian handball players who participated in the Under-19 World Championship in Croatia disappeared in the middle of the tournament, Croatian police said on Thursday. “These are ten young men, born in 2006, who left yesterday (Wednesday) around 3:30 p.m. the premises of a university residence in Rijeka (west) and who left in an […]

Wendy Waeni yibutse ibihe byiza yagiranye na Perezida Kagame mu myaka 7 ishize

Wendy yarakuze kandi bigaragara ko imibereho ye yateye imbere

Umukobwa w’Umunyakenyakazi wamamaye mu mukino wo kugorora umubiri (acrobatics), Wendy Waeni, yibutse ibihe byiza yagize ubwo yari kumwe na Perezida Paul Kagame mu myaka 7 ishize. Uyu mukobwa w’imyaka 18 y’amavuko yakiriwe na Perezida Kagame mu biro bye muri Nzeri 2016. Ni nyuma y’isezerano ry’ubutumire Umukuru w’Igihugu yamuhaye mu Kuboza 2014, ubwo Abanyakenya bizihizaga umunsi […]

U Bushinwa buravuga ko bwafashe umunyagihugu wabwo wakoreraga CIA

Kuri uyu wa Gatanu, Minisiteri y’umutekano yavuze ko u Bushinwa bwavumbuye umwenegihugu w’u Bushinwa ukekwaho kunekera ikigo cy’ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA), igaragaza ibyo ivuga ko ari ingaruka n’akaga by’abaturage b’u Bushinwa binjizwa muri aka kazi n’amahanga. Uyu muturage w’u Bushinwa witwa Zeng, wakoraga mu ruganda rwa gisirikare, yahawe akazi n’umukozi wa […]

Iyo Museveni atabishaka, umugore wa Besigye ntiyari kubona akazi mpuzamahanga: Opondo

Umuvugizi wa guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, yatangaje ko abavuga ko Perezida Yoweri Museveni arwanya umunyapolitiki Dr Kizza Besigye bibeshya, kuko ngo iyo biba ari ko biri, atari gufasha umugore we kubona akazi ku rwego mpuzamahanga. Umugore wa Besigye, Winnie Byanyima, ni umuyobozi nshingwabikorwa w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA, UNAIDS. Ni inshingano yahawe n’Umunyamabanga […]

Ethiopia: Inzego z’umutekano zateye amahoteri n’utubari bikorerwamo ubutinganyi

Kuri uyu wa Kane, ubuyobozi bw’umujyi bwatangaje ko abashinzwe umutekano muri Ethiopia barimo guhiga mu mahoteri, utubari na resitora byo mu murwa mukuru Addis Abeba aho bivugwa ko hakorerwa ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina y’abaryamana bahuje ibitsina. Ibihugu byinshi byo muri Afurika bihana kuryamana kw’abahuje ibitsina byashyize mu bikorwa iryo tegeko mu myaka yashize, aho leta nyinshi […]

Abakoreye Coup d’Ă©tat Bazoum batanze umuburo w’uko bashobora kumwica

Abasirikare bahiritse ku butegetsi Mohamed Bazoum wahoze ari Perezida wa Niger, babwiye umudipolomate ukomeye wa Amerika ko bashobora kumwica mu gihe Ingabo z’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba (CEDEAO) zaba ziteye kiriya gihugu zigerageza kumubohoza. Aba basirikare babitangarije Ibiro Ntaramakuru Associated Press by’Abanyamerika, nyuma gato y’uko CEDEAO yari imaze gutegeka ko Ingabo zayo zihora ziteguye gutabara […]