U Burusiya burigamba kuburizamo igitero cya drones za Ukraine zisaga 20
Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya kuri iki Cyumweru yavuze ko u Burusiya bwahagaritse igitero cya Ukraine ku turere tw’igihugu kirimo byibura drone 24 na misile ebyiri. Minisiteri yavuze ko indege zitagira abadereva za Ukraine zarasiwe hejuru ya Moscou, Tula, Kaluga, Smolensk na Bryansk. Yavuze kandi ko ingabo zirwanira mu kirere z’u Burusiya zarashe misile ebyiri za […]
Ishyaka rya Perezida George Weah rirashinja abatavuga rumwe n’ubutegetsi kwiba amajwi
Ishyaka riri ku butegetsi muri Liberia ryavuze ko ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryibye amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu cyumweru gishize. Ishyaka rya Perezida George Weah, Coalition for Democratic Change (CDC), ryatangaje ko rifite ibimenyetso ko uwahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru yibwe amajwi mu matora yari arimo guhangana cyane ku itariki ya 14 Ugushyingo. […]
Somalia igiye gukurirwaho embargo y’intwaro yari imazemo imyaka 30
Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mahamud, kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko Akanama k’Umutekano ka Loni kazakuraho embargo ku kugura intwaro iki gihugu cyari cyarafatiwe mu kwezi gutaha. Mahamud yabwiye abadepite ko guverinoma ye yiyemeje kugera ku ntego eshanu z’igihugu. Mahamud yabwiye abadepite ati: “Muri uyu mwaka twari dufite intego eshanu z’igihugu zirimo kuvana igihugu […]
FARDC irigamba kubuza M23 kwerekeza muri Sake
FARDC irigamba kuba kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 25 Ugushyingo, yabujije inyeshyamba za M23 gutera imbere zerekeza mu mujyi wa Sake, muri Teritwari ya Masisi, ho muri Kivu y’Amajyaruguru. Ibi bikurikira imirwano yakomeje hagati y’impande zombi muri Kilolirwe ku muhanda wa Sake-Kitshanga. Bivugwa ko ibisasu bya M23 byibasiye ibirindiro by’ingabo z’igihugu. Iyi mirwano […]
Igihe cyo kuvugurura amasezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda kiregereje
Guverinoma y’u Bwongereza irateganya kuvugurura mu cyumweru gitaha amasezerano yayo n’u Rwanda ajyanye n’ubufatanye mu bibazo bigendanye n’abimukira n’iterambere ry’ubukungu. Icyemezo cyo kuvugurura aya masezerano cyatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, tariki ya 15 Ugushyingo 2023 nyuma y’ikiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame ubwo urukiko rw’ikirenga rwo muri iki gihugu rwari rumaze gutesha […]
Tshisekedi akomeje gusaba Abanyekongo kudatora Katumbi, amuhora u Rwanda
Umukandida wiyamamariza kongera kuyobora Repubulika ya demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi, akomeje gusaba Abanyekongo kutazatora MoĂ ÂŻse Katumbi kuko ngo ntashobora kuvuga ko u Rwanda rwateye igihugu cyabo. Kuva Tshisekedi yatangira kwiyamamaza tariki ya 19 Ugushyingo 2023, yavuze ko ahanganye n’abakandida boherejwe n’amahanga, abo ngo bakaba bashaka kuzashyira RDC mu maboko y’ibindi bihugu. Tshisekedi icyo gihe […]
Sierra Leone: Abaturage basabwe kuguma mu ngo nyuma y’igitero ku bubiko bw’intwaro
Guverinoma ya Sierra Leone kuri iki Cyumweru yatangaje isaha ntarengwa yo gutaha mu gihugu hose nyuma y’uko abantu bitwaje intwaro batamenyekanye bagabye igitero mu kigo cya gisirikare bagerageza kwinjira mu bubiko bw’intwaro mu murwa mukuru Freetown. Guverinoma mu itangazo ryayo yavuze ko abashinzwe umutekano ari bo bagenzura iki kibazo nk’uko bitangazwa na Reuters. Minisitiri w’itangazamakuru […]
Abarundi 77 babaga muri Malawi bacyuwe
Guverinoma ya Malawi yatangaje ko ku bufatanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, yacyuye Abarundi 77 babaga mu nkambi ya Dzaleka. Iyi guverinoma yasobanuye ko izi mpunzi zacyuwe ku bushake, zavuye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kamuzu mu rukerera rwo kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2023, zerekeza i Bujumbura. Umuyobozi ushinzwe impunzi muri Minisiteri […]
Hamas yarekuye icyiciro cya kabiri cy’imbohe z’Abanya-Israel n’Abanya-Thailand bane
Kuri iki Cyumweru, Abanya-Israel 13 n’abenegihugu bane bo muri Thailand bageze muri Israel mu irekurwa rya kabiri ry’abafashwe bugwate bava mu bunyage bwa Hamas kugira ngo baguranwe imfungwa z’Abanyapalestine, mu masezerano yahungabanyijwe by’akanya gato n’amakimbirane yerekeranye no gutanga imfashanyo muri Gaza. N’ubwo Misiri na Qatar byahagobotse, amakimbirane yabangamiye amasezerano yo kurekura imbohe yerekanye intege nke […]
Zion Temple irahamya ko abashakaga kweguza Gitwaza bakoreshwaga na Satani
Itorero Authentic World Ministries/Zion Temple Celebration Center, rihamya ko abashumba baherutse kwiyambaza urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ngo rweguze Umushumba waryo mukuru, ApĂ´tre Dr Gitwaza Paul, bakoreshwaga na Satani. Ni abashumba 6: Pasiteri Claude Djessa, Vuningoma DieudonnĂ©, Kaberuka Pierre, Muya Richard, Mudakikwa Richard na Kukimunu Paul Daniel bareze Dr Gitwaza, basobanura ko yakomeje kuyobora “itorero ryabo” […]
Nyina w’umwana uherutse kuri Perezidansi yafunzwe
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ruremeza ko rwataye muri yombi nyina w’umwana witwa Ishimwe Innocent uvuga ko yarenganyijwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, FERWAFA, ntirimujyane mu ishuri rya FC Bayern Munich kandi yaratsinze ikizamini. Ishimwe wo mu murenge wa Kinazi, akarere ka Huye yatangiye kuvugwa mu itangazamakuru mu kwezi gushize, aho yari aherekejwe na se, Izabitegeka Innocent, bagiye kuri […]