Ibitaro bya Kibagabaga bigiye ku rundi rwego nubwo atari uyu munsi – Dr Nsanzimana
Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi ryeguriwe Ibitaro bya Kibagabaga. Ibi bitaro bigiye gishyirwa ku rwego rwa kabiri (bivuye ku rwa gatatu), bikaba byeguriwe Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi y’iri torero muri Afurika yo Hagati (AUCA). Ibitaro bya Kibagabaga bisanzwe bifite ubushobozi bwo kuvura (harimo no kubaga) indwara zifata abana, indwara zo mu mubiri harimo izo mu nda […]
Kinshasa: Tshisekedi yeruye ko yiteguye gushoza intambara ku Rwanda
Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi yatangaje ko ateganya gusaba Inteko Ishinga Amategeko y’Igihugu cye kumwemerera gushoza intambara ku Rwanda, mu gihe ihuriro riyobowe na Corneille Nangaa ryaba hari undi mudugudu wa RDC ryigaruriye. Tshisekedi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza, ubwo yari ahitwa Sainte ThĂ©rèse i Kinshasa aho yari yakomereje ibikorwa bye byo […]
Ubwato bwo muri Norvege bwagabweho igitero n’inyeshyamba z’Aba-Houthi mu Nyanja Itukura
Ubwato bwikoreye ibikomoka kuri peteroli bwo muri Norvege bwarasiwe mu Nyanja Itukura n’inyeshyamba z’Aba-Houthi zo muri Yemen. Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuze ko M / V Swan Atlantic, ubwato butwara ibikomoka kuri peteroli, n’amavuta yo gutekesha bwarashweho, kuri uyu wa Mbere, ibisasu byinshi biturutse mu gace kagenzurwa n’inyeshyamba z’Aba-Houthi bugeze mu majyepfo […]
Abageze mu zabukuru ntibumva impamvu bashyirwa muri Ejo Heza kandi bari mu marembera
Bamwe mu basaza n’abakecuru bo hirya no hino mu gihugu ntibumva neza gahunda ya Ejo Heza nyuma y’uko bahabwa inkunga y’ingoboka bagategekwa gutanga amafaranga y’ubwizigame kandi ngo bamwe muri bo bari mu marembera. Aba bageze mu zabukuru bavuga ko bahabwa imirimo y’igihe kirekire ku bafite imbaranga, bagahembwa udufaranga tw’intica ntikize nyuma bagakatwa amafaranga yo gushyira […]
German Foreign Minister Baerbock is in Rwanda
Foreign Minister Annalena Baerbock is in Rwanda from 17 to 19 December for the opening of the first mRNA vaccine plant. Talks with her counterpart and representatives of civil society are also on the agenda. German Foreign Minister Annalena Baerbock says Africa will have the full support of Germany and the European Union when fighting […]
Paris: Ubushinjacyaha bwasabiye Sosthene Munyemana igifungo cy’imyaka 30
Ubushinjacyaha bukuru muri Paris kuri uyu wa Mbere bwasabye urukiko gukatira Umunyarwanda Sosthene Munyemana igifungo cy’imyaka 30 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’ubufatanyacyaha bwe muri ibyo byaha. Ubushinjacyaha bwabiye abacamanza buti « Ntumuhangayikishwe n’imyaka ye cyangwa imyaka ishize jenoside ibaye. Kumuhana kandi n’umwanya wo gutuma atekereza kubyo yakoze, no […]
Le Rwanda signe un accord de siège pour une fondation pharmaceutique africaine
Le gouvernement du Rwanda a signĂ© lundi 18 dĂ©cembre un accord de siège pour la Fondation africaine de technologie pharmaceutique (APTF), une agence panafricaine visant Ă Â promouvoir l’utilisation de la technologie dans l’Ă©cosystème mĂ©dical du continent. L’institution créée et approuvĂ©e par le conseil d’administration de la Banque africaine de dĂ©veloppement (BAD) en juin 2022, Ă Â […]
Kuba Tshisekedi yaragereranyije Perezida Kagame na Hitler ni agasuzuguro n’agashinyaguro: Depite Habineza
Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda Riharanira Demukarasi no Kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, yamaganye Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku bwo kugereranya Perezida Paul Kagame n’umunyagitugu Adolf Hitler. Ku wa Gatanu tariki ya 8 Ukuboza ubwo Tshisekedi yari i Bukavu mu ntara ya Kivu y’amajyepfo aho yari yitabiriye […]
Bemba arashinja Katumbi gutegura igikorwa cyo kwiba amajwi yifashishije Abarusiya
Mbere y’amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Jean-Pierre Bemba yahisemo umunsi wanyuma wo kwiyamamaza yibasira umukandida MoĂ ÂŻse Katumbi, mu kiganiro cyihariye yahaye Top Congo FM, imwe mu maradiyo yigenga akomeye mu gihugu. Imbere y’umunyamakuru Christian Lukakueno, Bemba ntiyigeze arya iminwa, yita Katumbi umubeshyi utagira urugero. Ati « Ndamuzi… ni umubeshyi. Arabeshya ahantu hose. Abeshya […]
UCL- 1/8:Dore uko amakipe yatomboranye
UEFA Champipns League, igeze muri 1/8, uko amakipe yatomboranye byamenyekanye, aho ikipe ya Arsenal izahura na FC Porto yo muri Portugal. Amakipe 16 yabashije kurenga amatsinda akagera mu mikino ya 1/8 yamenye ayo bazahura, aho umwe mu mukino ikomeye ari uzahuza Napoli na Fc Barcelone, ndetse n’uwa Inter de Milan na Atletico de Madrid. Uku […]
Shaddy Boo ntashaka abavuga ko abyina avamo
Mbabazi Chadia uzwi nka Shaddy Boo, yikomye abavuga ko atakiri mu bagore n’abakobwa bagezweho ku mbuga nkoranyambaga no mu buzima busanzwe kuko ngo arimo kugenda asaza ugerereranyije n’abandi barimo kuzamuka. Ibi yabigarutseho nyuma y’inkuru iherutse gutambuka , ivuga ko uyu mubyeyi w’abana babiri arimo kubyina avamo.Abinyujije kuri Twitter Shaddy Boo (X) yanditse ko kugeza ubu […]
I Cabo Delgado ntibashaka ko RDF itaha
Muri Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado umutekano umaze kuba nta macyemwa nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda zigiye kuhabungabunga umutekano wari warazahajwe n’ibyehebe byibasiye aka gace. Nyuma yo kugarura umutekano , Abaturage bari barakuwe mu byabo n’intambara baragarutse batangira kusubira mu buzima busanzwe batangira gutekana, ku buryo magingo aya bavuga ko rwose izi ngabo ziramutse […]
Ubukwe bw’umuhungu wa CG (Rtd) Gasana n’umukobwa wa Gen. (Rtd) Kayihura buzabera i Kigali
Kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 16 Ukuboza, nibwo mu Karere ka Kisoro muri Uganda habereye umuhango witabiriwe n’abarimo Gen. Muhoozi Kainerugaba, wo gusaba no gukwa umukobwa wa Gen. (Rtd) Kale Kayihura, Tesi Uwibambe, wasabwe na Cyubahiro Gasana, umuhungu w’uwahoze ari umuyobozi w’Igipolisi cy’u Rwanda, Emmanuel Gasana. Amakuru agera ku kinyamakuru New Vision aravuga ko […]
Guinea: Ububiko rukumbi bw’ibikomoka kuri peteoli i Conakry bwafashwe n’inkongi y’umuriro
Iturika rihambaye kuri uyu wa Mbere, itariki 18 Ukuboza nyuma gato ya saa sita z’ijoro, mu bubiko bwa peteroli i Conakry, ryateje inkongi y’umuriro mwinshi hejuru y’icyambu cyo mu murwa mukuru wa Guinea. Ibijyanye n’abapfuye cyangwa abakomeretse ntibirasobanuka. Urusaku rw’uko guturika rwunvikanye kugera kure cyane mu nkengero za Conakry. Iturika ryabaye nyuma ya saa sita […]
Ntwali Fiacre yabuze igikombe ku munota wa nyuma
Ikipe ya TS Galaxy ikinamo Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Ntwali Fiacre, yatakaje igikombe cya Knockout nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma na Stellenbosch FC. Ntwali na bagenzi bari barageze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa wakinwe ku wa Gatandatu, nyuma yo gusezerera amakipe arimo ikigugu Mamelodi Sundowns. Stellenbosch FC yabatwaye igikombe ibatsinze kuri penaliti […]
Muri iyi minsi umubyinnyi Titi Brown afite ubwoba n’igihunga
Umubyinnyi wabigize umwuga Titi Brown nyuma y’uko afunguwe ariko ubushinjacyaha bukaza kujurira, kuri ubu atangaza ko kumva aya makuru y’ijuririrwa byamuteye igihunga n’ihungabana ariko akaba akomeje kwizera ubutabera bw’u Rwanda. Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Jalas, yavuze ko ubusanzwe gufungwa kwe byamuteye ihungabana kuburyo ngo n’ubu akimara kumva ko habayeho kujuririra icyemezo cy’urukiko rwa Nyarugenge byamuteye ubwoba. […]
U Rwanda mu bihugu bigiye kugeragerezwamo gahunda nshya ya Banki y’Isi yiswe ASCENT
Tanzania, u Rwanda na Somalia biri mu bihugu bine byatoranijwe kugeragerezwamo gahunda nshya ya Banki y’Isi ishinzwe ingufu zitangiza ikirere biteganyijwe ko izagirira akamaro byibuze abantu miliyoni 100 muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara mu 2030. Igihugu cya Sao Tome na Principe nacyo kizitabira iyi gahunda yiswe Accelerating Sustainable and Clean Energy Access Transformation […]
Minisitiri w’Intebe yakiriye Visi Perezida wa Komite y’Inama Ngishwanama ya Politiki y’Abashinwa
Minisitiri w’intebe Edouard Ngirente kuri iki Cyumweru, itariki 17 Ukuboza, yakiriye Mu Hong, Visi Perezida wa Komite y’Inama Ngishwanama ya Politiki y’Abashinwa (CPPCC). Ibiganiro byabo byibanze ku nzego z’ubufatanye, hasuzumwa iterambere ryagezweho kugeza ubu. Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Clementine Mukeka, yagaragaje uruhare rukomeye rwa CPPCC nk’urwego ngishwanama rukomeye muri Repubulika ya Rubanda y’u […]
Igisirikare cya Misiri cyatije RDC indege 2 zo gufasha gutwara ibikoresho by’amatora
Igisirikare cya Misiri cyahaye Komisiyo Yigenga y’Amatora muri RDC (CENI) indege ebyiri za Hercule C-130 zo kohereza ibikoresho by’amatora kugira ngo amatora ataha azabe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ni Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, wabitangaje kuri iki cyumweru abinyujije kuri X, urubuga nkoranyambaga rwahoze rwitwa Twitter. Ku bwe, abaturage ba Congo bazashobora gutora […]
Umuti w’amakimbirane ya RDC na M23 mu mboni za Depite Frank Habineza
Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda Riharanira Demukarasi no Kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, yasabye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubahiriza ibikubiye mu masezerano yagiranye n’inyeshyamba za M23 nk’umuti wakemura amakimbirane y’impande zombi. Dr Habineza yabigarutseho ku Cyumweru, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru. Ni ikiganiro cyabaye nyuma ya Kongere y’abagore bo mu ishyaka DGPR […]
Ruto yashwishurije RDC ku byo guta muri yombi abarimo abakuru ba M23
Perezida William Ruto yatangaje ko aherutse gukurira inzira ku murima Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ayimenyesha ko igihugu cye kidashobora guta muri yombi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwayo kibahora ibyemezo baheruka gutangariza ku butaka bwacyo. Kuva ku wa Gatanu tariki ya 15 umwuka mubi ushingiye kuri dipolomasi ukomeje gututumba hagati ya Kinshasa na Nairobi, nyuma y’uko […]