KNC yasheshe Gasogi United
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, yatangaje ko asheshe iriya kipe kubera “umwanda” avuga ko uri mu mupira w’amaguru. KNC yafashe icyo cyemezo nyuma y’umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona Gasogi United yari imaze gutsindwamo na AS Kigali igitego 1-0. KNC mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’uyu mukino, yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusesa […]
Ba musenyeri batatu biyemeje kunagura umubano w’u Rwanda, RDC n’u Burundi
Abasenyeri 3 bo mu bihugu bitatu barimo uw’u Rwanda ,DRC n’u Burundi bemeje ko mu minsi ya vuba aha bazahura na ba perezida b’ibi bihugu babasaba ko ibihugu bifitanye umubano utari mwiza byawuhagarika. Ibi byagarutsweho na Mgr JosĂ© Moko, perezida wa ACEAC akaba na Musenyeri wa Idiofa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kiganiro […]
Joackiam Ojera ntakiri umukinnyi wa Rayon Sports
Umunya-Uganda Joackiam Ojera wari umaze umwaka umwe muri Rayon Sports, yamaze gutandukana na yo yerekeza muri Arab Football Contractors yo mu Misiri. Amakuru avuga ko uyu mukinnyi usatira izamu aciye ku ruhande yatanzweho $20,000. Mu mpeshyi y’umwaka ushize ni bwo Ojera yari yaguzwe na Rayon Sports yari amaze amezi atandatu akinira nk’intizanyo ya URA FC […]
M23 yanize umujyi wa Goma
Amakuru aturuka muri Masisi aravuga ko umutwe wa M23 wamaze gufunga umuhanda uhuza umujyi wa Goma n’intara ya Kivu y’Amajyepfo. M23 yafungiye uyu muhanda ahitwa Shasha munsi y’umusozi wa Nyamuremure, muri Teritwari ya Masisi. Ni nyuma y’imirwano ikomeye yasakiranyije uyu mutwe n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya RDC kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama. […]
Burera:Yacyetsweho gusambanya intama ajyanwa kuri Polisi yikoreye intumbi yayo
Umugabo wo mu igero cy’imyaka 50 wo mu Karere ka Burera, umurenge wa Cyogo Akagali ka Kilibata yajyanwe kuri Polisi n’abaturage nyuma yo kumucyekaho gusambanya intama y’umuturanyi we akanayica. Umuturanyi we witwa Turaguhorana Innocent yabwiye KT ko nyiri ugucyekwaho ayo mahano yafashwe mu rukerera rwo ku itariki 26 Mutarama 2024. Avuga ko yafashwe nyuma y’uko […]
Pasiteri Ezra Mpyisi yapfuye ku myaka 102
Pasiteri Ezra Mpyisi wahoze ari umujyanama w’umwami Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa, yapfuye ku myaka 102. Urupfu rw’uyu mukambwe rwamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama. Rwemejwe n’umuryango we. Ezra Mpyisi wamenyekanye kubera ibiganiro yakunze gukora byabaga bikubiyemo inyigisho, yapfuye nyuma y’uko mu minsi ishize yari yabitswe, gusa umuryango we ukemeza […]
Abanyapolitiki bavuga ko Ndayishimiye asigaye yarabuze icyo abwira Abarundi
Abanyapolitiki batandukanye bo mu Burundi baravuga ko ukurikije amagambo Perezida Ndayishimiye asigaye avuga, bigaragare ko ngo yabuze icyo abwira Abarundi bityo agihugu akaba yaramaze kugishyira mu kaga. Ibi ni ibyagarutsweho na bamwe mu basesenguzi bakurikiranira hafi ibya Politiki, nyuma y’uko acyuriye abize kaminuza by’umwihariko abize igifaransa , imibare n’ubutabire ko ntacyo bamariye igihugu. PrĂ©sident Evariste […]
Generali Mamadi Doumbouya ntiyishimiye imikorere y’abagize guverinoma ye
Charles Wright Minisitiri w’Ubutabera mu gihugu cya Gineya Konary ntiyishimiye imirimo y’urukiko rushinzwe kurwanya ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu. Perezida w’inzibacyuho Generali Mamadi Doumbouya nawe ntiyishimiye imikorere ya guverinomoa ya Dr Bernard Goumou, Minisitiri w’intebe w’iki gihugu. Mu nama y’abaminisitiri iherutse, taliki ya 19 Mutarama 2024, Perezida yagaragaje imungu ebyiri muri guverinoma. Muri zo harimo kwikunda, […]
Ibihugu 4 by’Afrika byakuwe muri gahunda y’ubucuruzi na Amerika (AGOA)
Gabon, Niger, Uganda na Repubulika ya Centrafrique byakuwe muri gahunda y’ubucuruzi y’ Amerika n’Afurika iha amahirwe ibihugu bya Afurika kohereza ibicuruzwa muri Amerika bikuriweho imisoro(AGOA: African Growth and Opportunity Act ). Mu ibaruwa Perezida Biden yandikiye Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite muri Amerika, yagize ati: “N’ubwo imikoranire imeze neza hagati y’Amerika na Repubulika ya […]
Abikesheje Uburusiya, Ibrahim Traoré yaguze intwaro zigezweho zikaze
Abifashijwe n’igihugu cy’Uburusiya, Perezida wa Burkinafaso, Ibrahim TraorĂ©, yiyemeje kurinda akarere iki gihugu giherereyemo ndetse n’igihugu cye ibitero by’ibyihebe no kubikura mu birindiro birimo burundu. Mu mvugo ye, perezida w’inzibacyuho wa Burukinafaso arema agatima ingabo z’igihugu cye azibwira gukomeza kwambarira urugamba, no kwitegura byisumbuyeho guhashya iterabwoba. Ibrahim TraorĂ© yatangaje ko yaguze intwaro zigezweho. Abikesheje Uburusiya, […]
Igihugu gituranye n’u Rwanda cyohereje muri RDC abakomando bo ‘kwirukana’ M23
Tanzania ku wa Gatanu yatangiye kohereza Ingabo zidasanzwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gufasha iza kiriya gihugu kwirukana inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Amakuru avuga ko icyiciro cya mbere cy’abasirikare b’abanya-Tanzania babarirwa muri 300 ari bo bageze i Goma ku mugoroba wo ku wa Gatanu. Tanzania ni kimwe mu bihugu […]
Impuruza ku baturage bakomeje guhonyorerwa muri Nord Kivu
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa PAM, ryatabarije abasivili bakomeje gutesekera mu Burasirazuba bwa Congo, rikeneye byihutirwa nibura miliyoni 543 z’amadolari yo kugoboka aba baturage. Iri shimi ryavuze ko ari ibikorwa by’ubutabazi bizatangira kuva muri Gashyantare kugeza muri Nyakanga uyu mwaka. Iyi nkunga iri gusabwa nyuma y’uko muri Kivu y’Amajyaruguru intambara ikomeje kuvuza ubuhuha hagati […]
Donald Trump yaciwe amamiliyoni
Inteko y’abacamanza ya New York yemeje ko Donald Trump agomba kwishyura miliyoni 83.3 z’amadolari (miliyoni 65 z’amapound) kubera gusebya umwanditsi Jean Carroll mu 2019 igihe yari perezida wa Amerika. Bwana Trump uretse kuba yarasebeje uyu mwanditsi, ashinjwa no kumusambanya ahagana mu mwaka wa 1990 ubwo bari cyumba cyo kwambariramo mu iduka rya Bergdorf Goodman. Aka […]
Imirwano ikomeye iramutse hagati ya M23 na FARDC
Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama, waramukiye mu mirwano ikomeye n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. M23 biciye mu muvugizi wayo, Lawrence Kanyuka, iravuga ko ihuriro ry’Ingabo za Leta ari ryo ryateye ibirindiro byayo bitandukanye. Ati: “Ingabo zihuje z’ubutegetsi bwa Kinshasa zirimo FARDC, FDLR, abacancuro, inyeshyamba, […]
Uburasirazuba:Batandatu baguye mu mpanuka y’ubwato abandi barabura
Mu Ntara y’Iburengerazuba haravugwa urupfu rw’abantu bagera kuri 6 baguye mu mpanuka y’ubwato bwavaga mu murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma bwerekeza mu murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana. Ubu bwaro bwari butwaye abantu barenga 40 bukora impanuka batandatu barimo abana n’abakuze bahasiga ubuzima. Amakuru avuga ko 31 barohowe mu gihe hari abandi […]