Aline Gahongayire yakirutse kanseri yo mu muhogo

Umuramyi Aline Gahongayire wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yahishuye ko yarwaye kanseri ikaza gukira none amashimwe ni yose. Ubusunzwe benshi bazi ko kanseri ari indwara itajya ikira, gusa kuri Aline Gahongayire avuga ko Imana yamukoreye ibitangaza atatekerezaga. Uyu mudama wemeza ko yizerera mu bitangaza, yaciye amarenga y’ukuntu yabwiwe ko afite kanseri yo […]

Issa Hayatou yabitswe ari muzima

Umuryango wa Issa Hayatou wahoze ari Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), wanyomoje amakuru yavugaga ko yapfuye. Uyu munya-Cameroun w’imyaka 77 y’amavuko, yayoboye CAF imyaka 29 kugeza muri 2017, ubwo yasimburwaga n’umunya-Madagascar, Ahmad Ahmad. Yanayoboye kandi by’agateganyo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), nyuma y’uko muri 2015 Sepp Blatter wari umaze igihe ayiyoboye yari […]

Mubyara wa Corneille Nangaa yirukanwe mu kazi ku mpamvu za Politiki

Alpha Mundolo usanzwe ari umukozi wa Kompanyi yitwa TRANSCO, yirukanywe mu kazi nyuma yo kumushinja ko akwirakwiza amacakubiri, gusuzugura ubuyobozi bwashyizweho na Perezida Tshisekedi ndetse n’icengezamatwara muri iyi sosiyete yakoreraga. Taliki 26 z’ukwezi gushize , nibwo uyu Alpha yandikiwe ibaruwa imwirukana mu kazi,ubuyobozi bw’iyi kompanyi bukavuga ko ngo mbere yo kumwirukana bwabanje kumusaba ibisobanuro bw’ibyo […]

U Bwongereza buzariha u Rwanda Frw miliyoni 244 kuri buri mwimukira ruzakira

Ikigo gishinzwe kugenzura amafaranga leta y’u Bwongereza ikoresha, cyahishuye ko iki gihugu kizariha u Rwanda byibura miliyoni 370 z’ama-Pounds, muri gahunda yacyo yo kohereza mu Rwanda abimukira. Ni amafaranga na Frw miliyari 603 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda. Icyo kigo cyanahishuye kandi ko kuri buri muntu umwe uzoherezwa mu Rwanda, u Bwongereza buzamutangaho ama-Pounds150,000 (miliyoni […]

Burundi:Agathon Rwasa yongeye kubura umutwe Minisiteri iramwitambika

Nyuma y’uko mu minsi ishize mu ishyaka CNL rya Agatho Rwasa hamazemo umwuka mubi, bikavugwa ko bigirwamo uruhare runini n’ishyaka riri ku butegetsi mu rwego rwo kuburabuza ubuyobozi bwaryo, ikirimo kuvugwa n’uko ibibazo bikomeje kwiyongera aho gucyemuka. Ku ya 26 Gashyantare, Agathon Rwasa washinze iri shyaka yoherereje ibaruwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’Uburundi amumenyesha ko ategura […]

Perezida wa FIFA yamaganiye kure ikoreshwa ry’ikarita y’ubururu muri ruhago

whatsapp_image_2024-03-02_at_10.16_53_6cc32620.jpg

Perezida w’impuzamashyirahamwe ku isi FIFA, Gianni Infatino yemeje ko muri ruhago y’ababigize umwuga nta karita y’ubururu izakoreshwa. Ku wa 8 Gashyantare 2024 hatangajwe amakuru y’uko hari guteganywa gutangiza ikarita y’ubururu yajya itangwa mu mupira w’amaguru. Iyi karita y’ubururu mu gihe yari kuzaba itangiye gukoreshwa mu mikino, umukinnyi wari kuyihabwa yari kujya ajye hanze y’ikibuga mu […]

FARDC irashinja M23 kurasa ibisasu 10 i Sake

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyashinje umutwe wa M23 kurasa ibisasu 10 ku mujyi wa Sake, mu rwego rwo kubuza abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bifite abasirikare muri RDC kuwugeramo. Ku wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe ni bwo Abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu birimo RDC, Afurika y’Epfo, Tanzania, u Burundi na Malawi basuye […]

Tanzania:Habaruwe ibinyacumi by’abishwe na Cholera mu kwezi kumwe gusa

Nibura abantu 26 bishwe na cholera mu turere 10 two muri Tanzania kuva aho iyi ndwara yatangiriye kumenyekana ku ya 5 Mutarama kugeza ku ya 8 Gashyantare, nk’uko Minisiteri y’ubuzima yabitangaje ku wa gatanu. Byongeye kandi, indwara ya cholera 816 yanditswe mu turere 10 mu gihe gisuzumwa, nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ubuzima. Minisiteri y’Ubuzima yavuze […]

RRA izagurisha mu cyamunara ibicuruzwa tariki ya 28 Kamena 2024

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, kiramenyesha abantu bose ko tariki ya 28 Kamena 2024, hazagurishwa ibicuruzwa mu cyamunara biherereye ahakorera ishami ry’Ikigo cy’Imisoro n’mahoro rishinzwe kurwanya magendu mu cyanya cy’inganda i Masoro saa tatu (09h00) za mu gitondo. IBICURUZWA BIRI KU MUGEREKA cyamunara_masoro_28_kamena_2024.pdf Abifuza kugura, bazangira gusura ibicuruzwa aho biherereye kuva 23-27 Kamena 2024. Abakenera Ibindi bisobanuro […]

Kylian Mbappe yasimbujwe ahita yisangira nyina mu bafana

Umufaransa Kylian Mbappe yasimbujwe Kolo Muani igice cya mbere kirangiye ubwo ikipe ya Paris Saint-Germain akinira yakinaga na Monaco mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024, ntiyabyakira neza. Amafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru, yerekana Mbappe yicaye mu bafana nyuma yo gusimbuzwa igice cya mbere cy’umukino cyirangiye. Gusimbuzwa umukino […]

Amajyepfo: Minisitiri Musabyimana yasabye abaturage kunoza ubufatanye n’inzego z’umutekano

5a345ab2-3180-4fb0-add4-ee5ee8022dfa.jpg

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yasabye abaturage n’inzego zose z’ubuyobozi kunoza ubufatanye hagati yabo n’inzego z’umutekano cyane cyane muri aya mezi atatu agiye guharirwa ibikorwa by’Ingabo z’Igihugu (RDF) na Polisi y’igihugu (RNP) byo guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza by’abaturage. Minisitiri Musabyimana yabivugiye mu murenge wa Ndora, akarere ka Gisagara, intara y’Amajyepfo, ubwo kuri uyu […]

Rihanna agiye gutaramira abarimo Bill Gates na Minisitiri w’Intebe wa Canada

Icyamamare mu njyana ya Pop ku isi Rihanna, umuyobozi wa Meta, Mark Zuckerberg n’umukobwa wa Donald Trump, Ivanka Trump; bari mu byamamare bikomeye ku isi byatumiwe n’umuherwe w’umuhinde, Mukesh Ambani mu birori bitegura ubukwe bw’umuhungu we. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024 nibwo ibi birori biteganyijwe kuba, bikazageza ku Cyumweru tariki ya […]

Abasirikare ba Afurika y’Epfo barasaniye muri RDC

Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyatangaje ko abandi basirikare babiri bacyo bapfiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kurasana ubwabo. SANDF mu itangazo yasohoye yasobanuye ko “byabaye ubwo umwe muri bo yarasaga mugenzi we akamwica akoresheje imbunda y’akazi, mbere yo guhindukiza imbunda na we agahita yirasa mu cyico”. Igisirikare cya Afurika y’Epfo nticyigeze […]

RDC yaba iteganya kwiyambaza abacanshuro ba Blackwater?

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iravugwaho kuba yaragiranye ibiganiro n’umutwe w’abacanshuro wa Blackwater, kugira ngo abarwanyi bawo baze kuwufasha guhangana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Blackwater ni umutwe washinzwe n’umucuruzi Erik Prince wahoze ari umusirikare mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirwanira mu mazi. Uyu mutwe ukunze kuvugwa cyane mu […]

Ibihugu bya Afurika nibyo byihishemo umubare munini w’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubushakashatsi bugaragaza ko ibihugu bya Afurika aribyo byihishemo umubare munini w’abakurikiranweho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni mu gihe Leta ikomeje kunoza imikoranire n’ibyo bihugu mu gukurikirana abakekwaho ibyo byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwihishamo. Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, mu biganiro abayobozi muri Minisiteri yUbutabera bagiranye na Sena ku mbogamizi zikiri mu kugeza […]

Indege yari itwaye Perezida Mnangagwa yaburiwe ko hari bombe ziyitegereje isubira inyuma

Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yasubitse urugendo rwe rwerekeza I Victoria kubera kwikanga ibitero ku bibuga by’indege bitandukanye by’iki gihugu, nk’uko umuvugizi we George Charamba yabitangaje. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, taliki 01 Werurwe 2024, abayobozi b’ikibuga cy’indege cya Zimbabwe, Robert Gabriel International Airport, bohererejwe ubutumwa bwanyujijwe kuri imeri(email), buvuga ko hashobora guterwa […]