whatsapp_image_2024-03-02_at_10.16_53_6cc32620.jpg

Perezida wa FIFA yamaganiye kure ikoreshwa ry’ikarita y’ubururu muri ruhago

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’impuzamashyirahamwe ku isi FIFA, Gianni Infatino yemeje ko muri ruhago y’ababigize umwuga nta karita y’ubururu izakoreshwa.

Ku wa 8 Gashyantare 2024 hatangajwe amakuru y’uko hari guteganywa gutangiza ikarita y’ubururu yajya itangwa mu mupira w’amaguru.

Iyi karita y’ubururu mu gihe yari kuzaba itangiye gukoreshwa mu mikino, umukinnyi wari kuyihabwa yari kujya ajye hanze y’ikibuga mu gihe kingana n’iminota 10 adakina ariko akagaruka mu kibuga mu kibuga.

Aganira na Sky Sports, Perezida Gianni Infantino avuga ko mu mwimerere wa ruhago y’ababigize umwuga hadakenewemo ikarita y’umuhondo. whatsapp_image_2024-03-02_at_10.16_53_6cc32620.jpg

Gianni yemeje ibi nyuma ya Perezida wa UEFA, Aleksander ÄŒeferin, wavuze ko kuzana ikarita y’ubururu byatuma ruhago iba itakiri ruhago.

Si abo gusa bayamaganye, ahubwo n’abafana batandukanye banyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye na bo bavuze ko umupira w’amaguru waba urangiye ndetse ko uburyohe bw’uyu mukino bita mwiza bwaba buri kugenda bukendera buhoro buhoro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *