Ngoma: Green Party irashinja Abapolisi guhutaza abayoboke bayo
Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR), buravuga ko hari bamwe mu bayoboke baryo bahutajwe na Polisi y’Igihugu ubwo bari bitabiriye Kongere yo ku rwego rw’Intara y’Uburasirazuba. Kuri uyu wa Gatanu ni bwo mu murenge wa Kibungo w’akarere ka Ngoma habereye iyi Kongere yasize ishyaka Green Party ritoye abakandida 14 bazarihagararira mu matora y’abadepite […]
U Rwanda rurateganya kubona miliyoni 165.5$ nyuma yo gusoza neza isuzuma rya gatatu rya IMF
U Rwanda rurateganya kwakira miliyoni 76.6 z’amadolari y’Amerika binyuze mu kigega Resilience and Sustainability Facility (RSF) na miliyoni 88.9 US $ binyuze muri gahunda ya (SCF). Ibi bije nyuma yo gusoza neza amasezerano yo ku rwego rw’abakozi hagati y’abayobozi ba Leta n’itsinda ry’ubutumwa bw’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) kuri politiki y’ubukungu n’imari ikenewe kugira ngo hasozwe […]
Abasirikare basaga 20 ba Niger bishwe n’inyeshyamba abandi barakomereka
Minisiteri y’ingabo muri Niger yavuze ko abarwanyi bishe byibuze abasirikare 23 abandi 17 barakomereka mu gitero cyagabwe ku mutwe w’abasirikare ba leta mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’igihugu. Abantu barenga 100 bitwaje imbunda bari kuri moto no mu modoka bakoresheje ibikoresho biturika ndetse na bombe biyahura kugira ngo bagabe igitero ku mutwe wa gisirikare ubwo bari barimo […]
Ba Musenyeri bo mu Rwanda no mu Burundi batakambiye Leta z’ibihugu byombi
Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi bagaragaje ko bababajwe n’uko umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuba mubi, basaba Leta zabyo kugirana ibiganiro mu rwego rwo gushaka umuti. Aba bihaye Imana babigarutseho mu nama yabahuje kuva ku wa 18 kugeza ku wa 21 Werurwe nk’uko ikinyamakuru Kinyamateka cya Kiliziya Gatolika kibitangaza. Mu itangazo risoza iyi nama, […]
Ukraine: Misile z’Uburusiya zashyize umujyi wa Kharkiv mu icuraburindi
Miliyoni z’abantu nta mashanyarazi bafite muri Ukraine nyuma yuko misile z’Uburusiya zaritaguye bimwe mu bikorwaremezo Umujyi wa Kharkiv, niwo wabuze amashanyarazi nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere.Ingo zirenga 53.000 muri Odesa nta mashanyarazi Minisitiri w’ingufu muri Ukraine, ukomoka mu budage Galushchenko, yashinje Uburusiya kugerageza guteza icuraburindi muri uyu Mujyi. Uburusiya bwavuze ko bwihoreye ibitero bya Ukraine biherutse […]
Man ibi bintu ni byiza: Minisitiri Dr Utumatwishima Abdallah
Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah yanyunzwe n’ibikorwa bya Bruce Melodie uri gutera imbere ku ruhando mpuzamahanga. Bruce Melodie umaze iminsi muri Amerika, akomeje kuzamura ibendera ry’u Rwanda binyuze mu buhanga bwe n’ubwitange agaragaza mu miziki akunze gusohora. Binyuze mu bucuti afitanye na Shaggy basubiranyemo indirimbo ‘Funga Macho’ bakayita ‘When she is around’, Bruce […]
Abagura ibikoresho byakoreshejwe basabwe ubufasha mu kurwanya ubujura bw’ibikorwaremezo
Abacuruza insinga z’amashanyarazi, ibyuma bishaje n’ibindi bikoresho byakoreshejwe basabwe kugira uruhare mu guhagurukira ikibazo cy’ubujura bw’ibikorwaremezo byifashishwa mu gukwirakwiza umuriro n’amazi. Babisabwe kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2024, mu nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Gasabo, yahuje abahagarariye Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Minisiteri y’ibikorwaremezo, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG), Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza […]
Jado Castar yahaye amafaranga Kiyovu Sports iri mu bukene
Umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu uzwi cyane nka Jado Castar mu itangazamajuru ry’imikino mu Rwanda, yahaye inkunga y’amafaranga ikipe ya Kiyovu Sports iri mu bukene budasanzwe. Muri iyi minsi ubukene buranuma mu ikipe ya Kiyovu Sports aho idaheruka guhemba abakozi ndetse kandi iri no mu bihano bya FIFA. Iyi kipe ibarizwa mu mujyi wa Kigali […]
Abavandimwe ba Tshisekedi baba bari inyuma y’urupfu rwa Chérubin Okende?
Uwahoze ari Minisitiri w’ubukerarugendo, Modero Nsimba, kuri uyu wa Kane, itariki 21 Werurwe, yagejejwe imbere y’urukiko i Kinshasa nyuma yo gutabwa muri yombi kuwa Gatandatu ushize nyuma yo gushyira amajwi atavugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga. Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ayo majwi avugwa, yitiriwe uwahoze ari Minisitiri w’Ubukerarugendo, arimo impaka ku rupfu rw’uwahoze ari […]
Kayonza: Saa moya zigera bageze mu rugo kubera gutinya imvubu
Hari abaturage bo mu karere ka Kayonza , umurenge wa Kabare mu kagari ka Gitara, bavuga ko ntawe ukigorobereza mu gasozi nyuma y’uko imvubu zikuka mu cyuzi cya Gitoma zikaza kubatera. Bavuga ko batagipfa kugenda mu muhanda cyangwa ngo bagorobereze mu gasantire kuko baba batinya ko zabahohotera. Bavuga kandi ko zibonera imyaka bahinze, ku buryo […]
Mu gihe hamenyerewe kwegeza inyuma amatora muri Algeria bayegeje imbere
Perezida wa Algeriya, Abdelmadjid Tebboune, kuri uyu wa Kane yafashe icyemezo cyo kwigiza imbere amatora ya perezida ayashyira muri Nzeri aho kuba itariki yari ateganijwe mu Kuboza. Itangazo ryasohowe nyuma y’inama yari iyoboye na Perezida Tebboune ubwe baganira ku myiteguro y’amatora riragira riti: “Hafashwe umwanzuro wo gukora amatora y’umukuru w’igihugu yari ateganijwe ku wa Gatandatu, […]
Abakinnyi 11 Amavubi ashobora kubanza mu kibuga

Ikipe y’Igihugu “Amavubi” iri kubarizwa muri Madagascar mu mikino ya gicuti itegura imikino yo mu matsinda yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi giteganyijwe muri 2026. Amavubi arakina imikino ibiri ya gicuti muri iki gihugu, aratangira akina na Botswana kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024. Ku munsi w’ejo hashize nibwo abasore […]
Intumwa zo mu rwego rwo hejuru z’u Rwanda na RDC zahuriye i Luanda
Intumwa zo mu rwego rwo hejuru z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Kane zahuriye i Luanda muri Angola mu nama yari igamije gusuzumira hamwe ikibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Congo. Intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, mu gihe iza RDC zari ziyobowe na […]
Kaminuza y’u Rwanda igiye kongerwamo indi koleji
Kugeza ubu Kaminuza y’u Rwanda (UR) yari igizwe na Koleji esheshatu(6), ubu umushinga w’itegeko uteganya ko, izaba igizwe na za Koleji zirindwi (7). Ni nyuma yo gusaba ko Koleji y’Ubuhinzi, Ubumenyi n’ubuvuzi bw’amatungo (CAVM) izagabanywamo amashuri abiri (2) ari yo; Koleji ry’Ubuhinzi n’Amashyamba hamwe na Koleji y’ubuvuzi n’ubumenyi bw’amatungo (College of Veterinary and animal sciences). […]
MINICOM isanga abaherutse kwinjiza mu gihugu umuceri utujuje ubuziranenge bafite amahitamo abiri gusa
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(MINICOM), itangaza ko abacuruzi baherutse kwinjiza umuceri mu gihugu utujuje ubuziranenge ukaza gufatwa, bafite amahitamo abiri gusa. Ayo mahitamo MINICOM ivuga ko ari ukuwusubiza aho bawuranguye cyangwa kuwugurisha ku bagura ibiryo by’amatungo kuko udashobora kuribwa n’abantu. Byatangajwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, ubwo yagiranaga ikiganiro na RBA ku mugoroba wo […]
Masisi: M23 yigaruriye Kirumba, Gyagoro na Kalengera nyuma y’imirwano ikaze
Imidugudu imwe ndetse n’uduce twinshi two muri Gurupoma ya Bashali Mokoto, ubu biragenzurwa n’inyeshyamba za M23 nyuma y’imirwano ikaze yabahuje n’igisirikare cya FARDC na Wazalendo kuri uyu wa Kane, itariki 21 Werurwe 2024, nyuma ya saa sita, muri Centre ya Kirumbu, muri Sheferi ya Bashali, yo muri Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru agera […]
Umwishywa wa Franà §ois Mitterrand wayoboye u Bufaransa yapfuye ku myaka 76
Umwishywa w’uwahoze ari perezida, Franà §ois Mitterrand, wari uzwi kuri televiziyo, muri cinema, n’ubuvanganzo, kandi akaba yarakoze muri guverinoma iyobowe na Nicolas Sarkozy, yapfuye kuri uyu wa Kane, itariki 21 Werurwe, afite imyaka 76. Izina rya FrĂ©dĂ©ric Mitterrand ryonyine rizamura amashusho menshi n’ibice bifitanye isano n’ubuzima bw’umuco w’u Bufaransa. Uyu mugabo wari uzwi cyane mu buvanganzo […]
Kera kabaye Super Manager w’imyaka 40 agiye kurongora
Umujyanama w’abakinnyi, Gakumba Patrick wamamaye nka Super Manager mu myidagaduro yo mu Rwanda no hanze y’aho, yahamije ko mu minsi ya vuba agiye kurongora. Iyo bavuze bimwe mu byamamare bitari byakora ubukwe kandi imyaka yabo ibibemerera ndetse kandi nta kintu babuze, Super Manager na we yisangamo. Uyu musore wiyita amazina atagira ingano, ashinjwa kwanga gushaka […]
Kubona ubuvuzi bikomeje kuba ikibazo muri Haiti
Ibintu bikomeje kuba bibi muri Haiti, aho kugeza ubu kubona ubuvuzi bikomeje kugorana kugeza ubwo abakomeretse bishobora kubakurizamo urupfu. Ni nyuma y’uko ubutegetsi bufashe ingamba zo gufunga bimwe mu bikorwa Remezo mu rwego rwo gukumira udutsiko tw’amabandi dukomeje guteza umutekano mucye. Ihohoterwa n’imvururu byiyongera byahungabanije cyane ubuzima bwa buri munsi mu mrwa mukuru Port-au-Prince kugeza […]
Eh ndi muzima: Nkusi Arthur agiye kwibaruka
Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda, Nkusi Arthur yaciye amarenga ko we n’umufasha we, Miss Muthoni Fiona bitegura kwibaruka imfura yabo, nyuma y’imyaka hafi itatu bakoze ubukwe. Mu ijoro ryo ku wa 21 Werurwe 2024 ubwo habaga igitaramo cy’urwenya ‘Gen-Z Comedy’, Arthur Nkusi yari ari muri bamwe basusurukije abantu babatera urwenya. Ubwo Nkusi Arthur yageraga ku rubyiniro […]
Umunyarwanda ushinjwa uruhare muri Jenoside yafatiwe muri Amerika
Muri Leta ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hafatiwe umunyarwanda ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni umunyarwanda witwa Eric Tabaro Nshimiye ushinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi muri Jenoside ndetse no guhisha amakuru ku bandi bayikoze. Ubushinjacyaha buvuga ko Nshimiye ubwe yatemaguye abantu akanabakubita uduhiri dushinzemo imisumari kugeza bapfuye. […]
Agathon Rwasa yirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka CNL
Uwahoze ari umuyobozi w’ishayaka CNL « Congres National pour la LibertĂ©  » Agathon Rwasa yirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka n’inama idasanzwe y’ishyaka rye yateranye adahari. Iyo nama yabaye ku wa 10 Werurwe 2024, yirukanye Agathon Rwasa igikorwa cyanahawe umugisha na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (Minisitere de l’Interieur) yemeje ibyavuye muri iyo Kongere. Agathon Rwasa yasimbujwe Nestor Girukwishaka. […]
Umukozi wa Minisiteri y’Urubyiruko afunzwe azira ruswa
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufunze Niyigena Patrick ukora muri Minisiteri y’Urubyiruko rukekaho kwaka no kwakira ruswa y’amafaranga bamwe mu bitabiriye irushanwa rya YouthConnekt Awards 2024. Niyigena asanzwe ari umukozi ushinzwe guhanga udushya mu bucuruzi no guteza imbere impano muri iriya Minisiteri. RIB ivuga ko yagiye yaka ruswa abitabiriye irushanwa rya Youth Connect Awards […]
Umuyobozi w’ikibuga cy’indege cyitiriwe ba Clinton yarashwe n’abashinzwe umutekano
Igipolisi muri Amerika cyavuze ko umuyobozi mukuru w’ikibuga cy’indege cya Bill and Hillary Clinton kiri Little Rock, muri Arkansas, yarashwe ku wa Kabiri ubwo abashinzwe umutekano bageraga iwe bagiye kuhasaka. Bryan Malinowski, w’imyaka 53, umuyobozi mukuru w’ikibuga cy’indege, yakomerekejwe n’amasasu ubwo yarasanaga n’abashinzwe umutekano nyuma y’isaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ubwo abakozi […]