Nyanza: Mu ishuri rya GS Mater Dei haravugwa “Banki Lamberi” hagati mu banyeshuri

Mu Kigo cy’amashuri yisumbuye cya GS Mater Dei riherereye mu murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo haravugwa inkuru y’icuruzwa ry’amafaranga hagati mu banyeshuri ibizwi nka “Banki Lamberi” cyangwa “Urunguze”. Mu nama rusange yahuje ababyeyi barerera muri iki kigo mu kwezi kwa Gicurasi 2024, bamwe mu babyeyi baganiriye na BWIZA barerera muri iki […]

Sitade Amahoro igiye kwakira umukino wa Rayon Sports na APR FC

Nyuma y’uko imirimo yo kuvugurura sitade Amahoro iherereye i Remera isojwe, iyi sitade igiye kwakira umukino wa mbere. Umukino wa mbere ugiye kubera muri sitade AMAHORO uzahuza ikipe ya APR FC na RAYON SPORTS kuri uyu wa 6 tariki 15/6/2024. Ni umukino uzaba ufunguye, nta mubare w’Abanyamahanga ndetse nta n’ibyangomba by’abakinnyi (license) bizashingirwaho. Biteganyijwe ko […]

Christopher na Chriss Eazy bibwe

Abahanzi Chriss Eazy na Christopher bibiwe mu nzu y’umwe n’umuntu utaramenyekana aho yabatwaye mudasobwa ebyiri, ndetse aniba telefoni igendanwa ya Chriss Eazy. Ubu bujura bwabereye mu rugo rwa Christopher aho atuye ku Kimironko mu ijoro ryo ku wa 9 Kamena 2024 nk’uko byemezwa na Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy. Giti yagize ati “Twari […]

Rutsiro: Arakekwaho gutema ibisheke n’imyumbati by’umuvandimwe, harakekwa Manyinya

img-20240610-wa0000.jpg

Noheri Emmanuel, wo mu karere ka Rutsiro amaze gutabwa muri yombi akekwaho gutema umurima w’ibisheje nuw’imyubati bya Twizerimana Jean de Dieu. Ubuyobozi buvuga ko hakekwa ko yaba yabitewe n’ubusinzi. Byabereye mu murenge wa Ruhango, akagari ka Gatare ho mu mudugudu wa Gasovu, mu ijoro rya tariki 09 Kamena 2024. Amakuru avuga ko byabonywe na Nyirahanyurwimfura […]

Indege yari itwaye abarimo Visi-Perezida wa Malawi yaburiwe irengero

Perezidansi ya Malawi yatangaje ko indege yari itwaye Visi-Perezida w’iki gihugu, Saulos Chilima n’abandi bantu icyenda yaburiwe irengero kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2024. Iyo ndege y’igisirikare cya Malawi byatangajwe ko “yavuye kuri radar”, nyuma y’iminota mike ihagurutse i Lilongwe mu murwa mukuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere. Byari byitezwe […]

Itsinda ry’Abasenateri bo muri Namibia ryaje kwigira kuri Sena y’u Rwanda

Kuri uyu wa Mbere taliki 10 Kamena, Itsinda ry’Abasenateri bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga n’Urubyiruko muri Namibia bari mu rugendoshuri mu Rwanda. Uru ruzinduko rugamije kwigira ku Rwanda uko rwimakaje gukoresha ikoranabuhanga mu burezi. Aba basenateri bahuye na Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda na ba Visi Perezida Mukabaramba Alvera na Nyirasafari EspĂ©rance bagirana ibiganiro […]

Aline Cateux yasezeye mu kinyamakuru Le Soir agihora ‘gusiga icyasha u Rwanda’

Umunyamakurukazi Aline Cateux yatangaje ko atazongera kwandikira ikinyamakuru Le Soir cyo mu Bubiligi, nyuma yo kugishinja kwifatanya n’ibindi bitangazamakuru mu gusiga icyasha u Rwanda. Le Soir ni kimwe mu binyamakuru bimaze iminsi bisohora inkuru ziswe ‘Rwanda Classfied’ zinenga ndetse zikanaharabika ubutegetsi bw’u Rwanda. Ni inkuru zakozwe n’abanyamakuru babarirwa muri 50 bibumbiye mu itsinda bise ‘Forbidden […]

Centrafrica: Abajenerali 2 b’umutwe wa UPC bishyikirije abacanshuro b’Abarusiya

Video yamamaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana umwe mu bayobozi bakuru b’itsinda ry’abantu bitwaje intwaro bo mu mutwe wa UPC, Jenerali Ousmane Abakar, asaba abandi barwanyi kwishyikiriza Abarusiya. Iyi nkuru yibutsa ko ku wa 25 Gicurasi 2024, habaye intambara hagati y’ingabo za leta zifatanyije n’abacanshuro n’inyeshyamba za UPC ya Ali Darassa mu mujyi wa Mboki, mu […]

Nzizera Aimable wamenyekanye muri Dosiye y’Umunyamakuru Manirakiza Theogene yafunzwe

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko Nzizera Aimable yatawe muri yombi tariki 5 Kamena 2024 akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko itavugisha ukuri no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Ibyaha Nzizera Aimable akurikiranweho bifitanye isano n’imitangire y’amasoko ya sosiyete yitwa Amarebe Investiment Ltd akaba yarabikoze mu Ukwakira 2023. Nzizera akurikiranweho ibyaha […]

Macron na Frank Walter basuye umudugudu wasibanganijwe n’abanazi mu myaka 80 ishize

Kuri uyu wa mbere, Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron na mugenzi we w’Ubudage Frank-Walter Steinmeier, basuye umudugudu wa Oradour-sur-Glane, aho ingabo z’Abanazi zishe abasivili barenga Magana atandatu mu 1944. Abaperezida b’Ubufaransa n’Ubudage bahuriye hamwe bizihiza isabukuru y’imyaka mirongo inani ubwo bwicanyi bumaze bubaye , aho abasirikare b’aba nazi bishe abantu magana atandatu mirongo ine na batatu, […]

Menya uruziga (cycle) ruranga amatora

Nubwo abantu benshi bazi ko amatora ari igihe cyo gutora abayobozi, ariko amatora ategurwa kare ku buryoumunsi w’itora ufatwa nk’agasongero kayo. Amatora ashobora kuba ataziguye cyangwa aziguye nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda uko ryavuguruwe kugeza ubu mu ngingo yaryo ya 1-2. Ingingo ya mbere igira iti “inkomoko y’ubutegetsi bw’Igihugu Ubutegetsi bwose bukomoka […]

Urusaku rw’imbunda ziremereye rwumvikanye hafi na santire ya Kanyabayonga

Umuriro w’ibibunda biremereye , wumvikanye mu gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 10 Kamena ukikije umujyi wa Kanyabayonga, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko ingabo za Kongo (FARDC), zahanganye n’inyeshyamba za M23 kuva mu gitondo cya kare mu gace kari hagati ya teritwari ya Rutshuru mu majyaruguru n’iya […]

Kashmir: Igitero kuri bus itwaye abari mu rugendo rutagatifu cyahitanye 9

Abasirikare b’Abahinde barimo guhiga abagize uruhare mu gitero cy’abakekwaho kuba intagondwa muri Kashmir. Bije nyuma y’imihango yo kurahira kwa gatatu kwa Minisitiri w’Intebe Narendra Modi. Ku Cyumweru, byibuze abantu icyenda bari mu rugendo rutagatifu rw’Abahindu biciwe mu mujyi wa Kashmir ugenzurwa n’u Buhinde ubwo bus yari ibatwaye yagwaga mu mwobo muremure nyuma y’igitero cy’abakekwaho kuba […]

Ojera yamaganiye kure ibyo kuba ari i Kigali

Muri iki gihe cy’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ku isi, mu Rwanda isoko ryashyushye aho amakipe akomeye yatangiye kuvugwamo abakinnyi bakomeye. Nyuma y’uko basinyishije rutahizamu Ani Elijah wa Bugesera, mu ikipe ya Police FC havuzwemo undi mukinnyi wakiniye ikipe ya Rayon Sports akaza kuyivamo agiye gukina hanze y’u Rwanda. Hamaze iminsi hari amakuru avuga ko Umugande […]

Muri iyi mpeshyi igipimo cy’ubushyuhe kizagera kuri Degree 32

Abaturarwanda bategujwe ko muri iyi mpeshyi ya 2024, igipimo cy’ubushyuhe kizagera kuri Degree 32. Ni ibyatangajwe n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda). Iki kigo cyateguje ko amezi ya Kamena, Nyakanga na Kanama 2024 hateganyijwe ubushyuhe buri hejuru gato y’ikigero gisanzwe mu mpeshyi, aho buzagera kuri dogere celcius ziri hagati ya 22 na 32. […]

Abafana binjiye mu kibuga bajya gufasha abakinnyi gukubita abasifuzi babibye

Ku cyumweru tariki 9 Kamena 2024 ubwo hakinwaga mukino w’umunsi wa 35 muri shampiyona y’ikiciro cya Mbere muri Negeria, hari umukino umwe wagaragayemo akavuyo kugeza n’aho abafana ibihumbi bisutse mu kibuga bashaka gukubita abasifuzi. Ibi byabaye muri shampiyona ya Nigeria mu mukino wahuzaga Rangers International Football Club iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona na Enyimba FC […]

CG Felix Namuhoranye yahaye impanuro abapolisi 240 bitegura kujya mu butumwa

gptbqvsxgaal_cm.jpg

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yahaye impanuro abapolisi 240 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudan y’Epfo. Itsinda rihabwa impanuro rizasimbura irindi rimaze igihe cy’umwaka muri ubwo butumwa. Muri Mata 2024, abandi bapolisi 460 biteguraga kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrica bahawe impanuro […]

Ubuhinde: Narendra Modi yarahiriye kuyobora indi Manda

Narendra Modi usanzwe ari Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde yarahiriye kuyobora manda ya gatatu mu muhango wabereye mu mujyi wa New Dheli kuri icyi Cyumweru taliki 09 Kamena 2024. Nyuma yo gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi yahise atangaza abagize Guverinoma nshya. Narendra Modi ni we warusanzwe ayobora Ishyaka Bharatiya Janata Party (BJP).Modi abaye […]

Macron na Biden bahaye umukoro u Rwanda na RDC

Ba Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa na Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, basabye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agahenge, ndetse ibihugu byombi bigahagarika ubufasha n’imikoranire bishinjwa kugirana n’imitwe yitwaje intwaro. Babisabye ku wa Kane tariki ya 6 Kamena, ubwo hibukwaga imyaka 80 ishize Ingabo z’ibihugu by’u Bwongereza, Leta Zunze […]

U Rwanda na Kenya mu bufatanye bugamije guteza imbere ubucamanza mu karere

Abayobozi bakuru b’ubucamanza bo muri Kenya barimo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Martha Koome, bari mu Rwanda mu ruzinduko ruzaba rurimo no gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye na bagenzi babo bo mu Rwanda. Amasezerano y’ubucamanza bw’ibihugu byombi yiteguye gushyirwaho umukono arimo; gusangira ubumenyi n’imikorere myiza yo kwihutisha imanza no kugena ibibazo, ndetse no kuzamura ireme rya serivisi […]

Dore abakinnyi banze gukinira Afurika bakomokamo bakinira Uburayi

Umugabane w’Afurika uzwiho kugira impano z’abakinnyi gusa bikaza kurangira bitwariwe n’ibihugu by’amahanga bigatuma nabo birengagije ibihugu byabo bafiitemo inkomoko. Abanshi mu bakinira ibihugu by’amahanga baba barabyisanzemo ndetse ugasanga ari naho bagiye bakurira ibyo bikaza gutuma bisanga ari byo bari gukinira. Bitewe n’impamvu zimwe na zimwe zizamo iz’ubukene bw’Afurika n’umutekano muke usanga ababyeyi bamwe bajya ku […]

RDC: Beni: Ubwicanyi bukorerwa Abasivili bwagaragaje intege nke za FARDC

Nibura abantu 72 bishwe, kuva ku wa kabiri Gicurasi 4 kugeza ku wa gatanu Gicurasi 7, mu bitero byagabwe n’inyeshyamba za ADF mu midugudu y’umutwe wa Baswagha-Madiwe, agace ka Beni (Amajyaruguru ya Kivu). Abakorerabushake bakiri bato baturutse i Cantine na Mabalako, baherekejwe n’abasirikare, batanze iyi raporo nyuma yo kuvumbura, ku wa gatandatu Gicurasi 8, imirambo […]

Ferwafa ivuga ko abajyanye n’Amavubi baba bari kuyasebya

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryagize icyo ritangaza ku makuru yacicikanye yemeza ko abakinnyi b’ikipe y’igihugu bari kubarizwa muri Afurika y’Epfo baba bararaye mu cyumba kimwe ari Bane bitewe n’ikibazo cya hoteli. Kuri ubu abasore b’ikipe y’igihugu Amavubi bari kubarizwa muri Afurika y’Epfo aho bagiye gukina umukino wa Kane wo mu itsinda C mu […]

Bukavu: Inkongi y’umuriro ikaze yibasiye agace ka Nyamugo kabuze ubutabazi

I Bukavu, inkongi y’umuriro ikaze mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere yibasiye igice kinini cy’agace ka Nyamugo muri Kivu y’Amajyepfo, aho rubanda rwabuze icyo rukora, rutagira kirengera rwabuze n’ubutabazi ruri mu marira gusa. Inkomoko y’umuriro ntiramenyekana kandi nta suzuma rirakorwa ariko sosiyete sivile yo muri ako gace itinya ko ibi ibintu bimeze nko mu […]

U Budage: Ahenda kubera imikino ya Euro 2024 hatangiye gufatirwa abakekwaho kuba ibyihebe

Kuri iki Cyumweru, ubushinjacyaha bukuru bwa Leta mu Budage bwatangaje ko ukekwaho kuba ashyigikiye Leta ya Kisilamu (IS) yatawe muri yombi icyumweru kimwe mbere y’uko Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Burayi itangira . Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ubuyobozi bwa Karlsruhe, ukekwaho icyaha yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Cologne / Bonn ku wa Gatanu. Abashinzwe iperereza bavuga ko […]

Macron yasheshe Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi aregura

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yasheshe Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu cye na ho Alexandre De Croo wari Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi aregura, nyuma y’uko amashyaka yabo atsinzwe amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Imibare y’ibyavuye mu matora yerekana ko mu Bufaransa ishyaka Front National ry’umunyapolitiki Marine Le Pen utavuga rumwe n’ubutegetsi ari […]

Leta ya Tanzania yongeye gusabwa guhagarika igihano cy’urupfu

Tanzania yongeye gusabwa gukura igihano cyo kwicwa mu mategeko yayo, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano yo ku rwego rw’Umugabane wa Afurika yerekeye uburenganzira ku buzima (rights to life). Byasabwe n’Urukiko rwa Afurika rw’Uburenganzira bwa Muntu (African Court on Human and Peoples’ Rights). Ubwo busabe bw’urwo rukiko bwaje buturuka ku gihano cyo gufungwa burundu […]

Ibitaro bikuru bya Al-Fasher muri Sudani byafunzwe nyuma y’igitero cya RSF

Kuri iki Cyumweru gishize, ibitaro bikuru byo mu Mujyi wa Al-Fasher muri Sudani, byibasiwe n’igitero cy’umutwe witwarara gisirikare wa Rapid Support Forces bihagarika imirimo kuri ibi bitaro nk’uko Abaganga batagira umupaka (MSF) bafasha ibi bitaro babitangarije Reuters. Uyu mujyi, uherereye mu karere ka Darfur mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Sudani, utuwe n’abaturage barenga miliyoni 1.8 ndetse […]

Umunyeshuri arashinjwa kuroga bagenzi be

Abanyeshuri 8 biga mu ishuri ribanza rya Matoranhembe muri Zimbabwe barwariye mu bitaro, nyuma yo gushinja mugenzi wabo kubarogesha umuceri, n’isosi yari yakuye iwabo mu rugo. Aba banyeshuri bo mu gace ka Mashonaland barembejwe no kuruka cyane, aho bavuga ko byaje nyuma yo kurya ibiryo bikekwa ko byari byahumanyijwe n’uwo bitaga inshuti yabo magara. Inkuru […]

Minisitiri w’ingabo wa Israel, Benny Gantz, yeguye muri leta

Minisitiri w’ingabo wa Israel, Benny Gantz, yeguye muri leta iyoboye intambara, ibigaragaza kutavuga rumwe gukomeje kwiyongera kuri gahunda za Minisitiri w’intebe, Benjamin Netanyahu, zijyanye no kurangiza intambara yo muri Gaza. Kuri iki Cyumweru, itariki 9 Kamena mu kiganiro n’abanyamakuru i Tel Aviv, aho yatangarije kwegura kwe, Gantz yavuze ko icyemezo cye yagifashe n’”umutima uremerewe”. Yagize […]

Deloire wayoboraga Reporters Without Borders yapfuye ku myaka 53

Christophe Deloire wari Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru batagira umupaka (Reporters Without Borders) kuwa Gatandatu yapfiriye mu bitaro by’i Paris mu Bufaransa ku myaka 53 akikijwe n’abo mu muryango we. Deloire yapfuye mu gihe yari amaze iminsi ari mu biganiro byo kurekura imfungwa z’abanyamakuru bafungiye hirya no hino ku Isi ndetse yagerageje no gufasha bamwe muri bo […]