Ishimwe rya Museveni kuri Perezida Kagame na RPF
Perezida Yoweri Kaguta Museve wa Uganda yashimiye mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda ndetse n’umuryango RPF-Inkotanyi, nyuma yo kwegukana intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru. Museveni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X yabwiye Perezida Kagame ko kuba yongeye gutorwa ari igihamya cy’icyizere Abanyarwanda bafitiye imiyoborere ye. Yagize ati: […]
Kenya: Abandi bapolisi 200 boherejwe muri Haiti
Ku wa kabiri, abandi bapolisi bakuru 200 bo muri Kenya, boherejwe muri Haiti mu butumwa bw’amahoro bushyigikiwe na Loni bwo kurwanya ihohoterwa rikorwa n’agatsiko kari muri iki gihugu kibasira abaturage . Aba uko ari 200, boherejwe basanga abandi 400 boherejwe mu murwa mukuru wa Haiti Port-au-Prince, aho umubare munini w’abahohotewe n’amabandi uri. Ku wa kabiri […]
Indorerezi zashimye uko inzego z’umutekano zitwaye mu bihe by’amatora
Indorerezi zashimye uko umutekano wagenze mu Rwanda mu gihe cy’amatora, by’umwihariko zishima inzego zishinzwe umutekano uhereye mu gihe cyo kwiyamamaza. Izi ndorerezi ni Indorerezi zaturutse mu bihugu bigize AU, EAC, COMESA na OIF, zivuga ko amatora yabaye nta makemwa. Zavuze ko iyi nzira yose y’amatora yari irimo amahoro, bongeraho ko mu Rwanda ariho hambere amatora […]
Rubavu: Umukozi w’uruganda rwa Gaz MĂ©thane yishwe n’amashanyarazi
Harelimana Silas wari umukozi w’uruganda Shema Power Lake Kivu rucukura Gaz MĂ©thane mu kiyaga cya Kivu, yafashwe n’umuriro w’amashanyarazi arapfa. Impanuka yahitanye nyakwigendera yabereye mu murenge wa Nyamyumba w’akarere ka Rubavu, mu ma saa 10:00 zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2024. Amakuru yatanzwe n’inzego z’ibanze impanuka yabereyemo avuga ko Harelimana yafashwe […]
Bubanza: Ingoro yâishyaka FRODEBU yibasiwe nâabavugwaho kuba Imbonerakure
Abayoboke bâishyaka rya Sahwanya FRODEBU muri zone ya Mitakataka muri komini ya Bubanza n’intara ya Bubanza (mu burengerazuba bw’u Burundi) baramagana ibikorwa byo kutoroherana muri politiki nyuma yâuko ingoro yâiri shyaka yibasiwe nâabantu ku giti cyabo abaturage nâabayoboke bâiri shyaka bavuga ko ari Imbonerakure (urubyiruko rwa CNDD-FDD). Mu ijoro ryo ku wa 6 Nyakanga, amarangi […]
Rwamagana: Inzu y’umuturage yahiye irakongoka
Mu Karere ka Rwamagana Umurenge wa Kigabiro, mu Kagari ka Sibagire, mu gasantere kazwi nko kwa Shyaka kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, inkongi yâumuriro yafashe inzu yâumuturage yangiza ibintu byâagaciro kâamafaranga yâu Rwanda asaga Miliyoni 12. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara yâIburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana yatangaje ko iyi nkongi yangije igisenye cyâinzu […]
Senateri Menendez wakunze kwibasira u Rwanda aruhora RDC mu muryango winjira mu gihome
Urukiko rw’i New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwahamije ibyaha bya ruswa Senateri Bob Menendez wakunze kwibasira u Rwanda kubera ibibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibyaha 16 ni byo uyu musenateri wahoze akuriye Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Sena ya Amerika yahamijwe, nyuma yo kwemera ko yagiye yakira ruswa zirimo […]
Buyoya wabaye Perezida w’u Burundi yashyinguwe nyuma y’imyaka 4 apfuye
Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w’u Burundi, yashyinguwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga nyuma y’imyaka ikabakaba ine apfuye. Pierre Buyoya yategetse u Burundi muri manda ebyiri, hagati ya 1987 na 1993 ndetse na hagati ya 1996 na 2003, mbere yo gupfa mu Ukuboza 2020 azize icyorezo cya COVID-19. Kuri uyu wa Gatatu […]
Centrafrica: Ingabo zâu Rwanda zambitswe umudari wâishimwe na Perezida Touadera

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Nyakanga, Ingabo zâu Rwanda (RWABATT12), zikorera mu butumwa bwâUmuryango wâAbibumbye muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA) zambitswe umudari wa Perezida wâishimwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ya Centrafrica, Faustin Archange Touadera. Uyu muhango wabereye mu ngoro ya perezida mu Mujyi wa Bangui. Umudari watanzwe mu rwego rwo gushimira ubwitange bwazo, […]
Nkundineza Jean Paul yasabiwe igifungo cy’imyaka itanu
Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yasabiwe igifungo cy’imyaka itanu mu gihome mu bujurire bw’ubushinjacyaha bw’icyemezo cyâUrukiko rwâIbanze rwa Nyarugenge. Ubujurire bw’ubushinjacyaha na Nkundineza Jean Paul bwaburanishijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2024 mu rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko butishimiye imikirize yâurubanza rwa Nkundineza kubera inenge zarugaragayemo aho bavuga […]
Ese koko Iran yaba ifite uruhare mu gushaka kwica Trump?
Tehran yanze icyo yise ibirego “bidafite ishingiro kandi bibi” biyihuza n’umugambi wo kwica Trump nkâuko byatangajwe nâibinyamakuru byo muri Amerika . Kuri uyu wa Gatatu, Iran yahakanye yivuye inyuma amakuru yatangajwe mu bitangazamakuru byo muri Amerika avuga Tehran mu mugambi wo gushaka guhitana uwahoze ari Perezida wa Amerika, Donald Trump. Ku wa Kabiri, abanyamakuru ba […]
Shampiyona ya Tanzania igiye kujya ikoreshwamo VAR
Ikoranabuhanga ryunganira abasifuzi rizwi nka VAR, riratangira gukoreshwa muri shampiyona y’ikiciro cya Mbere muri Tanzania umwaka utaha w’imikino wa 2024-2025 nk’uko byemejwe na Minisitiri w’intebe w’iki gihugu gituranyi cy’u Rwanda, Kassim Majaliwa. Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2024 nibwo muri Tanzania hatagajwe ku mugaragaro ko bazakoresha VAR muri shampiyona. Umuhango wo […]
APR FC yacapuye Enyimba yigeze kunyagira Rayon Sports
Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC yateye gapapu Enyimba yo muri Nigeria yegukana umukinnyi ukina asatira, Chidiebere Johnson Nwobodo wakiniraga Enugu Rangers yo muri Nigeria. APR FC yamaze kumvikana n’uyu musore wahise asanga bagenzi be muri Tanzania, aho iyi kipe iri gukinira imikino ya CECAFA Kagame Cup. Bivugwa ko nyuma yo kumvikana ibya nyuma nâikipe […]
Abayobozi batandukanye bakomeje koherereza Kagame ubutumwa bwo kumushimira
Abakuru bâibihugu bitandukanye nka Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, uwa Guinea Bissau, Umaro Sissoco EmbalĂł, uwa Tanzania, Samia Suluhu, ni bamwe mu bakuru bâibihugu bamaze koherereza Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ubutumwa bwo kumwifuriza intsinzi nziza nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora yo kuwa 15 Nyakanga 2024, byâagateganyo . Abinyujije kuri X, Perezida Filipe Nyusi […]
Somalia: Abasivili basahuye intwaro ziremereye nyuma yo gutega imodoka za gisirikare
Nibura abantu batanu bishwe ubwo abantu bitwaje intwaro bategaga uruhererekane rwâimodoka muri Somaliya rwagati bakiba intwaro ziremereye, nk’uko abayobozi ndetse nâabaturage babitangaje kuri uyu wa Kabiri ushize, nyuma yâamezi arindwi embargo yari yarafatiwe iki gihugu ivanweho. Kuwa Mbere, izi modoka zari mu rugendo ziherekejwe nâabashinzwe umutekano zigeze hafi yâUmujyi wa Abudwaq ubwo abantu bitwaje intwaro […]
Raporo ya Loni irashinja Korea ya Ruguru gukoresha uburetwa abaturage ba yo
Ibiro byâUmuryango wâAbibumbye byita ku Burenganzira bwa Muntu kuri uyu wa Kabiri muri raporo yabyo byashinje Koreya ya Ruguru gukoresha abantu ku gahato kandi mu mategeko mpuzamahanga, gukoresha uburetwa bishobora kuba icyaha cyibasira inyokomuntu cyitwa ubucakara. Komiseri wâUburenganzira bwa Muntu mu Muryango wâAbimbumbye, Volker TuÌrk, yavuze ko ubuhamya burimo buteye inkeke kandi buhishura byinshi ku […]
Canada: Igitabo cyashibutse ku ntambara z’urudaca zugarije Isi cyahembwe nkicy’umwaka

Umwanditsi wâIbitabo, Pasiteri Jotham Ndanyuzwe utuye mu gihugu cya Canada, Alberta, muri Edmonton, waherukaga kumurika igitabo yise “Love Across All Languages” chahembwe nk’igitabo cy’umwaka muri Canada. Iki gitabo Pasiteri Ndanyuzwe yamuritse tariki ya 9 Werurwe 2024, muri Canada, ahitwa 6712 Delwood Rd Edmon. Pasiteri Jotham usengera mu Itorero rya New Jerusalem Ministries mu kiganiro yahaye […]
FPR yanikiye andi mashyaka mu matora y’abadepite n’amajwi 62,67%
Imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’abadepite 53 yatangajwe na Komisiyo yâIgihugu yâAmatora yerekana ko Umuryango FPR Inkotanyi watowe nâabantu 5.471.104 bangana na 62,67%. Abadepite 53 batowe ku wa 14 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda baba mu mahanga, no ku wa 16 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda bari imbere mu Gihugu. Muri rusange ibikorwa byâamatora byagenze neza, haba […]
Equateur: Toni 6 za cocaine zavumbuwe mu bitoki byari byoherejwe mu Budage
Igipolisi cyo muri Equateur cyatangaje ko imbwa zabugenewe zavumbuye Toni 6,23 z’ikiyobyabwenge cya cocaine zari zihishe mu mizigo y’ibitoki byoherejwe hanze y’iki gihugu cyo muri Amerika y’Epfo. Izi mbwa zizwi nka “sniffer dogs” zamenyesheje ababishinzwe, bahita bafata udusanduku 5,630 twuzuyemwo ifu yera, bamaze kuyipima basanga ari cocaine. Abayobozi bavuga ko ibyari byiswe ibitoki byari byoherejwe […]
Perezida Rajoelina wa Madagascar yashimiye Perezida Kagame watsinze Amatora
Prezida w’Igihugu cya Madagascar Rajoelina yashimiye ko Perezida Kagame yatsinze amatora y’umukuru w’Igihugu yabaye ku wa Mbere taliki 15 Nyakanga 2024. Ni Manda y’imyaka itanu Perezida Kagame yatorewe, aho yatowe ku majwi 99.15. Nk’uko yabitangaje abinyujije ku Rukuta rwe rwa X, yagize ati: âTurifuriza u Rwanda amahoro nâuburumbukeâ. Ni nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaje […]
USA: Hatangiye iperereza rigamije kumenya uko umusore yageze ku gisenge yarasiyeho Trump
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika inzego z’iperereza ziri mu iperereza rigamije kumenya uko umusore warashe Donald Trump kuwa Gatandatu yaba yarabashije kugera ku gisenge cyâinzu yarasiyeho, mu gihe polisi yari muri iyo nzu no hanze yayo. Ubwo yari mu mujyi wa Buttler muri Leta ya Pennsylvania aho yiyamamazaga, urwego rwa Secret Service rushinzwe kurinda […]