Nyarugenge: Abantu 43 bari mu mutwe witwa “Abameni” baragezwa imbere y’urukiko

Ku itariki ya 24/09/2024 saa tatu (9H00), Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ruzaburanisha urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo abantu 43 bakurikiranyweho ibyaha 4. Gushyiraho no kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi, icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 224 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 nk’uko ryahinduwe. Igihano giteganyijwe kuri iki cyaha ntikijya munsi y’imyaka irindwi […]

Perezida Kagame yashyizeho abasenateri 4 barimo abashya

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Nzeri yashizeho abasenateri bane muri Sena y’u Rwanda. Dr Kalinda François Xavier wari usanzwe ari Perezida wa Sena y’u Rwanda ni we wenyine mu bari bayisanzwemo wongewe kugirirwa icyizere n’Umukuru w’Igihugu. Abandi yashyizeho barimo Nyirahabimana Solina wahoze ari Umunyamabanga wa leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi […]

Igitero cya Israel muri Liban cyahitanye byibuze 100 abandi 400 barakomeraka

Byibuze abantu 100 bapfuye abandi 400 barakomereka mu gitero cya Israel muri Liban. Iki cyakurikiye guhererekanya ibisasu ku Cyumweru, aho Hezbollah yohereje roketi zirenga 100, misile na drones mu majyaruguru ya Israel, bimwe bikagwa hafi y’Umujyi wa Haifa. Minisiteri y’ubuzima ya Libani yavuze ko byibuze abantu 100 bishwe abandi 400 barakomereka mu gitero cy’indege cya […]

Tanzania: Polisi yataye muri yombi abanyapolitiki Mbowe na Lisu

Kuri uyu wa Mbere, Polisi yataye muri yombi abantu bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzaniya, ubwo ishyaka ryabo ryashakaga gukora imyigaragambyo mu murwa mukuru w’ubucuruzi, Dar es Salaam. Nubwo iyi myigaragambyo yari yabujijwe ku mugaragaro, ishyaka rya Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryari ryarahiye ko rizakora imyigaragambyo kubera gushimuta no kwica abayoboke baryo rivuga ko bikorwa […]

APR BBC yisubije igikombe cya shampiyona

img-20240923-wa0011.jpg

Ikipe ya APR Basketball Club yisubije igikombe cya shampiyona, nyuma yo gutsinda Patriots BBC bari bahuriye mu mukino wa gatandatu wa kamarampaka amanota 73-70. Ni umukino waraye ubereye muri BK Arena i Remera. APR yatwaye igikombe nyuma yo kugira intsinzi 4-2. Patriots nk’uko imyinshi mu mikino yagiye iyihuza na APR yagiye igenda, yatangiye iyobora umukino […]

Rulindo: Hatangiye kubakwa umuhanda Nyacyonga-Mukoto uzuzura mu myaka 3

gyjcirxw8aaw06m.jpg

Kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Nzeri 2024, hatangiye imirimo yo kubaka umuhanda Nyacyonga-Mukoto uhuza uturere twa Gasabo na Rulindo. Ni umuhanda w’ibilometero 36 abaturage bemerewe n’Umukuru w’Igihugu muri 2014. Uhuza Umurenge wa Jabana muri Gasabo n’imirenge ya Masoro,Murambi,Cyinzuzi, Mbogo, Ngoma na Bushoki mu Karere ka Rulindo. Ni umuhanda usobanuye byinshi ku baturage b’imirenge 6 […]

Depite Bitakwira yise intambara RDC ivuga ko irimo n’u Rwanda ‘ikinamico’

Umunyapolitiki akanaba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Bitakwira Justin, yagaragaje ko intambara Leta ya RDC ivuga ko irwanamo n’u Rwanda ari ‘ikinamico’. Uyu mugabo ukomoka i Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo yabigarutseho ubwo yaganiraga na Radiyo Top Congo FM, mu kiganiro cyayo cyitwa ‘Top7’. Ni ikiganiro yumvikanyemo anenga […]

RDC: Utavuga rumwe n’ubutegetsi yahishuye ko yafatiwe ku ngufu muri kasho y’iperereza

Ibihuha bivuga ku ifatwa ku ngufu ry’utavuga rumwe n’ubutgetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Jacky Ndala igihe yari afungiwe mu Rwego rw’Igihugu rw’Iperereza (ANR) byemejwe. Uyu munyapolitiki avuga ko “yafashwe ku ngufu” mu kigo cy’igihugu gishinzwe iperereza mbere yo kwimurirwa muri Gereza Nkuru ya Makala. Kuri iki Cyumweru, itariki ya 22 Nzeri 2024, uyu […]

Inzego zitaragira komite zishinzwe kurwanya ruswa zahagurukiwe

Urwego rw’umuvunyi mu Rwanda ruributsa Inzego zitandukanye zaba iza leta n’iz’abikorera zongeye kwibutswa gushyiraho komite zishinzwe kurwanya ruswa kuko kutazishyiraho ari icyaha kandi kizajya gihanwa n’amategeko nk’uko byemezwan’Urwego rw’Umuvunyi. Abagize komite zo kurwanya ruswa baturutse mu nzego zigera kuri 16 zitandukanye mu cyumweru gishize zahuriye ku cyicaro cy’Urwego rw’Umuvunyi aho zahaherewe amahugurwa abibutsa inshingano zabo […]

Imfungwa 1,600 zari zirembeye muri gereza ya Makala zarekuwe

Imfungwa zirenga 1,600 ziri mu zari zifungiye muri gereza ya Makala iherereye i Kinshasa, zarekuwe ku Cyumweru tariki ya 22 Nzeri kubera impamvu z’uburwayi. Uyu ni wo mubare munini RDC irekuye icyarimwe, mu gikorwa kimaze iminsi cyo kugabanya ubucucike muri za gereza. Minisitiri w’ubutabera Constant Mutamba wari ukuriye iki gikorwa, yumvikanye anenga gereza gufunga abantu […]

Tunisia: Bakomeje kwamagana Perezida Kais mbere y’amatora yo mu Kwakira

Kuri iki Cyumweru, Abanyatuniziya babarirwa mu magana bigaragambije bamagana Perezida Kais Saied, bamushinja ko yakajije umurego mu butegetsi bw’igitugu no guhagarika guhatana muri politiki mu gihe hasigaye ibyumweru bibiri ngo amatora ya perezida abe . Mu gihe abapolisi benshi bari bahari, abigaragambyaga mu cyumweru cya kabiri bakoze urugendo banyura ku muhanda w’ingenzi muri Tunisia, ahatangiriye […]

Sudani: Loni ihangayikishijwe n’ibitero bya RSF muri el-Fasher

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje ko ahangayikishijwe n’amakuru yerekeye ibitero bikomeye by’abarwanyi ba Rapid Support Forces ku mujyi wa el-Fasher wo mu gihugu cya Sudani . Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye yatangaje ko Antonio Guterres, yasabye ko Umugaba Mukuru wa RSF, yahita ahagarika intambara vuba. Guterres yavuze ko biramutse bikomeje uko bimeze akarere ka Darfur […]

Kenya yataye muri yombi umudipolomate wa Uganda

Umunya-Uganda, Dr Caroline Asiimwe usanzwe ari umudipolomate mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yatawe muri yombi afatiwe muri Kenya. Asiimwe usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe Igiswahili, yafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Mombasa mu ijoro ryacyeye. Kugeza ubu ntibiramenyekana icyatumye atabwa muri yombi, ndetse Polisi ya Kenya ntacyo irabitangazaho. Icyakora amakuru aturuka muri […]

RDF yungutse abasirikare bashya

2834be79-386d-4314-b0a0-8d8c6c7eaa66.jpg

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyinjije mu ngabo abasirikare bashya barimo abasore n’inkumi bari bamaze amezi atandatu mu myitozo mu ishuri ry’imyitozo ya gisirikare rya Nasho mu Karere ka Kirehe. Umuhango wo kwakira ku mugaragaro aba basirikare bashya wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, witabirwa n’abandi basirikare bakuru, barimo aba Jenerali, aba Ofisiye […]