gyjcirxw8aaw06m.jpg

Rulindo: Hatangiye kubakwa umuhanda Nyacyonga-Mukoto uzuzura mu myaka 3

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Nzeri 2024, hatangiye imirimo yo kubaka umuhanda Nyacyonga-Mukoto uhuza uturere twa Gasabo na Rulindo.

Ni umuhanda w’ibilometero 36 abaturage bemerewe n’Umukuru w’Igihugu muri 2014. Uhuza Umurenge wa Jabana muri Gasabo n’imirenge ya Masoro,Murambi,Cyinzuzi, Mbogo, Ngoma na Bushoki mu Karere ka Rulindo.

gyjcirxw8aaw06m.jpg

Ni umuhanda usobanuye byinshi ku baturage b’imirenge 6 ya Rulindo na Gasabo, uzubakwa mu myaka itatu utware, miliyoni 36 z’amadolari ya Amerika.

gyjchgfwsaazroo.jpg

Mu 2022, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’inguzanyo ifite agaciro ka miliyoni 18 z’amadolari ya Amerika (ubu asaga miliyari 24 Frw) n’ikigega cya OPEC gishinzwe iterambere mpuzamahanga (OFID) yo gukora umuhanda uva Nyacyonga ugana Mukoto uhuza uturere twa Gasabo na Rulindo.

abdulhamid-20alkhalifa-uzziel-20ndagijimana-jpeg.jpg

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Rulindo: Hatangiye kubakwa umuhanda Nyacyonga-Mukoto uzuzura mu myaka 3
    Byiza cyaneeeeee. Rulindo oyeeee, u Rwanda rwacu oyeeeeeeeee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *