Muhanga: Abasore 8 ba Kamonyi,dosiye yabo yageze mu bushinjacyaha
Ku wa 09 Ukwakira 2024, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bwakiriye dosiye y’abasore umunani (8) bakurikiranyweaho icyaha cyo kwiba n’icyaha cyo gukubita no gukoremetsa ku bushake. Ibi byaha bakurikiranyweho babikoreye mu Mudugudu wa Musenyi, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi. Ku itariki ya 30 Nzeri 2024, nibwo bagiye muri “centre” […]
AMAKURU MASHYA: Rubavu,Gitifu wasezeye avuga ko agiye kwiga habonetse andi makuru ye

Mu nkuru twabagejejeho kuri uyu wa 10 Ukwakira 2024,yavugaga ko mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Nyakiliba,Gitifu yanditse ibaruwa isaba guhagarika akazi ku mpamvu zo kujya kwiga,ndetse BWIZA yari yanavuganye n’uyu Gitifu Uwimana Vedaste avuga ko rwose impamvu yagaragaje mu ibaruwa ariyo nyakuri. BWIZA yahise ibona indi baruwa yanditswe n’Akarere ka Rubavu ku wa […]
Goma: Abaguye mu mpanuka y’ubwato bashyinguwe
Imibiri y’abahitanywe n’impanuka y’ubwato mu kiyaga cya Kivu yashyinguwe kuri uyu Kane,tariki ya 10 Ukwakira 2024, mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Ni umuhango witabiriwe n’imiryango yabuze ababo n’abanyacyubahiro batandukanye b’intara za Kivu zombi. Imibiri 10 y’abakomoka muri Kivu ya ruguru yose yashyinguwe ku irimbi rya Makao muri teritware […]
RD Congo: Abarimu bo muri Uvira bigaragambije basaba ko bakongezwa imishahara
Ku wa Gatatu tariki ya 9 Ukwakira 2024, abarimu bigisha mu mashuri ya leta yo mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo bakoze imyigaragambyo yo gusaba leta kubaha umushahara ungana n’amadolari y’Amerika 500 mbere y’uko batangira imirimo yo kwigisha abanyeshuri bamaze amezi agera kuri abiri batiga. Abarimu […]
Ibigwi by’amashyaka amaze imyaka 15-47 ku butegetsi mu karere
Umuryango w’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ugizwe n’ibihugu bitandatu: Kenya, Tanzania, Uganda, u Rwanda, u Burundi na Sudani y’Epfo. Havuyemo Kenya na Tanzania, ibindi bihugu biyobowe n’amashyaka ya politiki amwe mu gihe kiri hagati y’imyaka 20 na 47 bitewe n’ibikorwa by’ubutsinzi byagiye biyaranga, umuntu yavuga ko ari ibigwi by’aya mashyaka . U Rwanda ruyobowe n’ishyaka rya […]
Bahala wari ufungiwe ‘kujya mu mishyikirano na M23’ yarekuwe
AbbĂ© Bahala Jean Bosco wahoze ari umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro muri RDC no gusubiza mu buzima busanzwe abayihozemo, yamaze kurekurwa nyuma y’amezi abiri afunzwe. Ku wa Gatatu tariki ya 8 Ukwakira ni bwo uyu mugabo yarekuwe. Bahala yari yaratawe muri yombi muri Nyakanga uyu mwaka ubwo yageraga ku kibuga mpuzamahanga […]
AMASEZERANO Y’ABABYAWE N’IMANA
Hari amadini avuga ko Imana itabyara, ariko abemera Bibilia, Yohana aravuga ati:”Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. Abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa n’ubushake bw’umubiri, cyangwa n’ubushake bw’umugabo, ahubwo babyawe n’Imana “. (Yohana 1:12;13) Twige gutandukanya kwizera n’ubuhanga abantu bigisha. Mu bwenge bwacu, biragoye gusobanura ukuntu umuntu ari mu ishusho ry’Imana […]
Kirehe: Padiri Diregiteri yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umunyeshuri
Mu Karere ka Kirehe haravugwa inkuru y’Umupadiri akaba n’Umuyobozi w’ikigo witwa Phocas Katabogama watawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB,uyobora LycĂ©e de Rusumo, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15. Uyu mupadiri uyobora iri shuri , yatawe muri yombi ku wa 9 Ukwakira 2024. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry yagize ati: “ Arakekwaho […]
Muri Burkina Faso ijwi ry’Amerika ryahagaritswe
Ubutegetsi bwa gisirikari muri Burkina Faso bwatangaje ko bwahagaritse igihe cy’amezi atatu Ijwi ry’Amerika kubera ibitekerezo by’umwe mu banyamakuru bakorera iyo radiyo mpuzamahanga. Bwategetse kandi ibintangazamakuru byo mu gihugu guhagarika guhitisha amakuru y’ibinyamakuru mpuzamahanga byose. Ni icyemezo cyatangajwe n’inama nkuru y’itangazamakuru muri icyo gihugu, CSC. Urwo rwego rwashinje Ijwi ry’Amerika guca intege ingabo muri Burkina […]
Goma: Imiryango y’abishwe n’impanuka y’ubwato yemerewe kwishyingurira abayo
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 09 Ukwakira 2024, habonetse ubwumvikane hagati y’abayobozi ba Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo n’imiryango y’abazize irohama ry’ubwato bwa MV Merdi, yabaye ku itariki ya 3 Ukwakira hafi y’inkombe z’Ikiyaga cya Kivu. Iyi miryango, yasabaga Guverinoma uruhushya rwo guhabwa imirambo y’ababo bakitegurira imihango yo gushyingura mu cyubahiro aho bavuka, yari yateguye imyigaragambyo yo […]
Imikino irimo uwa Rayon Sports na APR FC yakuweho
Rwanda Premier league itegura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yakuyeho imikino y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona, kubera imikino y’ikipe y’igihugu Amavubi. Umunsi wa gatandatu wa shampiyona wagombaga gukinwa hagati y’itariki ya 19 n’iya 20 Ukwakira. Ku wa 19 Ukwakira kandi ni bwo Rayon Sports yagombaga kwakira APR FC kuri Stade Amahoro, mu mukino w’umunsi […]
Amerika yafatiye ibihano umuvandimwe wa Gen Dagalo uyobora RSF

Muri Sudani, Algoney Hamdane Daglo, murumuna wa Gen. Mohamed Hamdane Dagalo, Umuyobozi wa Rapid Support Forces, yafatiwe ibihano n’Abanyamerika. Ishami rishinzwe imari rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryo ku itariki ya 8 Ukwakira 2024, ryasobanuye uruhare rwe mu kugura intwaro n’ibikoresho bya gisirikare bigenewe inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF), […]
Rubavu: Gitifu w’Umurenge wa Nyakiliba yasezeye
Uwimana Vedaste usanzwe ari Gitifu w’Umurenge wa Nyakiliba mu Karere ka Rubavu ku wa 8 Ukwakira 2024 yandandikiye umuyobozi w’Akarere ka Rubavu amusaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi. Ibaruwa BWIZA ifitiye kopi yanditswe na Uwimana Vedaste, Igira iti:”Nshingiye ku biteganywa n’itegeko no 08/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta, mu […]
Abaturanye na Stade Amahoro basabye kwihanganirwa umwaka mu gihe bahawe amezi 2
Abafite imitungo hafi ya Stade Amahoro basabye kwihanganirwa igihe cy’umwaka umwe nyuma y’uko Umujyi wa Kigali (COK) ubategetse gutanga ibishushanyo mbonera by’uko bazavurura inzu zabomu gihe cy’amezi abiri hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’umujyi. Amabwiriza y’Umujyi, yatanzwe mu ibaruwa yemewe, arasaba ba abafite ubutaka hariya hantu gutangira ibikorwa by’ubwubatsi bitarenze ukwezi babonye ibyangombwa. Kutubahiriza ibi, ibaruwa iburira […]
RDC: Hatangiye urubanza rw’abapolisi barashe ku banyeshuri bari mu myigaragambyo
Ku mabwiriza ya Guverineri w’Intara ya Kongo Central, Grace Nkuanga Masuangi Bilolo, ku wa Kabiri, itariki ya 8 Ukwakira 2024, mu Rukiko rwa Gisirikare rwa Matadi hafunguwe urubanza rw’abapolisi babiri barashe amasasu ya nyayo ku banyeshuri bari mu myigaragambyo gusubukura amasomo mu Mujyi wa Matadi Ku wa Mbere, itariki 7 Ukwakira . Kuri ubu aba […]
RDC yatorewe kuba umunyamuryango w’akanama ka Loni k’uburenganzira bwa muntu
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Gatatu yatorewe kuba umunyamuryango w’akanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Abibumbye. Ni amatora yabereye i New York ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye. RDC yabaye umunyamuryango wa kariya kanama, nyuma yo kugira amajwi 172 ku 190 y’abatoye. Ibindi bihugu byatorewe kwinjira muri kariya kanama muri manda ya 2025-2027 ni […]
Sudani: Igisirikare cya Misiri kirashinjwa kurasa ku Ngabo za RSF
Umuyobozi w’umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces, RSF, Mohamed Hamdan Dagalo, kuri uyu wa Gatatu, itariki 09 Ukwakira, yashinje igihugu cya Misiri kuba cyaragize uruhare mu bitero by’indege ku birindiro by’uyu mutwe uhanganye n’igisirikare cya Sudani. Gen. Dagalo yanashinje Misiri gutanga imyitozo ya gisirikare no guha indege za drone abasilikare ba Sudani mu gihe […]
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Dr Kaseya wo muri RDC
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yahuye anagirana ibiganiro na Dr Jean Kaseya, umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uyobora Ikigo Gishinzwe Kurwanya no Gukumira Indwara muri Afurika (Africa CDC). Dr Kaseya ni umwe mu bitabiriye inama ya Biashara Afrika igamije guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika […]