Sudani: Igisirikare cya Misiri kirashinjwa kurasa ku Ngabo za RSF

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces, RSF, Mohamed Hamdan Dagalo, kuri uyu wa Gatatu, itariki 09 Ukwakira, yashinje igihugu cya Misiri kuba cyaragize uruhare mu bitero by’indege ku birindiro by’uyu mutwe uhanganye n’igisirikare cya Sudani.

Gen. Dagalo yanashinje Misiri gutanga imyitozo ya gisirikare no guha indege za drone abasilikare ba Sudani mu gihe iki gihugu gikomeje kwibasirwa n’imirwano hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa Rapid Support Forces.

Hagati aho nk’uko byatangajwe na Reuters, Umuyobozi wa RSF, uzwi na none ku izina rya Hemedti, yahamagariye ingabo zose kujya ku birindiro byazo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *