Rubavu: Bashengurwa no kunyuzwa insinga z’amashanyarazi hejuru batuye mu kizima

Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu bashengurwa no kuba mu kizima kandi insinga z’amashanyarazi zibanyura hejuru, aho bavuga ko byabadindije mu iterambere. Abaturage bagarutse kuri iki kibazo n’abaganiriye na BWIZA bo mu murenge wa Mudende, mu mudugudu wa Bihungwe akagali ka Bihungwe, Umudugudu wa Kiryoha mu kagali ka Mirindi n’abo mu mudugudu […]

Zambia: Urukiko rwemeje ko Edgar Lungu atemerewe kuzongera kwiyamamaza

Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwa Zambia rwemeje ko uwahoze ari Perezida, Edgar Lungu, atemerewe kwiyamamariza indi manda nyuma yo gutangaza ko agarutse muri politiki mu mwaka ushize . Urukiko Rukuru rwo muri iki gihugu rwemeje ko manda ya mbere ya Lungu, yakoze kuva mu 2015 kugeza 2016 nyuma y’urupfu rw’uwahoze […]

Kevin Muhire yemeje ko yabeshyeye Kapiteni wa APR FC

Kapiteni w’Ikipe ya Rayon Sports, Kevin Muhire, yemeje ko ibyo aheruka gutangaza kuri mugenzi we Niyomugabo Claude wa APR FC byari kumubeshyera. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo Muhire yaganiraga n’abanyamakuru nyuma y’umukino wa Derby Rayon Sports yari imaze kugwamo miswi na APR FC, yavuze ko Claude yari yabanje kumwegera akamuburira ko Thaddeo Lwanga basanzwe […]

Loni yemeje ko RED-Tabara yivuganye abasirikare b’u Burundi

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zemeje ko hagati ya Nzeri n’Ukwakira uyu mwaka inyeshyamba zo mu mutwe wa RED-Tabara zishe abasirikare 35 bo mu ngabo z’u Burundi. Raporo y’izi mpuguke ivuga ko abo basirikare biciwe mu mirwano yazisakiranyirije n’inyeshyamba muri Kivu y’Amajyepfo. Iyo raporo ikomeza ivuga ko muri iyo mirwano hari […]

Abagore b’intwari bavugwa muri Bibiliya

Biblyia itwereka abagore b’intwari bagendanye n’Imana kandi bagize uruhare rukomeye mu mateka y’ukwizera. Buri wese afite amasomo yihariye ku buzima bwa abakristo, yaba umugore cyangwa umugabo. Dore ab’ingenzi b’ikwiriye kumenywa neza: Sara: Imana irenze imyaka yacu Sara, umugore wa Aburahamu, yihanganye igihe kirekire kuko yari ingumba. Igihe Imana yamusezeranyaga umwana w’umuhungu, yaratangiye guseka kuko yari […]

Gen Karuretwa yahawe inshingano nshya

Brig Gen Patrick Karuretwa wari usanzwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), yahawe inshingano nshya agirwa Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare. Ni inshingano agomba kungirizwago na Lt Col Sumanyi Charles wagizwe Visi Perezida wa ruriya Rukiko. Inshingano uyu musirikare yahawe zigaragara mu iteka rya Minisitiri w’Intebe ryagiye hanze kuri uyu wa […]

Antha Biganiro ntakiri umunyamakuru ukundi

Ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ukuboza 2024, mu kiganiro Urukiko rw’Imikino, umunyamakuru w’imikino Mucyo Antha Biganiro, wamenyekanye cyane mu kiganiro Munda Y’Isi cya Radio TV 10, yatangaje ko afashe icyemezo cyo guhagarika itangazamakuru nyuma y’imyaka irenga 10 yari amazemo. Mu ijambo rye, Antha yavuze ko yifuza gutangira umwuga wo gushakisha impano z’abakinnyi bato muri […]

Perezida Kagame yacyeje John Dramani

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri, yacyeje John Dramani Mahama wongeye gutorerwa kuyobora Ghana nka Perezida wayo mushya. Dramani yatorewe kongera kuba Perezida wa Ghana ahigitse Mahamudu Bawumia wari usanzwe ari Visi Perezida. Si ubwa mbere uyu mugabo ayobora Ghana kuko yabaye Perezida kuva mu 2012 kugeza mu 2017. Mahama yagize amajwi 57,4% mu […]

Umusifuzi wibasiye Liverpool n’uwahoze ari umutoza wayo yirukanwe burundu mu mwuga wo gusifura

img_20241209_220726__1000_x_600_pixel_.jpg

Umwongereza witwa David Coote ufite imyaka 47 ,wari umusifuzi mu Gihugu cy’u Bwongereza,kuwa Mbere tariki ya 9 Ukuboza 2024 , yahagaritswe burundu mu mwuga wo gusifura amarushanwa y’umupira w’amaguru nyuma y’amashusho yagaragaye ku mbuga nkorambaga, avuga amagambo arimo kwibasira gusenya no kwibasira ikipe ya Liverpool n’uwahoze ari umutoza wayo . Uyu musifuzi wasifuraga shampiyona iri […]

Bugesera: Urubyiruko 158 basoje amasomo y’imyuga biteze guhindurirwa imibereho

whatsapp_image_2024-12-09_at_10.42_58.jpg

Kuwa Gatandatu tariki ya 07 Ukuboza 2024 , mu karere ka Bugesera , nibwo abanyeshuri bagera ku 158 basoje amasomo y’imyuga bigishijwe k’ ubuntu k’ubufatanye bwa Africa for Excellence Mission, Hotel Talents Pool hamwe na Ahava Temple, bakaba bishimira ko imibereho igiye guhinduka no kwiteza imbere. Uru rubyiruko rugera kuri 158 bize imyuga amezi 9, […]

Syria: Abafashe ubutegetsi bagiye kuvuga abari abayobozi bashakishwa kubera iyicarubozo

Umuyobozi mukuru w’inyeshyamba z’abayisilamu zakuyeho ubutegetsi muri Syria avuga ko abayobozi bakuru mu butegetsi bwa Assad bagize uruhare mu iyicarubozo ryakorewe imfungwa za politiki bagiye gutangazwa. Abu Mohammed al-Jolani avuga ko ibihembo bizatangwa ku makuru ajyanye n’abasirikare b’abakuru n’abashinzwe umutekano bagize uruhare mu “byaha by’intambara”. Hagati aho abashinzwe ubutabazi bavuga ko barangije gushakisha imfungwa byakekwaga […]

Abayobozi b’akarere ka Nyagatare batujyanye kwiyamamariza mu irimbi: Dr Habineza

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Dr Frank Habineza, avuga ko hari impinduka zigaragara zabaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri uyu mwaka ugereranyije n’ayari yarayabanjirije muri 2017. Mu matora yo muri Nyakanga Dr Habineza yabaye uwa kabiri n’amajwi 0.50%; inyuma ya Perezida Paul Kagame wayatsinze n’amajwi 99.18%. Uyu munyapolitiki mu […]

95% by’abandura Mpox bayikura mu mibonano mpuzabitsina

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) gitangaza ko indwara ya Mpox ikomeje kugaragara mu Rwanda, aho abarwayi bashya bagera kuri bane cyangwa batanu bandura buri cyumweru. Iyi ndwara, iterwa na virusi izwiho kwandurira cyane mu mibonano mpuzabitsina, ngo ikwirakwira cyane mu bantu bafite imyitwarire ibashyira mu byago byinshi. Mu kiganiro Waramutse Rwanda cya RTV, Umuyobozi w’Ishami […]

Afurika igiye kongera kwakira igikombe cy’Isi

Nyuma y’imyaka irenga 40 yo kugerageza ariko ntigire amahirwe, Maroc izakira Igikombe cy’Isi cya 2030 ku bufatanye na Espagne na Portugal. FIFA irateganya kwemeza ku mugaragaro iyi mikoranire ku munsi w’ejo, aho kandi ibihugu bya Argentina, Uruguay, na Paraguay bizakira umukino umwe umwe mu rwego rwo kwibuka imyaka 100 y’igikombe cya mbere cy’Isi cyabereye muri […]

EU yongerereye igihe ibihano byafatiwe abasirikare bakuru ba FARDC

Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kongeye kuvugurura, kuri uyu wa Mbere, itariki ya 9 Ukuboza 2024, ibihano byafatiwe abasirikare bakuru ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo kongeraho umwaka bikazageza ku itariki 12 Ukuboza 2025. Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gusuzuma ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu muri DRC. Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’uyu muryango ryageze […]

ChatGPT yahawe ubushobozi bwo gukora amashusho

OpenAI yatangaje kuri uyu wa Mbere ko yashyize ahagaragara uburyo bushya bw’ubwenge bw’ubukorano (AI) bwitwa Sora, bushobora gukora amashusho avuye mu magambo, kuri ChatGPT Plus na Pro, ikomeza kwagura iterambere ryayo mu ikoranabuhanga rihuriza hamwe ubwoko bwinshi bw’ibikorerwa mu bwenge bw’ubukorano. Iyi sosiyete ifashwa na Microsoft (MSFT.O), yatangije ibihe by’ubwenge bw’ubukorano mu Ukwakira 2022 ubwo […]

M23 yerekanye abasirikare ba FARDC yafashe mpiri

Umutwe wa M23 ku wa Mbere tariki ya 9 Ukuboza werekanye abasirikare bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) wafatiye mu mirwano ikomeje gusakiranya impande zombi. Umuvugizi w’Igisirikare cy’uyu mutwe, Lt Col Willy Ngoma ni we werekanye aba basirikare; mu gikorwa cyabereye i Kanyabayonga muri Teritwari ya Lubero. Kugeza ku wa Mbere […]

Apotre Gitwaza yakumiriye inkumi zambara amapantalo n’abasore bafite Dreadlocks ku ruhimbi

Apotre Dr. Paul Gitwaza, Umuyobozi Mukuru wa Authentic World Ministries n’Umushumba Mukuru wa Zion Temple Celebration Center ku Isi, yatangaje ko abakobwa bambaye amapantalo n’abasore bafite dreadlocks cyangwa amaherena badakwiye gukorera ku ruhimbi mu rusengero. Yavuze ko ibyo bihabanye n’indangagaciro za gikristo n’ibyanditswe byera. Ibi byatangarijwe ku wa 7 Ukuboza 2024, ubwo Apotre Gitwaza yari […]

Hari abarimu bamaze imyaka 25 mu kazi bakora nk’abakiri mu igeragezwa

Abarimu batagira amabaruwa abashyira mu kazi mu buryo bwa burundu, bagaragaza ko ari imbogamizi ibakomereye kuko batabasha kugira uburenganzira ku bigenerwa abandi barimu nko kubona inguzanyo mu kigega Umwalimu SACCO. Mwarimu Munganyinka Speciose, umurezi mu kigo cy’amashuri abanza cya Kagunga mu Karere ka Nyanza, ngo amaze imyaka 25 ari umwarimu nyamara ngo nta baruwa imuha […]

Kagame na Tebboune baganiriye uko bashimangira umubano mu birimo igisirikare

Perezida Paul Kagame ku wa Mbere tariki ya 9 Ukuboza yahuye na mugenzi we Abdelmadjid Tebboune wa Algeria, baganira uko barushaho gushimangira umubano w’ibihugu bayoboye. Ibiganiro by’Abakuru b’ibihugu bombi byabereye i Nouakchott muri Maurtanie, aho bitabiriye Inama Nyafurika yiga ku burezi no gushakira imirimo urubyiruko. Ni inama itangira kuri uyu wa Kabiri, ikaba yarateguwe n’Umuryango […]

Taiwan iravuga ko yabaze indege hafi 50 z’u Bushinwa hafi yayo

Minisiteri y’ingabo ya Taiwan iravuga ko kuri uyu wa Kabiri yasanze indege 47 za gisirikare z’Abashinwa zikikije icyo kirwa . Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byavuze ko hari umuyobozi mukuru mu by’umutekano wa Taiwan, uvuga ko “amato agera kuri 90” y’Abashinwa barwanira mu mazi n’abasirikare barinda inkombe byagaragaye mu mazi hafi y’icyitwa urunigi rwa mbere rw’ibirwa, […]

Umuvunyi Mukuru yaburiye Abanyarwanda bakijandika muri ruswa cyane cyane abayobozi

img-20241209-wa0118-768x512.jpg

Umuvunyi Mukuru arasaba Abanyarwanda cyane cyane abayobozi n’abandi bijandika mu byaha bya ruswa kubireka, kuko ruswa ari icyaha kidasaza kandi inzego za Leta zishinzwe kuyirwanya ziticaye ku buryo ntaho bazahungira . Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, itariki ya 9 Ukuboza 2024, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Ruswa, wizihirijwe mu Karere ka Muhanga […]