Hari kwibazwa uwihishe inyuma yo gusenya ADARWA

Abanyamuryango ba Koperative ADARWA ikorera mu Gakiriro ka Gisozi mu Karere ka Gasabo baratabaza, ni nyuma y’uko bangiwe kuyoborwa na Twagirayezu Thadee bitoreye nka Perezida bakaba bafite impungenge ko ishobora gusubira mu bibazo nko mu gihe cyatambutse. Amezi agiye kuba atatu muri Koperative ADARWA ikorera mu Gakiriro ka Gisozi, havutse ikibazo, kubera kwangirwa kuyoborwa na […]

M23 yongeye kwirukana FARDC muri Centre ya Masisi

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Mutarama wisubije Centre ya Masisi, nyuma y’amasaha make uyambuwe n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo M23 yari yigaruriye iyi Centre, gusa ku wa Gatatu tariki ya 8 Mutarama iza kuwuvanwamo n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta. […]

Umunsi P. Kagame atumikira Tshisekedi agasaba M23 kuva i Bunagana

Perezida Paul Kagame yatangaje ko yigeze gutumwa na Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa RDC gusaba inyeshyamba za M23 kuva mu mujyi wa Bunagana zigenzura, yamutumikira undi bikarangira atubahirije ibyo yari yemeye. Byabaye muri Nzeri 2022 ubwo Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriraga na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa i New York muri Leta Zunze Ubumwe za […]

Gasabo: Uwishe umugore we amutemesheje umuhoro yahamijwe icyaha

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije icyaha cy’ubwicanyi umugabo wishe umugore we amutemesheje umuhoro. Isomwa ry’uru rubanza ryabereye mu ruhame imbere y’abaturage aho icyaha cyakorewe mu murenge wa Musenyi, mu Karere ka Bugesera. Icyaha uregwa akurikiranyweho yagikoze ku itariki ya 16/10/204 ubwo yagiranaga amakimbirane n’umugore we nyuma yo kumwaka amafaranga 120,000Frw yari yaramubikije umugore akayamwima, yarangiza […]

RDC yateguje urupfu abarimo abanyamakuru bazajya batangaza ko M23 iri gutsinda FARDC

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yateguje igihano cy’urupfu abantu batandukanye, barimo abanyamakuru bazajya batangaza inkuru zivuga uko inyeshyamba za M23 ziri kwitwara ku rugamba zihanganyemo na FARDC. Ni umuburo watanzwe na Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X. Mutamba washimiraga ingabo za Leta ya RDC bibugwa ko ku wa Gatatu […]

Thomas Lubanga wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba yaba ari gukorana na AFC/M23 – Raporo

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yasohotse kuri uyu wa Gatatu, itariki 8 Mutarama 2025, iragaragaza ko Thomas Lubanga Dyilo wahoze ayobora imitwe yitwara gisirikare muri Ituri akaba yarahamijwe ibyaha by’intambara n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) mbere yo kurekurwa mu 2020, yamaze kwinjira mu mutwe wa Zaire / ADCVI no koroshya ubufatanye bwawo n’Ihuriro AFC. Nk’uko impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, […]

Rayon Sports igiye gusinyisha rutahizamu mushya

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gushakisha abakinnyi bazayifasha gukomeza kwitwara neza mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda aho byatangajwe ko iri mu biganiro n’umukinnyi w’Umunya-Uganda, Bayo Aziz Fahad. Amakuru yizewe yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 8 Mutarama 2024 agaragaza ko Bayo ari hafi gusinya amasezerano muri Rayon Sports. Uyu […]

Mozambique: Impungenge ni zose nyuma yo gutaha kwa Mondlane wemeza ko ari we watsinze amatora

Kuri uyu wa Kane, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Mozambique, Venancio Mondlane, yagarutse mu gihugu avuye mu buhungiro, aho abantu ibihumbi bateraniye ku Kibuga cy’indege cya Maputo bagiye kumwakira. Mondlane yavuze ko noneho agiye gushyira ingufu mu kwemeza ko ari we watsinze by’ukuri amatora y’umukuru w’igihugu yo ku wa 9 Ukwakira, avuga ko yibwe amajwi […]

Zari Hassan yannyeze abasetse umugabo we (Videwo)

Umunyamideli w’Umunya-Uganda uba muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan yifashishije imbuga nkoranyambaga atabara umugabo we Shakib Lutaaya nyuma yo kwibasirwa n’abantu bamuseka bavuga ko adashoboye kuvuga neza Icyongereza. Ibi byabaye mu gihe uyu mugabo yitegura kugaragara mu gice cya gatatu cya filime mbarankuru ya Netflix, Young Famous & African ibarizwamo ibyamamare bikomeye muri Afurika. Mu mashusho […]

Ibyamamare nka Paris Hilton mu batakaje inzu mu nkongi yibasiye Los Angeles

Billy Crystal na Paris Hilton bari mu byamamare byabuze amazu mu nkongi z’umuriro zibasiye  Los Angeles mu Burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amazu arenga 1.000 yarahiye arakongoka kubera ko inkongi esheshatu zitandukanye mu mujyi no mu nkengero zawo, zibatsemo inzu z’ibitangaza z’ibyamamare muri Hollywood. Kamwe mu duce twibasiwe cyane n’iyi nkongi cyane ni […]

U Rwanda rwatangiye gukingira virusi itera SIDA

Mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira rya virusi itera SIDA, u Rwanda rwatangije ikoreshwa ry’urushinge rwa PrEP rukora igihe kirekire aho rwitezweho gufasha abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura iyi virusi. PrEP ni umuti wifashishwa mu gukumira kwandura virusi itera SIDA ukaba ukora mu mubiri aho uremamo ubwirinzi bukomeye butuma virusi itabona aho yikinga igihe umuntu […]

Muhanga: Umusore w’imyaka 22 akurikiranweho kwica umuntu amutemye

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umusore w’imyaka 22 y’amavuko wishe umugabo w’imyaka 24 amutemesheje umuhoro. Icyaha akurikiranyweho yagikoze ku itariki ya 22 Ukuboza mu Mudugudu wa Gisizi, akagari ka Kirwa, umurenge wa Kayenzi, mu Karere ka Kamonyi nk’uko Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga. Mu ibazwa, uregwa yemeye icyaha; avuga ko kuri uwo […]

Depite Ssegirinya yabitswe akiri muzima

Depite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Muhammad Ssegirinya, kuri uyu wa Kane yabitswe ari muzima. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo inkuru yabaye kimomo ko Ssegirinya uhagarariye agace ka Kawempe North mu Nteko Ishinga Amategeko yapfuye. Ibitangazamakuru birimo Televiziyo ya NTV, Daily Monitor na ChimpReports biri mu byafashe iya mbere mu […]

RDC na Sudan biyoboye isi mu kugira abagabo bibitseho ibitsina bya rutura

Ubushakashatsi bwakozwe na Data Pandas isoko y’amakuru atandukanye ku buzima n’imibare y’abaturage, ubukungu ndetse n’ibindi bwerekanye uko ibihugu bihagaze ku bipimo by’uburebure bw’igitsina cy’abagabo igihe cyafashe umurego. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko impuzandengo y’uburebure bw’igitsina cy’abagabo ku isi ari hafi santimetero 13.12 (inch 5.16) mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari santimetero 14.1 (inch […]

Jay-Z yareze uwamushinjaga gusambanya umwana ku ngufu

Umuraperi w’umunyamerika Jay-Z yasabye urukiko guhana umunyamategeko Tony Buzbee, amushinja gutanga ikirego kibeshya cy’uko yasambanyije umwana muto mu mwaka wa 2000 nyuma y’ibirori bya MTV VMA Awards. Mu nyandiko yashyikirijwe urukiko n’umunyamategeko wa Jay-Z, Alex Spiro ashinja Buzbee ko atigeze akora iperereza ry’ibanze mbere yo gutanga ikirego. Iki kirego kirega Jay-Z na mugenzi we Diddy […]

Tshisekedi na ba Jenerali be biyemeje kwirukana M23 mu duce twose igenzura

Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abasirikare bakuru bo mu ngabo z’igihugu cye, biyemeje kwirukana inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 mu duce twose tw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ugenzura. Ni intego Tshisekedi na ba Jenerali be bihaye, ubwo ku wa Gatatu tariki ya 8 Mutarama bahuriraga mu Nama Nkuru ya Gisirikare. […]

Bite by’urusaku rw’amasasu rwumvikanye ku ngoro ya Perezida MarĂ©chal DĂ©by?

Abantu 19 biciwe muri Tchad mu ijoro ryacyeye, ubwo ingabo z’iki gihugu zarimo zihangana n’abitwaje intwaro bageragezaga kwinjira mu ngoro ya Perezida, MarĂ©chal Mahamat Idriss DĂ©by Itno i Ndjamena. Abishwe nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa kiriya gihugu yabitangaje, barimo 18 muri 24 mu bari bagabye igitero ku ngoro ya Perezida ndetse n’umwe mu bagize inzego […]