Rubavu: Umugore wakoraga inzoga z’inkorano yafatanwe litiro zisaga 1800

Umugore wo mu karere ka Rubavu wengega inzoga zinkorano yatawe muri yombi, nyuma yo gusanganwa Litiro zisaga 1800. Murekatete Rebecca uri mu kigero cy’imyaka 41 yafatiwe iwe mu rugo, mu murenge wa Rubavu, akagari ka Byahi kuri uyu wa gatatu, tariki 05 Gashyantare 2025. Aya makuru Bwiza yayahamirijwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara […]
I Bukavu batangiye kwikanga M23

Amakuru aturuka mu mujyi wa Bukavu aravuga ko ibikorwa bimwe na bimwe byatangiye gufunga imiryango, mu gihe hari ubwoba bw’uko inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zakwigarurira uyu mujyi. Kaminuza y’Abagatolika y’i Bukavu iri mu yafashe iya mbere mu kuba ihagaritse ibikorwa byayo, ku mpamvu z’umutekano. Iyi Kaminuza mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane, […]
Ubushinjacyaha bwateye utwatsi urwitwazo rwa Sgt. Minani wakatiwe igifungo cya burundu

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 6 Gashyantare, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha mu bujurire urubanza rwa Sergeant Minani Gervais, ukurikiranyweho kurasa abaturage batanu mu Karere ka Nyamasheke. Sergeant Minani Gervais yajuriye nyuma yo guhamwa n’ibyaha 3, agakatirwa igifungo cya burundu no kwamburwa impeta zose za gisirikare. Mu iburanisha ryabereye mu Kagari ka Rushyarara […]
Nyamasheke: Polisi yarashe umugabo wari umaze kwica umugore we utwite

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare 2025, mu Mudugudu wa Kasenjara, Akagari ka Karusimbi, Umurenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, habereye ubwicanyi bukomeye bwakozwe n’umugabo witwa Niyonagize Xavier w’imyaka 50, bikekwa ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe. Uyu mugabo yafashe umuhoro atema inka, atemagura umugore we, Uwiragiye Costasie […]
USA: Marco Rubio yanze kwitabira inama ya G20 izabera muri Afurika y’Epfo

Kuri uyu wa Gatatu ushize, nyuma y’iminsi mike Perezida Donald Trump akangishije guhagarika inkunga igenerwa igihugu cya Afurika y’Epfo, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, ntazitabira inama y’ibihugu 20 bikize kurusha ibindi (G20) izabera muri Afurika y’Epfo. Afurika y’Epfo izakira inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu itsinda rya G20 kuva ku itariki […]
Umuhanzi Audia Intore yambitswe impeta n’umunyamakuru wa Inyarwanda

Umunyamakuru Niyonsenga Cyiza Kelly, uzwi nka The Cyiza yambitse impeta umukunzi we Alice Diane Uwimana uzwi nka Audia Intore mu birori byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 5 Gashyantare 2025. Ibi byabaye ubwo hizihizwaga isabukuru y’amavuko ya Audia, aho umunyamakuru The Cyiza yaboneyeho kumutungura amusaba ko yazamubera umugore. Audia Intore, umuhanzikazi uzwi […]
Kanye West yatakagije ubwambure bw’umugore we (Amafoto)

Umuraperi w’icyamamare Kanye West, uzwi ku izina rya Ye, yagaragaje amarangamutima akomeye ku mugore we Bianca Censori, nyuma y’uko agaragaye ku itapi itukura (red carpet) bwa mbere yambaye ubusa buri buri. Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Ye yavuze ko uwo mugoroba wamubereye udasanzwe, atangarira uburyo umugore we agaragara nk’ufite ubwenge, impano, ubutwari, ndetse n’ubwiza […]
U Bubiligi bwemereye RD Congo ko gufatira ibihano u Rwanda muri EU biri kwanga

Mu gihe imirwano yabereye i Goma yaba yarahitanye abantu 3.000 nk’uko imibare y’agateganyo ya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo ivuga, ThĂ©rèse Kayikwamba Wagner, kuri uyu wa Gatatu itariki 5 Gashyantare 2025, yari i Buruseli kugira ngo agaragaze ikibazo cya DRC mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi n’u Bubiligi, akaba yarabonanye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Muri […]
Intambara ya M23 na RDC ntizabuza Tour du Rwanda 2025 kuba

Ku wa 5 Gashyantare 2025, Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje ko isiganwa mpuzamahanga Tour du Rwanda 2025 rizaba uko biteganyijwe, nta mpinduka ku ngengabihe, kandi rikazaba mu mutekano usesuye. Mu itangazo rigenewe itangazamakuru, FERWACY yasobanuye ko nubwo muri iyi minsi hari umwuka utari mwiza mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi […]
U Rwanda rwafashe u Budage mu mugongo

Guverinoma y’u Rwanda biciye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yafashe u Budage mu mugongo nyuma y’urupfu rwa Horst Köhler wabaye Perezida w’iki gihugu. Köhler [ari kumwe na Perezida Kagame ku ifoto] wabaye Perezida w’u Budage hagati ya 2004 na 2010, yapfuye ku wa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2025, ku myaka 81 y’amavuko. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga […]
USA: Igipolisi kiri guhiga abajura bibye amagi 100,000

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abayobozi barasaba abaturage ubufasha bwo kubona abajura bibye amagi 100.000, afite agaciro ka $ 40.000, yibwe mu modoka imwe muri Leta ya Pennsylvania. Ibicurane by’inyoni byateje ibura ry’amagi muri Amerika, niyo mpamvu rero ibiciro biri hejuru muri iki gihe nkuko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga. Ku wa Gatatu, […]
Leta y’u Rwanda yiyemeje kwishyura ibyangijwe n’ibisasu byaturutse muri DRC

Leta y’u Rwanda yatangaje ko izishyura ibyangijwe n’ibisasu byarashwe mu Rwanda bivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC). Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko ibi bisasu byatewe n’igisirikare cya Kongo (FARDC) ku bushake, mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Yavuze ko abantu 16 bapfuye, abarenga 160 bagakomereka, mu gihe […]
Dubai: Ikipe ya RNP yahigitse andi asaga 100 mu cyiciro cyo kunyura mu nzitane

Ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda (RNP SWAT Team 1) yitabiriye irushanwa ryahuzaga ibihugu 70 byo hirya no hino ku isi, i Dubai muri Leta Zunze ubumwe z’Abarabu (UAE), yongeye kwitwara neza yegukana umwanya wa mbere mu gace ko kunyura mu nzitane (Obstacle course). Ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda yabigezeho ikoresheje iminota […]
Huye: Akurikiranweho kwica umugore we nyuma yo kumukekaho ubusambanyi

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye kuwa Kabiri bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umugabo w’imyaka 25 wishe umugore babanaga w’imyaka 25 amutemesheje umuhoro. Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru bivugwa ko icyaha cyabaye kuwa 25 Mutarama 2025, mu gihe cya saa saba z’ijoro, mu Mudugudu wa Gisagara, Akagari ka Shyembe, Umurenge wa Maraba, mu […]
RDC yashyizeho impapuro zo guta muri yombi Nangaa wa AFC/M23

Ubutabera bwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Gatatu bwashyizeho impapuro zo guta muri yombi umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo, Corneille Nangaa. Izo mpapuro mpuzamahanga zisaba ko uzabona Nangaa ahantu aho ari ho hose yahita amuta muri yombi, mbere yo kumushyikiriza inzego za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni Nangaa usanzwe uba […]
Visi Perezida wa Philippines yegujwe

Inteko Ishinga Amategeko ya Philippines yakuye mu nshingano Visi Perezida Sara Duterte ku wa Gatatu, nyuma y’ibirego birimo gushaka kwica Perezida Ferdinand Marcos Jr., ruswa ikabije no kudakomeza kurwanya ibikorwa by’Ubushinwa mu nyanja ya South China Sea. Abadepite 215 barimo umuhungu wa Perezida, Sandro Marcos, bashyigikiye iki cyemezo cyahise cyoherezwa muri Sena izaburanisha Duterte. Ibi […]
Rayon Sports yakiriye umukinnyi mushya

Umukinnyi wo hagati ukomoka muri Mali, Souleymane DaffĂ© wumvikanye na Rayon Sports yasesekaye i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Gashyantare 2025. Akigera i Kigali, uyu mukinnyi yatangaje ko yiteguye gufasha iyi kipe kugera ku ntsinzi no gutwara ibikombe. DaffĂ© wakiniye AS Real de Bamako na Salitas FC, yakiriwe n’abayobozi […]