Gisagara: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe kubyaza umusaruro umutekano u Rwanda rufite

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ryasabye abarwanashyaka baryo bo mu karere ka Gisagara kubyaza umusaruro umutekano u Rwanda rufite, bakawukoresha mu gukora ibikorwa bibateza imbere. Ibi byagarutsweho mu nama n’amahugurwa byabereye muri aka karere, byitabiriwe n’abarwanashyaka b’iri shyaka mu rwego rwo kubongerera ubumenyi ku ruhare rwabo mu kubaka amahoro, umutekano no guteza […]
RIB yafashe 4 bashinjwa gukoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafashe abantu bane aribo; Niyomungeri Richard, wahoze ari Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana, Kwisinga Jean Norbert, ushinzwe imiturire mu Karere ka Rulindo, Ishimwe Frank, ushinzwe imitangire y’ibyangombwa byo kubaka mu Karere ka Ngoma na Ntirenganya Epimaque, wakoraga nk’umuyobozi wa One Stop Center y’ubutaka mu Karere […]
Joseph Kabila yasubije ku bihano bya Amerika

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaganye ibihano yafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko ibirego zashingiyeho zimuhana nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko ari ukuri. Ku wa Kane tariki ya 30 Mata ni bwo Urwego Rushinzwe Imari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatangaje ko rwafatiye ibihano […]
Trump aremeza ko bizatwara Iran imyaka 20 ngo yongere kwiyubaka

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye “cyatsinze intambara na Iran”, ndetse yongeraho ko bizayitwara imyaka 20 ngo yongere kwiyubaka. Mu kiganiro yagiranye na Newsmax, Perezida Trump yavuze ko ingabo zirwanira mu kirere n’izirwanira mu mazi za Iran kimwe n’ubutegetsi bw’igihugu byarimbuwe. Nubwo Trump yigamba gutsinda intambara ariko, bamwe […]
Intambara ya Iran yahinduye Isi: Aho u Burusiya n’u Bushinwa bihagaze

Mu gihe Iran ihanganye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abafatanyabikorwa bayo, amaso y’isi yose yerekejwe ku bihugu bibiri bikomeye biyifatanyije na yo: Uburusiya n’Ubushinwa. Ariko ikibazo gikomeje kwibazwa ni ukumenya niba ubufasha bwabyo bukomeye ku buryo bwahindura isura y’iyi ntambara. U Burusiya: Ubufasha bwa gisirikare n’ubutasi Uburusiya bugaragara nk’igihugu cyegereye Iran mu bijyanye n’ubufasha […]
Icyo Lynda Priya avuga ku mwana umugabo we yabyaye hanze

Umukinnyi wa filime mu Rwanda, Nkusi Lynda uzwi nka Lynda Priya, yatangaje ko yishimira uburyo umugabo we, Irenge Christian, yamweretse ukuri kuva bagitangira gukundana. Avuga ko akimara kwemera urukundo rwabo, umugabo we yahise amubwira ko afite umwana yabyaranye n’undi mugore, ibintu byatumye bemeranya gutangira ubuzima bushya nta cyo bahishanya. Lynda asobanura ko nyuma y’igihe gito […]
Kera kabaye Kinshasa yemereye CICR kujya gutabara imbabare zo mu Minembwe

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mata 2026, Komine Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR), yageze mu gace ka Minembwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ijyanye ubufasha bw’ubuvuzi ku baturage bamaze imyaka igera kuri icyenda babayeho mu ntambara z’urudaca. Abaturage batuye mu misozi miremire ya Minembwe bagaragaje ibyishimo n’icyizere cy’amahoro, […]
Uganda: Uwishe abana b’abanyeshuri abateye icyuma yakatiwe igihano cy’urupfu

Kuri uyu wa Kane, itariki 30 Mata 2026, urukiko rwo muri Uganda rwakatiye umugabo igihano cyo kwicwa azira kwica abana bane bato muri uku kwezi ku ishuri ry’incuke, mu gitero cyateje uburakari muri rubanda no guhangayikishwa n’umutekano w’abana b’abanyeshuri muri iki gihugu. Umucamanza yavuze ko iperereza ryakozwe kuri terefone na mudasobwa igendanwa bya Christopher Okello […]
Kisangani: Abasirikare 84 ba FARDC bakurikiranweho guhunga AFC/M23

Kuva ku wa Kabiri tariki ya 29 Mata, Urukiko rwa Gisirikare rwa Kisangani ruri kuburanisha abasirikare 84 bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bakaba bakurikiranweho guhunga inyeshyamba za AFC/M23 ubwo bari bahanganye na zo ku rugamba. Aba basirikare baregwa ibyaha birimo guhunga umwanzi, kwica amabwiriza ya gisirikare, kwigumura no gupfusha ubusa […]
Rubavu: Perezida wa Sena yasabye kwirinda ingengabitekerezo ikigaragara muri Congo

Perezida wa Sena yifatanyije n’abaturage n’abandi bayobozi mu gushyingura imibiri y’abavandimwe babiri yabonetse, asura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa “Commune rouge” rubitse amateka agaragaza ubugome n’ubukana Jenoside yakoranywe mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, asaba kwirinda ingengabitekerezo ikigaragara muri Congo. Mu ijambo rye, Perezida wa Sena Kalinda François Xavier yongeye gushimangira ko kwibuka Jenoside […]
Muhanga: Babiri bakurikiranweho gutunda no gukwirakwiza urumogi

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye abagabo 2, umwe w’imyaka 23 n’undi w’imyaka 25 y’amavuko bakekwaho gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi baruvana mu gihugu cya Tanzania. Abaregwa bafatiwe mu karere ka Kirehe nyuma y’uko bacitse inzego z’umutekano bagata imodoka bari batwayemo  urumogi ibiro 99 mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Kamonyi, […]
Maj. Gen Nkubito yavuze uwarashe indege ya Habyarimana

Umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu y’ingabo z’u Rwanda ikorera mu ntara y’iburengerazuba, Maj. Gen. Nkubito Eugene, yashimangiye ko nta wundi muntu warashe indege ya Habyarimana Juvenal wabaye Perezida w’u Rwanda utari Colonel Bagosora ThĂ©oneste. Col. Bagosora wapfuye muri Nzeri 2021 aguye i Bamako muri Mali, asanzwe ari musaza wa Agathe Kanziga, umugore wa Perezida Habyarimana. […]
Myanmar: Aung San Suu Kyi yasohowe muri gereza ajya kurangiriza igihano mu rugo

Umunyapolitikikazi w’impirimbanyi, Aung San Suu Kyi, wahoze ayobora Myanmar wari ufunzwe yimuriwe mu rugo ngo abe ari ho azakomereza igihano cye nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byaho. Uyu mukecuru w’imyaka 80 wegukanye igihembo cyitiriwe Nobel, bishoboka ko yari afungiwe muri gereza ya gisirikare yo mu murwa mukuru, Nay Pyi Taw, kuva yahirikwa ku butegetsi n’abasirikare mu 2021. […]