Amerika yafatiye ibihano intasi nkuru za M23 na FDLR

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Col. John Imani Nzenze ukuriye ubutasi bwa gisirikare mu mutwe wa AFC/M23, na Gustave Kubwayo uzwi nka “Colonel Sirkoof” ushinzwe inshingano nk’izo mu mutwe wa FDLR ndetse akanaba umuyobozi w’ingabo zayo zo mu mutwe udasanzwe. Amerika yavuze ko yafatiye bariya bombi ibihano mu rwego rwo “gushyigikira gahunda y’amahoro […]

Minembwe: Inka 28 z’abaturage zarashwe na Drone

Mu ijoro ryakeye, ibitero by’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byibasiye ahitwa Gakenke, Kalingi na Bidegu muri Kivu y’Amajyepfo, bihitana inka nyinshi z’abaturage. Umwe mu bofisiye b’umutwe wa MRDP-Twirwaneho urinda Minembwe, Col. Fidèle Rugabo, yavuze ko ibyo bitero byakozwe hakoreshejwe za drone. Yagize ati: “Ingabo za Leta zikomeje kugaba […]

Uko intambara yongeye kubura muri RDC nyuma y’amasezerano y’amahoro

Mu gihe amahanga yari yatangiye kwizera ko ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 bishobora kurangiza imyaka myinshi y’intambara mu Burasirazuba bwa Congo, ibintu byongeye guhinduka mu buryo bwatunguye benshi. Nyuma y’amasezerano yasinyiwe mu Busuwisi hagati y’impande zombi, imirwano yongeye kubura muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Amasasu yongeye […]

Abarundi mu bari baje gushyigikira RSSB Tigers batashye bavuga u Rwanda imyato

Bamwe mu bakunzi b’umukino wa basketball barimo abanyamahanga, bashimye uburyo u Rwanda rushyira imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo no guha urubyiruko umwanya wo kugaragaza impano zarwo. Ku Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi ni bwo i Kigali hasorejwe irushanwa rya Basketball Africa League ryasize ikipe ya RSSB Tigers yegukanye igikombe, nyuma yo gutsinda Petro Atletico de […]

APR FC yatandukanye n’abanyamahanga barimo Mamadou Sy

Ikipe ya APR FC yamaze gutandukana n’abakinnyi batatu b’abanyamahanga, nyuma yo gusoza amasezerano yari ifitanye na bo. Abatandukanye n’iyi kipe barimo umunya-Maurtanie Mamadou Sy, cyo kimwe n’abanya-SĂ©nĂ©gal Aliou SouanĂ© na Mahamadou Lamine Bah. Mu myaka ibiri ishize ni bwo aba bakinnyi bari bageze muri APR FC. Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yanze kubongerera amasezerano, nyuma yo […]

Paris: Perezida Kagame na Macron bafunguye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 2 Kamena 2026, mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, bafunguye ku mugaragaro Ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. I Paris, aho iki kimenyetso cy’Urwibutso cyubatse hazajya hakorerwa ibikorwa byo kwibuka no kuzirikana abazize Jenoside […]

Umudipolomate w’umugore yabyaye ku myaka 60

Hari inzozi abantu bamwe batigera bareka kwizera n’ubwo imyaka ishira. Kuri Prof. Joyce Kakuramatsi Kikafunda, urugendo rwo kuba umubyeyi rwari rwuzuyemo amarira, kwihangana n’icyizere kitigeze kizima. Uyu mudipolomate ukomeye wa Uganda, usanzwe ari Ambasaderi wa Uganda mu Buhinde, yatangaje ko yibarutse umwana we wa mbere afite imyaka 60 nyuma y’imyaka irenga 30 yari amaze mu […]

Nta muntu wihinduje igitsina uzirukanwa mu gisirikare cy’Amerika

Mu gihe ibihumbi by’abasirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikomeje gukora inshingano zabyo buri munsi, bamwe muri bo bari bamaze amezi menshi mu gihirahiro, bibaza niba ejo hazaza habo mu gisirikare hari umutekano. Kuri uyu wa Mbere, urukiko rw’ubujurire rwa Amerika rwatanze icyemezo cyahaye icyizere abasirikare bihinduje igitsina basanzwe bakorera igihugu cyabo. Urukiko rwategetse […]

Kinshasa: Abantu batazwi batwitse resitora bavuga ko ari iya Kabila

Abantu batamenyekanye batwitse resitora yitwa Kanya, iherereye mu masangano y’imihanda ya Tombalbaye na MarchĂ© muri Komini Gombe, hafi y’Umujyi wa Kinshasa, hagati y’ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere mu gitondo, ku itariki ya 1 Kamena. Nk’uko byatangajwe n’umuzamu wo mu nyubako bituranye, ngo ibyabaye byabaye mu ma saa munani n’igice z’igitondo. Uyu yatangarije […]

Niba ibi bintu 3 ubibwira umugore mugihura, nta mugabo ukurimo

Mu ntangiriro z’urukundo, abantu benshi baba bafite amatsiko yo kumenyana byihuse. Hari abagabo bumva ko kugira ngo bubake icyizere n’umubano ukomeye, bagomba guhita babwira umugore ibintu byose bibareba. Nyamara abahanga mu mibanire bavuga ko hari amakuru amwe n’amwe akwiriye gutangwa buhoro buhoro uko icyizere kigenda cyiyongera. Bavuga ko umubano uramba utubakwa n’amagambo menshi avuzwe ku […]

Kenya: Perezida Ruto yatanze umucyo ku kwemera kwakira Abanyamerika banduye Ebola

Nyuma y’uko abaturage ba Kenya bahagurutse bakigabiza imihanda bamagana umugambi wa guverinoma wo kwakira ikigo kizajya kivurirwamo Abanyamerika banduye Ebola cyangwa kigakurikirana abahuye n’abanduye iki cyorezo, na nyuma kandi y’uko urukiko rwitambitse iyi gahunda, byabaye ngombwa ko Perezida William Ruto ahaguruka agatanga umucyo kuri iki kibazo. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, ahitwa Wajir State Lodge, Perezida […]

Ambasade ya Amerika i Kigali muri nkeya zisigaye muri Afurika zizajya zisabirwamo visa

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye kugabanya ambasade zayo muri Afurika zemerewe kwakira ubusabe, kwiga no gutanga visa z’icyo gihugu, nk’uko ibiro ntaramakuru Associated Press bibitangaza. Ibi byemejwe n’Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, avuga ko ibyo bikorwa bya visa bizakurwa kuri ambasade 50 muri Afurika hagasigara 20 gusa ari zo zibikora. Ntabwo hatangajwe igihe […]

AFC/M23 yafashe ingamba nshya zo guhangana n’ibitero bya FARDC

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko “ikindi gitero cyose gishya” cy’ingabo za leta kizagabwa ku butaka bagenzura kizasubizwa n’ingamba zirimo gusubiza inyuma izo ngabo zikarenga aho zaturutse zitera. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yashyize ahagaragara kuwa Mbere yavuze ko ukwezi gushize kwa Gicurasi kwaranzwe no “kwongera ibitero byo ku butaka no mu kirere” kw’ingabo […]

Bria: Gen. Mansour yashimye imyitwarire y’Ingabo z’u Rwanda

Kuri uyu wa Mbere, itariki 1 Kamena, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA), zakiriye ku cyicaro cyazo i Bria, Umuyobozi mushya (Sector Commander) mu gice cy’Amajyaruguru ashyira Uburasirazuba, Brig Gen Hamad Mostafa Ahmed Adel Mansour wahawe ikaze n’Umuyobozi wa Rwanda Battle Group, Lt Col David […]

Senegal: Hashyizweho guverinoma itarimo ishyaka rya minisitiri w’intebe wirukanwe

Minisitiri w’intebe uherutse kwirukanwa muri Senegal, Ousmane Sonko, yatangaje ku wa Mbere ko ishyaka rya politiki ayoboye ritazajya muri guverinoma nshya y’igihugu, byongera gushimangira amakimbirane ari muri politiki y’iki gihugu mu gihe hari ikibazo gikomeye cy’imyenda. Sonko mu butumwa yanditse kuri X yavuze ko yahuye ku wa Mbere na Perezida Bassirou Diomaye Faye, umufasha we […]