Abarimo Lt. Gen (Rtd) Karake na Maj. Gen Bayingana bahawe imirimo mishya

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena yakoze impinduka muri Guverinoma zasize ashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye za Leta, barimo abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta, abayobozi b’ibigo bya Leta n’abadipolomate bazahagararira u Rwanda mu mahanga. Izi mpinduka zatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, zishingiye ku bubasha Perezida ahabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika […]

FARDC irigamba kwisubiza Mikenke 

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zatangaje ko zongeye kugenzura agace ka Mikenke ko mu misozi miremire ya Minembwe, nyuma y’iminsi ibiri kigaruriwe n’umutwe wa Twirwaneho. Umuvugizi wa FARDC mu bikorwa bya gisirikare mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Lt. Reagan Mbuyi Kalonji, yavuze ko Mikenke yongeye gufatwa nyuma y’igitero cyo kuyisybiza cyagabwe n’igisirikare […]

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje impamvu u Burundi ari bwo nyirabayazana y’izamba ry’umubano wabwo n’u Rwanda 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko muri iki gihe u Burundi n’u Rwanda bitabanye neza, bitewe n’iki gihugu cy’igituranyi. Umubano w’ibihugu byombi wongeye kuzamo ibibazo guhera mu mpera za 2023, ndetse muri Mutarama 2024 u Burundi bufata icyemezo cyo gufunga imipaka yabwo n’u Rwanda. Minisitiri Nduhungirehe mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali, yavuze […]

Nyuma y’iminsi ibiri FARDC itangaje ko yatangiye guhiga FDLR, yayihaye imbunda 700

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yahishuye ko nyuma y’iminsi ibiri ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zitangaje ko zatangije ibikorwa byo guhiga umutwe wa FDLR mu mpera za Werurwe uyu mwaka, zawuhaye ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda 700. Ku wa 29 Werurwe ni bwo Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za FARDC, […]

AFC/M23 yateye utwatsi ibirego bya HRW

Ihuriro rya AFC/M23 ryamaganye ryivuye inyuma raporo yasohowe na Human Rights Watch kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 10 Kamena 2026, isanga ari inyandiko ibogamye cyane, yatoranyije, irangwa n’ibintu bidasobanutse neza, kandi idahuye n’ukuri kuri aho ibintu bibera. Mu itangazo yashyize ahagaragara ivuga kuri iyi raporo, AFC/M23 ivuga ko uyu muryango, uvuga ko urengera uburenganzira […]

Gen. Muhoozi yakanze Bebe Cool ahita ahagarika kwiha Mutesi Jolly

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yinjiye mu kibazo cyari kimaze iminsi hagati y’umuhanzi Bebe Cool na Miss Jolly Mutesi, bituma uyu muhanzi afata umwanzuro wo guhagarika kumushinja ku mugaragaro no gusiba ubutumwa bwose yari yaramwanditseho ku rubuga rwa X. Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike Bebe Cool ashinje Jolly Mutesi kumutuburira amafaranga arenga […]

Amerika yasabye u Bubiligi gukumira Abanyekongo

Kuri uyu wa Gatatu, ikinyamakuru De Morgen na Het Laatste Nieuws cyatangaje ko Amerika yasabye u Bubiligi, binyuze kuri Ambasaderi Bill White, gushyiraho icyemezo cyo kubuza abenegihugu ba Congo kwinjira muri iki gihugu mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Ebola. Abadipolomate b’Abanyamerika bakorera mu Burayi bemeje ko bahawe amabwiriza na Washington yo kuburira ibihugu bakoreramo. […]

HRW yongeye kugaba igitero ku Rwanda

Raporo y’umuryango utegamiye kuri leta uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW), yasohotse kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 10 Kamena, irashinja ihuriro AFC / M23 n’Ingabo z’u Rwanda gukora ibyaha byinshi, bavuga ko ari ibyaha by’intambara, mu nkambi ebyiri za gisirikare ziri muri Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa DRC. Iyi raporo ivuga ko nyuma y’ifatwa ry’Umujyi […]

Umwana w’imyaka 16 yasambanyijwe n’abagabo 50 mu ijoro rimwe

Umukobwa w’Umunya-Nigeria w’imyaka 16, wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye (JSS3), yavuze ko yashowe muri Ghana n’umuturanyi witwa Tosin Moses wamwijeje ko agiye kumushakira akazi mu mahanga. Iki kibazo cyamenyekanye nyuma y’uko umwe mu baturage witwa Taiwo Yisau abimenyeshejwe n’umukozi ushinzwe umutekano uzwi ku izina rya Iron Lady mu gace ka Adamo muri Ikorodu, […]

Iran yihoreye kuri Amerika

Iran yatangaje ko yagabye ibitero ku birindiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri muri Bahrain, Jordan na Kuwait, mu rwego rwo kwihorera nyuma y’ibitero Amerika yagabye mu majyepfo ya Iran. Ingabo zirinda impinduramatwara muri Iran (IRGC) zavuze ko zateye icyicaro cy’Ingabo za Amerika zikorera mu mazi zizwi nka Fifth Fleet cyiri muri Bahrain ndetse […]

Paris: Hatangiye urubanza mu bujurire rwa Eugene Rwamucyo wakatiwe imyaka 27 y’igifungo

Urubanza rw’ubujurire rw’Umunyarwanda Eugène Rwamucyo rwatangiye kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 9 Kamena, i Paris mu Bufaransa. Uyu wahoze ari umuganga mu Rwanda, ubu ufite imyaka 67, yakatiwe mu Kwakira 2024 igifungo cy’imyaka 27 n’urukiko rw’i Paris, cyane cyane kubera ubufatanyacyaha muri jenoside no kugira uruhare mu byaha byibasiye inyokomuntu mu gihe cya Jenoside […]

Anthony  wakinnye The Godfather III yapfuye 

Anthony Guidera, umukinnyi wa filime wamamaye cyane kubera uruhare rwe muri filime The Godfather Part III, yitabye Imana afite imyaka 65 nyuma y’ibyumweru bike aguye igihumure iwe mu rugo. Nk’uko byatangajwe n’umugore we, Valarie Guidera, uyu mugabo yajyanywe kwa muganga ku wa 11 Gicurasi 2026 nyuma y’uko umutima we uhagaritse gutera mu buryo butunguranye ari […]

Minisitiri w’ubucuruzi yasabwe gukemura ikibazo cy’igiciro cy’amazi n’amashanyarazi kikiri hejuru

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, kuwa Kabiri, yagejejweho na Minisitiri w’Ubucuruzi, Sebahizi Prudence, Politiki y’Inganda (2024–2034) igamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku nganda zifite ubushobozi bwo guhatana ku isoko mpuzamahanga. Mu bitekerezo Abadepite batanze byafasha kunoza ishyirwa mu bikorwa ryayo harimo: Gukurikirana ibibazo by’inganda zimwe zikora munsi y’ubushobozi bwazo; Gukemura ikibazo cy’igiciro cy’amazi n’amashanyarazi kikiri hejuru […]

RDC: Col. Makelele wa FARDC wayoboraga ingabo muri Fizi yirashe

Umwe mu basirikare bakuru ba FARDC wayoboraga ingabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo yasanzwe yirashe yenda gupfa ajyanwa kwa muganga aho arimo gukurikiranirwa hafi nyuma y’uko amakuru ya mbere yavugaga ko yapfuye nyuma yo gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima. Amakuru yatangajwe mbere na Kivu Morning Post dukesha iyi nkuru, avuga ko Colonel Makelele, wari komanda […]

Kenya: Uwigaragambya yarasiwe mu kigo cy’akato cy’Abanyamerika cyagenewe Ebola

Uwigaragambyaga yarasiwe mu myigaragambyo mu mujyi wa Nanyuki muri Kenya yo kwamagana iyubakwa ry’ikigo cy’akato cya Ebola kigenewe Abanyamerika, nkuko ababibonye babibwiye abanyamakuru. Umukuru w’imyigaragambyo yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko polisi yishe irashe uwigaragambyaga. Polisi nta cyo yari yatangaza. Amatsinda y’abigaragambyaga, bazunguzaga amabendera ya Kenya, bafite ibyapa ndetse bafite isanduku yanditseho ijambo “Ebola” ku ruhande, […]