Minembwe: Ibitero bya Sukhoi byahitanye abantu ndetse bisenya ingo z’abaturage

Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 12 Kamena 2026, ku isaha ya 10:30 z’igitondo ndetse no ku isaha ya 2:45 z’amanywa, ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zateye ibisasu muri centre ya Minembwe hakoreshejwe indege z’intambara za Sukhoi-25, abantu benshi babigenderamo ndetse amazu menshi arasenyuka. Biravugwa ko hari imiryango yatabwe mu matongo kubera ibyo bitero nk’uko […]

Fayulu bamumeneye umutwe mu myigaragambyo yo kwamagana ko Tshisekedi ahindura Itegeko Nshinga

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC, Martin Fayulu, yakomerekeye mu myigaragambyo yabereye i Kinshasa, yari igamije kwamagana umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga no gutegura referandumu ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi. Iyo myigaragambyo yari yateguwe n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, ashinja Tshisekedi gushaka inzira yamufasha kuguma ku butegetsi nyuma ya manda ye ya kabiri igomba kurangira […]

Abasirikare b’u Burundi bishe abapolisi 3 b’Abanyekongo

Abapolisi batatu bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bishwe mu ijoro ryo ku wa Kane, rishyira kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 12 Kamena 2026, nyuma kurasirwa n’Ingabo z’u Burundi ku mazi y’Ikiyaga cya Tanganyika. Abapolisi bishwe bari ku irondo ku Kirwa cya Ubwari, ahitwa Mizimu muri Gurupoma ya Ubwari nk’uko amakuru agera kuri […]

Impanuro za Perezida Kagame kuri ba Ofisiye 108 basoje amasomo i Nyakinama

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasabye ba Ofisiye Bakuru 108 barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama kurangwa n’ubutwari, ubushishozi ndetse no kugira intego ibayobora mu nshingano zabo za buri munsi. Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kamena, mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku basoje ayo masomo […]

Nyaruguru: Hari kubakwa umuhanda wa Frw miliyari 16 witezweho koroshya ubuhahirane

Abaturage bo mu karere ka Nyaruguru bavuga ko umuhanda wa kaburimbo uhuza imirenge y’aka karere n’igihugu cy’u Burundi uri kubakwa uzabafasha gukemura ibibazo byari bimaze imyaka bibugarije, birimo ibihombo byaterwaga n’imihanda mibi ndetse no kugorwa no kugeza umusaruro ku masoko. Uyu muhanda wa Chip Seal ureshya n’ibirometero 18 watangiye kubakwa muri Kamena 2025, bikaba biteganyijwe […]

Zari Hassan na Shakib batandukanye 

Umunyamideli akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, Zari Hassan, hamwe n’umugabo we Shakib Cham, batangaje ko bamaze gutandukana nyuma y’imyaka itanu bari mu mubano. Mu itangazo bashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, aba bombi bavuze ko bafashe iki cyemezo nyuma yo gusanga bafite ibyo batumvikanaho bitagishoboye gukemurwa. Bagize bati: “Nyuma y’imyaka […]

Mu bimukira 15 boherejwe muri RDC bavuye muri Amerika hasigaye umwe

DRC irimo gusuzuma ingaruka z’amasezerano y’abimukira yagiranye na Washington. Itsinda rya mbere ry’abantu, bakomoka muri Peru, Colombia, na Equateur, bageze i Kinshasa ku itariki ya 17 Mata. Hafi ya bose ariko barahavuye. Nk’uko Minisitiri w’intebe wungirije Jacquemain Shabani abitangaza, ngo mu bimukira cumi na batanu birukanwe muri Amerika kandi bageze i Kinshasa ku itariki ya […]

Umutoza Jose Mourinho yasubiye muri Real Madrid

Ikipe ya Real Madrid yemeje ko yagaruye Jose Mourinho nk’umutoza mukuru. Uyu munya-Portugal w’imyaka 63 yemeye amasezerano y’imyaka itatu, azatangira akazi tariki 13 z’ukwezi gutaha kwa Nyakanga. Real yishyuye Benfica miliyoni 15 z’ama-euro y’ikiguzi ku masezerano Mourinho bita ‘The special one’ yari agifite muri iyo kipe y’iwabo. Agarutse i Bernabeu nyuma y’imyaka 13 ahavuye nk’umutoza […]

U Rwanda rurashima umubano warwo ugenda ukura na Zimbambwe

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yifatanyije na Ambasade ya Zimbabwe i Kigali mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 46 y’ubwigenge bwa Repubulika ya Zimbabwe. Mu ijambo rye, yashimye ubufatanye bugenda bwiyongera hagati y’u Rwanda na Zimbabwe mu nzego z’ingenzi zirimo uburezi, ingufu, amahoro n’umutekano, ubuhinzi, ubucuruzi, na diplomasi. Yashimye kandi […]

Juba: Abasirikare b’u Rwanda batanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku baturage barenga 200

Ingabo z’u Rwanda zigize Rwanbatt-1 hamwe n’abapolisi b’u Rwanda (RWA-FPU III) bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, ku bufatanye n’ Umuryango witwa Society for Family Health, kuwa Kane, batanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku baturage barenga 200 bo mu gace ka Gudele i Juba muri Sudani y’Epfo. Iki gikorwa kirakomeza uyu munsi n’ejo, […]

Kabila yaburiye abanye-Congo ko igihugu cyabo kiri kugana ku butegetsi bw’igitugu

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaburiye abaturage b’iki gihugu ko bari mu nzira igana ku butegetsi bw’igitugu, mbere yo kubahamagarira guhagurukira umugambi uriho wo guhindura Itegeko Nshinga. Bikubiye mu butumwa yabageneye ku wa Kane tariki ya 11 Kamena, mu gihe muri Congo Kinshasa hari umugambi wa Perezida Félix […]