AFC/M23 yavuze ku makuru avuga ko Minembwe yaba yafashwe n’Ingabo za KinshasaÂ

Umutwe wa AFC/M23 wanyomoje amakuru yatangajwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kivuga ko cyigaruriye Centre ya Minembwe iherereye mu misozi miremire ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ku wa Gatatu tariki ya 17 Kamena ni bwo FARDC biciye muri Lt. Reagan Mbuyi Kalonji uvugira ibikorwa byayo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yigambye […]
Fizi: Hakomeje kuba urujijo ku waba agenzura Minembwe Centre hagati ya FARDC na Twirwaneho

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 18 Kamena 2026, Igisirikare cya Congo (FARDC) cyatangaje ko kigaruriye Minembwe Centre, muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Minembwe Centre ifatwa nk’icyicaro gikuru cy’abarwanyi b’umutwe wa Twirwaneho ukorana na AFC/M23. Nk’uko byatangajwe na S/Lt Mbuyi Kalonji Reagan, Umuvugizi wa Operation Sukola 2 muri Kivu y’Amajyepfo, kwigarurira […]
Ishyamba si ryeru hagati ya Kallas wa EU na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel

Visi Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Kaja Kallas yavuze ko aha agaciro “ibiganiro n’imikoranire” na Israel, ariko ntacyo yavuze ku magambo yaba yaravuze agereranya Israel n’ubutegetsi bwa apartheid bwahoze buyobora Afurika y’Epfo. Uyu mudipolomate ukomeye w’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, Kaja Kallas, yatangaje ibi nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Sa’ar, avuze ko […]
AFC/M23 yiyemeje gushyira mu bikorwa ‘Ordo ab Chao’

Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryiyemeje gukomeza guharanira impinduka muri iki gihugu rishingiye ku cyerekezo gishya ryise “Ordo ab Chao”. AFC/M23 yemeje iriya gahunda biciye mu itangazo ryasohowe na Lawrence Kanyuka usanzwe ari umuvugizi wayo mu bya Politiki. Uyu yasubizaga ku magambo ya Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi watangarije i […]
France: Gen. Nyakarundi yagaragaye mu imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibikoresho bya gisirikare

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yagiranye ikiganiro na mugenzi we Gen Pierre Schill, Umugaba w’Ingabo z’u Bufaransa zirwanira ku butaka. Ni ikiganiro cy’umwihariko bagiranye mu gihe bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rya Eurosatory 2026 ribera i Paris ryibanda ku bikoresho n’ikoranabuhanga by’ingabo zirwanira ku butaka n’izirwanira mu kirere. Ikiganiro cyibanze ku […]
Niger: Ku kibuga cy’Indege cya Niamey hongeye kubera imirwano

Muri Niger, urusaku rw’amasasu rwamaze amasaha abiri mu gitondo cyo kuri uyu munsi, itariki ya 18 Kamena 2026, hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Niamey. Umutuzo wagarutse ariko kuri ubu. Nk’uko RFI ibitangaza, ibikorwa byo gushakisha birakomeje ku kibuga cy’indege, kandi hafi y’ingoro ya perezida n’ibiro bya minisitiri w’intebe hafunzwe. Kuri uyu wa Kane, biravugwa ko urusaku […]
Gen. Muhoozi yinjiye mu kibazo cya Bebe Cool na Miss Mutesi JollyÂ

Umuhanzi Moses Ssali wamamaye mu muziki wa Uganda nka Bebe Cool, yatangaje ko yagiriwe inama na Gen. Muhoozi Kainerugaba yo gukemura mu bwumvikane ikibazo afitanye na Miss Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2016, aho gukomeza gushondanira ku mbuga nkoranyambaga. Bebe Cool yemeje ko yagiriwe iyo nama n’uriya Mugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba […]
Ukraine yarashe i Moscow

Ukraine yongeye kugaba igitero gikomeye cyifashishije indege zitagira abapilote (drones) ku ruganda rutunganya peteroli ruherereye i Moscow, mu Burusiya, mu gihe Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, akomeje kugirana ibiganiro n’abayobozi b’ibihugu bikomeye birimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, agamije gushaka uburyo intambara imaze imyaka irenga ine ihagarara. Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya […]
Akantu ku Kandi: Dore ingingo 14 Amerika na Iran bemeranyije

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ku mugaragaro inyandiko y’amasezerano y’agateganyo (Memorandum of Understanding – MOU) zagiranye na Iran, agamije guhagarika intambara yari imaze iminsi ihanganishije impande zombi no gushyiraho umurongo w’ibiganiro bizaganisha ku masezerano ya nyuma y’amahoro. Aya masezerano yashyizwe ahagaragara nyuma y’uko habaye igitutu cy’abifuzaga ko abaturage bamenyeshwa ibiyakubiyemo byose. Ni amasezerano yashyizweho […]
Nyambo asanga abasore barabaye nk’abagore

Umukinnyi wa filime akaba n’umwanditsi wazo, Nyambo Jessica, yavuze ko hari bamwe mu basore b’iki gihe bafite imyitwarire imutera impungenge, kuko ngo usanga bahugiye mu kwiyitaho no mu buzima bworoshye aho kwibanda ku kazi no kwitegura kubaka ejo hazaza. Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Nyambo yasobanuye ko nubwo atavuga abasore bose, hari umubare munini ubaho […]
Tanzania ivuga ko hari abavuye mu bihugu bituranyi bashobora kuyihungabanyiriza umutekano i Kigoma

Guverineri w’Intara ya Kigoma muri Tanzaniya, Simon Nyakoro Sirro, yatanze iminsi irindwi ngo abaturage bava mu bihugu bituranye n’iki gihugu, bahaba nta byangombwa bafite bibibemerera, kuba bamaze gusubira iwabo kuko asanga bashobora guhungabanya umutekano mu gihugu by’umwihariko mu Ntara ya Kigoma abereye umuyobozi. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa Gatatu, Sirro wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa […]
Tshisekedi yigambye ko agiye kwisubiza Goma na Bukavu

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi, yigambye ko yizeye ko mu minsi iri imbere ingabo z’igihugu cye zizongera kwigarurira ibice byose biri mu maboko y’imitwe irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, harimo na Goma na Bukavu. Yabivugiye i Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 17 Kamena 2026, nyuma y’umukino w’Igikombe cy’Isi […]
Kinshasa yagiranye ibiganiro by’ibanga n’inyeshyamba za Thomas Lubanga

Ubutegetsi bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwagiranye ibiganiro by’ibanga n’umutwe witwaje intwaro wa Convention pour la RĂ©volution Populaire (CRP), uyobowe na Thomas Lubanga, ku buhuza bwa Uganda. Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ivuga ko inama ya mbere hagati ya Kinshasa na CRP yabereye i Kampala muri Mata uyu mwaka. Kampala ni ho Lubanga atuye kuva […]