AFC/M23 na Kinshasa bemeranyirije mu Busuwisi ibintu 7

Abahagarariye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro AFC/M23, bahuriye mu Busuwisi mu biganiro byasize bemeranyije ibintu birindwi bishya. Ni ibiganiro byabaye hagati y’itariki ya 17 n’iya 21 Kanama, bikaba byaribanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Doha yashyizweho umukono ku wa 15 Ugushyingo 2025. Ibi biganiro byitabiriwe kandi na Qatar, Leta Zunze […]

Umwarimu ukatwa umushahara kugeza ubwo ahembwa Rwf 3000 yakuruye impaka

Uwitwa Umurerwa Chall uzwi cyane nk’umuntu ukora ibiganiro n’ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri X, yagaragaje ko hari umwarimu ukatwa ku rwego asigara ahembwa Rwf 3,896 ku kwezi. Yagaragaje ubutumwa busa n’ubutangwa na Umwalimu SACCO bugaragaza uwabuhawe n’amafaranga asigaranye. Muri ubwo butumwa buvuga ko ari umushahara wa Kanama 2026, watanzwe kuwa 21 Kanama 2026 bigaragara […]

Undi Jenerali wa FDNB yarusimbukanye na Muzinga i Fizi

Général de Brigade Télesphore Barandereka wo mu ngabo z’u Burundi, yarokokanye na Général-Major Elie Ndizigiye bakunze kwita Muzinga igitero cya drone giheruka kugabwa muri Centre ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Iki gitero cyabaye mu gicuku cyo ku wa Gatatu tariki ya 19 Kanama 2026, ubwo drone yarasaga kuri hoteli Mwalu. Amakuru mashya avuga […]

Messi yahanwe nyuma yo kuniga umukinnyi

Rutahizamu wa Inter Miami, Lionel Messi yaciwe amande na MLS nyuma yo kugaragara afatana mu ijosi rya Quinn Sullivan wa Philadelphia Union mu mvururu zabaye nyuma y’umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2. MLS ntiyatangaje umubare w’amafaranga Messi yaciwe, ariko yatangaje ko iki gihano gifitanye isano n’imyitwarire ye mu minota ya nyuma y’umukino. Mugenzi we […]

Mayeri yashimuswe azira kubenga umukobwa

Umuryango wa Mayeri Jean Claude, umusore w’imyaka 26 wo mu Karere ka Nyagatare, uravuga ko uhangayikishijwe n’ubuzima bwe nyuma y’uko avuga ko yashimuswe n’abantu batatu bakamuhatira kurongora umukobwa wabo. Mayeri avuga ko yari asanzwe akundana n’uwo mukobwa, ariko nyuma bakaza gutandukana. Ni bwo umwe mu bagabo bo mu muryango w’uwo mukobwa yamushinjaga kwanga kumurongora ndetse […]

Rurageretse hagati ya FC Barcelona na RDC

Ikipe ya FC Barcelona na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamaze igihe bari mu makimbirane, bijyanye n’uko iki gihugu cyatinze kwishyura amafaranga yerekeye amasezerano cyasinyanye n’iriya kipe kubera kutajya imbizi ku bahuza bayagizemo uruhare. Mu mwaka ushize ni bwo RDC yasinyanye na Barça amasezerano afite agaciro ka miliyoni 43 z’ama-Euro, kugira ngo iriya […]

MINEDUC yahembye Leontine nyuma y’igitutu cyo ku mbuga nkoranyambaga

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yahaye ibihembo Uwamariya Leontine wabaye uwa mbere mu bizamini bisoza Icyiciro Rusange cy’Amashuri Yisumbuye (Tronc Commun), nyuma yo kotswa ugitutu n’abakoresha imbuga nkoranyambaga. Leontine wigaga mu Ishuri rya ISF Nyamasheke yagize amanota 98.7%, anganya na Musonga Isimbi Olla wiga muri Fawe Girls’ School. Aba bakobwa bombi ni bo batsinze neza kurusha abandi […]

U Rwanda rwasobanuriye abadipolomate b’ibihugu by’amahanga impamvu rwaciye ‘ibyuma’

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yasobanuriye abahagarariye ibihugu by’amahanga impamvu yafashe ingamba zo guhangana n’ibinyobwa bisindisha bitemewe, mu bukangurambaga bwiswe ubwubaka sosiyete irushaho kwihangana. Ku wa Gatanu tariki ya 21 Kanama, ni bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, ari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, ndetse na Minisitiri […]

Abakongomani ntibifuza ko Rema ajya gutaramira i Kigali

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, Rema, witezwe mu gitaramo kizabera muri BK Arena i Kigali ku wa 5 Nzeri 2026, ariko mbere y’uko agera ku rubyiniro, bamwe mu Bakongomani batangiye kumusaba kutitabira icyo gitaramo. Rema yatumiwe nk’umuhanzi mukuru mu gitaramo kizaba mu rwego rwo gusoza ibikorwa by’icyumweru cyahariwe Kwita Izina. Icyo gitaramo giteganyijwe kuba […]

Amagambo yuje agahinda Maréchal Mobutu yavuze mbere yo guhunga Zaïre

“N’abanjye ubwabo barandasa. Nta cyo nkigomba gukora muri iki gihugu. Iyi ntikiri Zaïre yanjye ikiri.” Aya ni amagambo bivugwa ko Maréchal Mobutu Sese Seko yavuze ubwo yari amaze guhunga igihugu yari amaze imyaka isaga 30 ayoboye. Ni amagambo yuje agahinda, ariko anagaragaza uburyo ubutegetsi bwa Mobutu bwarangiye mu buryo butunguranye, kugeza ubwo abasirikare be ubwabo […]