Chris Brown afite umukunzi mushya- Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Chris Brown afite umukunzi mushya, umunyamideli Ammika Harris .

N’ubwo abantu benshi bari bamaze iminsi bemeza ko Breezy  yaba akundana na Agnez Mo bitewe no kugaragara ahantu henshi bari kumwe ari nako  bifotoza amafoto ya buri kanya, biremezwa ko uyu mukobwa atari we bakundana.

Ibinyamakuru bitandukanye byahamyaga ko aba bombi baba bari mu rukundo hashingiwe ku buryo bari basigaye bagenda bifotoreza no ku muhanda n’abafana baba babishimiye.

agnez mo chris brown
Agnes Mo wvuzweho gukundana na Breezy mu minsi ishize

Abari muri aka gace ka Disneyland muri Leta ya California bavuze ko iki cyaba ari nk’ikimenyetso cyereka rubanda ko basigaye bakundana.

ammika harris chris brown new girlfriend gallery twitter 17
Umunyamideli Ammika Harris

Nyamara n’ubwo byavugwaga gutyo, hari abantu mu minsi ishize batangaje ko baherutse kubona Chris Brown ari kumwe n’umukobwa wari wamuherekeje mu birori byo kureba  umukino w’iteramakofe wari wahuje Jermell Charlo na Austin  Trout ahitwa staples center.

tumblr oese8laPTR1vgrf9lo1 640

Bamwe mu bafana bavuze ko uwo mukobwa yajyaga gusa n’uwahoze akundana n’uyu musore, Karrueche Tran.

Nyuma byaje kumenyekana ko uyu mukobwa ari umunyamideli, Ammika Harris bivugwa ko yatangiye gukundana na Chris Brown  kuva mu mwaka wa 2015.

30591685 162455057759051 6040543675560230912 n
Umunyamideli Ammika Harris usigaye akundana na Chris Brown

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga aba bombi bemeje ko bakunda aho Chris Brown yagize ati” uwanjye” naho Ammika Harris agasubiza  ati “  Uwawe gusa”

Screen Shot 2018 06 27 at 11.45.13 AM

Iki kikaba ari ikimenyetso simusiga ko Chris Brown yaba yateye intambwe yo kwiyibagiza Rihanna.

Chris Brown  yakundanye na Rihanna  mu mwaka wa 2008. Muri 2009, ubwo Chris Brown yakubitaga Rihanna, umubano wabo wahise uhagarara nubwo nyuma byagiye bikomeza kuvugwa ko bashatse gusubirana ariko bikanga.

Nyuma yaje gukundana na Karrueche Tran mu 2013 gusa baza gutandukana nyuma yaho Chris Brown abyaranye n’undi mukobwa, Nia Guzman muw’ 2014.

chris brown ammika harris

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Chris Brown afite umukunzi mushya- Amafoto
    Akomeze yikundire harris koko barwana na Rihanna baribafite icyo bapfa sawa kutoka nymasheke ,kanjongo

  2. Chris Brown afite umukunzi mushya- Amafoto
    Akomeze yikundire harris koko barwana na Rihanna baribafite icyo bapfa sawa kutoka nymasheke ,kanjongo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *