Perezida wa Sena y’Uburundi, Reverien Ndikuriyo yafashwe amajwi mu ibanga,aho yumvikana atanga amafaranga miliyoni eshanu z’Amarundi yo kwica umwe mu bo yashinjaga gutoza inyeshyamba mu gihe cy’ibibazo bya politiki mu 2015.
Ndikuriyo nk’uko AFP dukesha iyi nkuru ibitangaza, yemeye ko iri jwi ari rye ndetse avuga n’impamvu yamuteye gukora icyo gikorwa.
Ndikuriyo nk’uko ijwi ryagenzuwe na AFP, rivuga, yashakaga ko bamuzanira uyu musirikare utatangajwe amazina ari muzima cyangwa ari umurambo.
Gabby Bugaga, Umuvugizi wa Senateri Reverien Ndikuriyo kuwa 26 Nzeri 2019, yavuze impamvu y’iyi myitwarire.
Ati “ Perezida wa Sena [Reverien Ndikuriyo] yavuze ko atari kwihanganira kubona uyu mugabo wo mu majyepfo y’umujyi wa Mutana akomeza guhungabanya umutekano w’igihugu.”
Ndikuriyo ubwo yaganiraga n’abaturage batuye mu majyaruguru y’Uburundi ahitwa Marangara, yavuze ko yibuka agace ka Mutana mu 2015 karimo abantu benshi barwanyaga icyiswe manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza.
Aha ngo yagize ati “ Hari umugabo witwa Kabirumbo, wari ufite ikigo nderabuzima cyatangirwagamo imyitozo ya gisirikare. Ubwo najyagayo, navuze ko nshaka ko banzanira Kabirumbo ari muzima cyangwa ari umupfu.”
Ndikuriyo avuga ko yabwiye abari aho ko ashaka kubona Kabirumbo yapfuye ubundi agatanga miliyoni eshanu z’Amafaranga y’Amarundi. Kuri we ngo yabonye byabaye nk’irushanwa.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Yavuze ko nta mpamvu uyu muturage yari kubuza amahwemo umujyi wa Mutana, ngo mu gihe byagenda gutyo, yagombaga kwicwa nta kabuza.


