Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Diane Gashumba aribaza impamvu abantu bakomeje kuvuga ko kugenera abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko uburyo bwo kuboneza urubyaro ari ugutiza umurindi ubusambanyi.
Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) utatangajwe amazina yabwiye RBA ko hari itegurwa ry’umushinga w’itegeko rikubiyemo ingingo yemerera abari mu nsi y’imyaka 18 gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro rigeze kure.
Uyu mushinga ngo uteganya ko abafite hagati y’imyaka 15 na 18 bakoresha ubu buryo batabanje guherekezwa n’ababyeyi babo, icyakora abari muri iki kigero cy’imyaka bagaragaza ibitekerezo binyuranye kuri iyi ngingo.
Bamwe mu baturage babona iyi ngingo nk’iyatiza umurindi ubusambanyi mu bakiri bato.
Ingabire Immaculée uyobora Transparency International Rwanda avuga ko adashyigikye ko umwana w’umukobwa yakwemererwa gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, agasanga hakwiye gushakwa igisubizo gikwiye ku kibazo cy’abana baterwa.
Yagize ati “Jye ku giti cyanjye ntabwo mbishyigikiye na gato kubera impamvu 3 zikomeye. Iya mbere ni uko uwo mwana atarageza igihe cyo gukoreshwa imibonano mpuzabitsina mu mategeko y’u Rwanda mpanabyaha dufite ubwabyo icyo ni icyaha. Icya kabiri sinzi neza izo serivisi bazabaha izari zo ariko ni yo mbonye n’ingaruka zigera no ku bantu bakuru baba banageze igihe cyo kuzikoresha ndi ho ndareba umubiri w’uwo mwana utangiye guhura n’ibyo bizazane akingana atyo akinakura nkavuga nti ‘ese baganiriye n’abaganga bababwira ko nta ngaruka na nto bifite? Impanvu ya 3 rero ni uko mbona ari cya gihe ikibazo kiza abantu bakakirangarana noneho bamara kukirangarana bagashaka ibisubizo bihubutse kandi na byo atari ibisubizo ibyo ni ugukemuza ikibazo ikindi kandi na kiriya ntikizacyemuka kubera iyo mpamvu.”
Minisitiri Gashumba yasabye ko abumva ko iyi ngingo yateza imbere ubusambanyi, yabasabye kubisobanura
Ku rukuta rwe rwa Twitter ati “ Abavuga ko gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro byongera ubusambanyi bashobora kubidusobanurira neza?”
Ku rundi ruhande, hari abavuga ko uyu mushinga w’itegeko uramutse wemewe waafasha kugabanya inda z’imburagihe ziteye inkeke muri iki gihe.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima buri mwaka zigaragaza ko umubare w’abangavu baterwa inda ugenda uzamuka. Muri 2017 abangavu babyariye kwa muganga bari munsi y’imyaka 19 bari 17,337 , muri 2018 baba 19,832 na ho muri uyu mwaka wa 2019 guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama abangavu bari munsi y’imyaka 19 bari barabyariye kwa muganga bari bamaze kugera ku 15,696.


