Uzahangara Uganda azahinduka umuyonga-Gen. Muhoozi Kainerugaba

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba atangaza ko ibyago bitegereje uwo ari wese uzagerageza gushaka kugirira nabi igihugu cye.

Gen. Muhoozi ni umujyanama wa Perezida Yoweli Museveni mu bijyanye na operasiyo zidasanzwe.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa 8 Ukwakira uyu mwaka ubwo igihugu cye cyizihizaga Umunsi Mukuru w’Ubwigenge kuwa 9 Ukwakira , Gen. Muhoozi yavuze ko Uganda imaze kugera ku ntambwe ndende we atiyumvishaga, avuga ko uwashaka kuyigabaho igitero yahinduka umuyonga.

Ati “ Abanyayuganda ni abanyembaraga. Sinajyaga mbyizera ariko Imana ishobora byose yatumye mbyizera. Iki ni igihugu cy’Imana. Uzabitinyuka azahindurwa umuyonga. Imana ishimwe. Umunsi Mukuru w’Ubwigenge mwiza. Imana ihe umugisha Uganda.”

Capture 4

Muhoozi ni umwe mu basirikare bakuru bubashywe muri Uganda. Uretse no kuba ari umuhungu wa Perezida, akundwa n’abaturage ku buryo byagiye binugwanugwa kenshi ko ashobora kuzagirwa Perezida, agasimbura Se. Ni amakuru yakunze guhakana.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Ku rundi ruhande, ni gacye yumvikana avuga ku by’ubuhangange bwa Uganda Se ategetse imyaka 33.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *