Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) gitangaza ko hari uturere tuzibasirwa n’imvura nyinshi kuva kuwa 10 kugeza kuwa 13 Ukwakira 2019.
Mu itangazo riburiria Bwiza.com yabonye, Meteo Rwanda ivuga ko imvura yo kuwa 10 Ukwakira nimugoroba izaba iringaniye ariko ko izaba nyinshi cyane mu minsi itatu izakurikiraho by’umwihariko mu turere two mu Ntara y’Amajyaruguru ari two: Musanze, Gicumbi, Gakenke na Burera no mu Ntara y’Iburengerazuba ari two: Nyabihu, Rubavu, Rusizi na Nyamasheke.
Meteo ivuga ko iyi mvura ishobora kuzatera inkangu n’imyuzure muri utu turere dusanzwe twibasirwa n’imyuzure.
Kanda hano ubone itangazo riburira
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Ngo haramutse hari igihindutse, abaturage bamenyeshwa ariko hagati aho basabwe kwitwararika, birinda ibiza.


