Ni uku umuhango wo gusezera kuri Nyakwigendera Brig. Gen. Rwigamba wagenze

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 22 Ukwira habaye umuhango wo gusezera kuri Nyakwigendera Brig. Gen. Andrew Rwigamba watabarukiye mu bitaro by’i Caà¯ro mu Misiri ku wa 17.

Umujyanama wa Perezida mu bya gisirikare, Gen. James Kabarebe yitabiriye uyu muhango, asoma ubutumwa bwihanganisha umuryango mu izina ry’Umukuru w’Igihugu ndetse avuga n’ubutwari bwa Brig. Gen. Rwigamba mu rugamba rwo kubohora igihugu n’uruhare yagize mu iterambere rya RDF n’iry’igihugu.

” Urupfu  rw’umuvandimwe Brig. Gen. Rwigamba rutwibutsa abandi bavandimwe baguye mu rugamba rwo kubohora igihugu. Ni abantu batanze ubuzima bwabo babohora igihugu. Brig. Gen. Rwigamba yashyize ubuzima bwe ku kazi yakoraga kugira ngo tube mu buzima bwo kwigira, ubuzima dukwiriye kubamo.” Gen. Kabarebe. (MOD/Rwanda)

Brig. Gen. Rwigamba yabaye Komiseri Mukuru wa Polisi y’u Rwanda mu 2008, aba umuyobozi Mukuru muri MINADEF ushinzwe imibanire n’amahanga n’ubufatanye mu bya gisirikare. Mu 2013 ni bwo yasezeye mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF).

Rwigamba 2 rwigamba 3 rwigamba 4

gEN RWIGAMBA
Brigadier General Andrew Rwigamba yatabarutse ku wa 17 Ukwakira 2019

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *