Umunyamakuru yateragiranwe abaza ku bivugwa ko u Rwanda, Burundi na Uganda bigiye kurwana muri Congo

Hashize iminsi bivugwa ko ingabo z’ u Rwanda, Uganda, n’u Burundi zigiye guhuriraho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,aho zizaba zigiye gufasha iz’iki gihugu mu rugamba rwo guhashya inyeshyamba. Ni urugamba kandi bivugwa ko izi ngabo zo mu bihugu bine zizahuriramo n’iza Monusco ndetse n’iza Tanzania. Igitangazamakuru cya Radio RPA kigatangaza ko abaturage bo mu […]

Ni uku umuhango wo gusezera kuri Nyakwigendera Brig. Gen. Rwigamba wagenze

Kuri uyu wa 22 Ukwira habaye umuhango wo gusezera kuri Nyakwigendera Brig. Gen. Andrew Rwigamba watabarukiye mu bitaro by’i Caà¯ro mu Misiri ku wa 17. Umujyanama wa Perezida mu bya gisirikare, Gen. James Kabarebe yitabiriye uyu muhango, asoma ubutumwa bwihanganisha umuryango mu izina ry’Umukuru w’Igihugu ndetse avuga n’ubutwari bwa Brig. Gen. Rwigamba mu rugamba rwo […]

RDC: Umumotari yafatanwe ibiturika nyuma yo kugongana n’imodoka

Umumotari yafatanywe ibisasu bya bombes bikoze mu buryo bwa gakondo mu marembo y’Umujyi wa Butembo nk’uko aya makuru yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere n’Umuyobzi w’Umujyi wa Butembo avuga. Ibi ngo byabaye kuwa Gatandatu, itariki 19 Ukwakira, ubwo uyu mumotari yagonganaga n’imodoka y’ivatiri. Umuyobozi w’Umujyi wa Butembo, Sylvain Kanyamanda, yemeje ko inzego zishinzwe umutekano zari […]

Rubavu: Urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu rwasubukuwe nk'uko bisanzwe ku mupaka

Ku mupaka wa Gisenyi na Goma urujya n’uruza rw’abantu rwongeye kuba nk’urusanzwe nyuma y’uko ku ruhande rw’u Rwanda babuzwaga kwambuka kubera indwara ya Ebola yavugwaga hakurya i Goma muri DR Congo. Ubwo Ebola yageraga mu mujyi wa Goma mu kwezi kwa karindwi, uruhande rwa Gisenyi mu Rwanda batangiye kugabanya urujya n’uruza rw’abambuka umupaka w’imijyi yombi […]

Ndara nikinisha kandi ndyamanye n'umugabo wanjye, antera agahinda cyane- Nkore iki?

Uku kwikinisha mbiterwa n’umugabo wanjye, ni ibintu maranye imyaka ine, mfite agahinda kandi ingeso y’ubusambanyi ntabwo nyikunda. Ndiumugore ufite umugabo, nkaba umubyeyi w’abana babiri. Umugabo wanjye yarahindutse, ntabwo akita ku nshingano z’urugo, ahubwo akenshi aba ashishikajwe n’akabari. Twabanye yarakijijwe, mbese yararetse inzoga, yaje kugira akabazo afungwaho amezi make, aho afunguriwe asubira ku nzoga none zamuhindiye […]

Burundi: Harikangwa intambara bitewe n'abitwaje intwaro ziremereye baturutse muri Congo

Mu rukerera rw’uyu wa 22 Ukwakira 2019, abitwaje intwaro ziremereye binjiye mu Burundi baturutse muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bica umu-ofisiye wa polisi ndetse bashimuta n’abaturage 20. Aya makuru yemejwe n’ubuyobozi bw’intara ya Bubanza ndetse n’inzego z’umutekano (SOS Media), avuga ko mu makuru bakuye mu baturage bavuze ko aba bitwaje itwaro baje mu dutsiko […]

Nimuhitamo ubukene nzabasezeraho- Min. Shyaka abwira abaturage ba Nyamasheke

Ibi ni bimwe mu byo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu prof. Shyaka Anastase,nk’imboni ya Guverinoma muri aka karere  ka Nyamasheke yabwiye imbaga y’abaturage bako yari yateraniye mu bikorwa byiswe ‘Kivu belt festival’, byateguwe n’ubuyobozi bw’aka karere n’abafatanyabikorwa bako bagaragariza abashoramari n’abakerarugendo banyuranye aho bakwiye gushora imari  no gufatanya mu kugateza imbere bihereye ku bukerarugendo kuko ngo ari […]

APR FC yahagaritse Sugira Ernest igihe kitazwi ku bw'amagambo yavuze ku Mavubi

Ubuyobozi bwa APR FC bwahagaritse rutahizamu Sugira Ernest ku bw’amagambo yatangaje nyuma yo guhesha Amavubi itike yo kujya muri CHAN 2020. Sugira Ernest yatsinze igitego cyo kunganya ku mukino wahuzaga ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) na Ethiopia, umukino warangiye ari igitego 1-1. Byarangiye Amavubi ayoboye ku bitego 2-1 kuko umukino ubanza wabereye muri Ethiopia yari […]

Nyanza: Urubanza rwa Mugimba ukurikiranweho jenoside rwasubitswe

Urukiko Rukuru urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rufite ikicaro mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, rwasubukuye urubanza ruregwamo Mugimba Jean Baptiste woherejwe n’igihugu cy’u Buholandi kuburanira mu Rwanda ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyokomuntu akurikiranyweho kuba yarakoreye mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali mu mwaka wa 1994. Mu isubukurwa […]

Rwanda Premier League: Umunsi wa 5 wa championa uraba ishiraniro

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Ukwakira ni bwo harakinwa imikino itatu ikomeye  yo ku munsi wa Gatanu wa Shampiyona aho Rayon Sports FC iri buhure na Bugesera FC, APR FC igahura na MARINE FC. Umukino witezwe cyane ni uwa Gasogi United na Police FC. Ku isaha y’isaa cyenda i Kigali kuri sitade ya […]

Uganda: Umucungagerezakazi yibwe imbunda ari kuri Whatsapp

Umucungagerezakazi mu Karere ka Mpigi muri Uganda, Hadijah Katono yibwe imbunda n’umuntu utaramenyekana ubwo we yari ahugiye kuri whatsapp. Katono ku gicamunsi cyo kuwa Mbere tariki ya 21 Ukwakira yibwe imbunda yo mu bwoko bwa Karacinikovu (AK 47) aho yari acunze  umutekano w’imfungwa za Gereza ya Mpigi. Ukuriye Polisi mu Karere ka Mpigi,  Joab Wabwire […]

Abagerageje gutoroka mu nyeshyamba ziherutse kugaba igitero mu Rwanda bicishijwe udufuni

Umwe mu bofisiye bo ku rwego rwa Liyetona wishyikirije Monusco mu mpera z’icyumweru gishize yatangaje ko byibuze mu cyumweru abarwanyi bari hejuru ya batatu bari kwicwa bakubiswe agafuni mu nyeshyamba za RUD URUNANA, ziherutse kugaba igitero mu Rwanda zikica abaturage basaga 10. Uyu wari umurwanyi ukomeye muri RUD dore ko yigeze kungiriza Kapiteni Nshimiyimana Cassien […]

Rubavu: Abayobozi bane b’akarere batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rwatangaje kuri uyu wa 22 Ukwakira 2019 ko abayobozi bane b’akarere ka Rubavu batawe muri yombi ku bwo gukoresha nabi umutungo wa rubanda rutishoboye n’urwasenyewe n’ibiza. Abatawe muri yombi ni Umujyanama w’Umuyobozi w’akarere, Umukozi ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’ushinzwe imicungire y’ibiza. Mu minsi ishize ni bwo hamenyekanye inkuru […]

 Umunyarwanda yafashwe akekwaho kwibisha imbunda muri Mbarara na Ntungamo

Umugabo w’Umunyarwanda Sam Nkurunziza n’abandi bantu umunani bafashwe n’inzego z’umutekano za Uganda bashinjwa ubujura bwitwaje imbunda bwabereye mu Turere twa Ntungamo, Mbarara n’agace ka Bwebajja mu murwa mukuru wa Kampala, Uganda mu bihe bitandukanye. Nkurunziza na bagenzi be bafatiwe mu bice bitandukanye byo muri Uganda ku bufatanye bwa polisi ya Uganda, agashami kayo ka ‘Flying […]

Zari yavuye ku izima asohoka mu nzu Diamond yaguriye abana be

Umuherwe Zari Hassan ukomoka mu gihugu cya Uganda, ubu akaba aba muri Afurika y’Epfo, nyuma yo gutandukana n’umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platnumz bamaze kubyarana kabiri, benshi bakunze kumusaba kuva mu nzu y’abana be, ubu bikaba bitangazwa ko yayisohotsemo. Ni abafana ba Diamond bakunze gusaba uyu muherwekazi kuva muri iyi nzu bitangazwa ko yayiguriye aba […]

Burundi: Ni iki cyaba cyaratumye Perezida Ndadaye yicwa?

Iki ni ikibazo ngo cyasubizwa n’ababikoze bonyine Hagati aho, mu gihe uwahoze amurinda, Bwana Rukindikiza avuga ko abamwishe bamuhoye kutabona ibintu kimwe, Sylvestre Ntibantunganya, wahoze ari perezida w’u Burundi, ndetse n’umwe mu bayobozi ba FRODEBU, we hari ukundi abibona. Kuri we, ngo kuza kwa demokarasi mu Burundi ntabwo kwari kwizweho neza ngo Abarundi bose bayitegure. […]

Umunyarwanda ukomoka i Butare yiciwe muri Malawi

Umugabo ukomoka i Butare mu Rwanda witwa Augustin Barabasha yishwe n’abantu bataramenyekana ku Cyumweru gishize tariki ya 20 Ukwakira uyu mwaka, mu nkambi y’impunzi ya Dzaleka iri mu Karere ka Dowa. Barabasha w’imyaka 71 utabanaga n’umugore, yari asanzwe acuruzwa inzoga zisanzwe mu Mujyi wa Burantaya (Blantyre) abifashijwemo n’umukozi we w’imyaka 27 witwa  Alick Chioza, ukomoka […]

Umusoro udatangirwa gitansi mu isoko rya Rwamagana urakemangwa

Abacuruzi bakorera mu isoko rya Rwamagana bavuga ko uwinjije igicuruzwa ku mutwe cyangwa ku igare mu isoko, kurisohokamo bimusaba gutanga amafaranga y’u Rwanda angana na 200 ariko ntahabwe urupapuro rugaragaza ko yishyuye kandi ntanamenyeshwe n’icyo asoreye, ku buryo urenze kuri iri bwiriza ashobora gufatirwa ibicuruzwa yasigaje cyangwa agafungirwa igare. Kuba winjira mu isoko ujyanye ibicuruzwa […]

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza akomeje guhura n'imbogamizi zo kubuvana muri E.U

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza John Bercow kuri uyu wa mbere yatambamiye icyifuzo cy’abadepite cyo kongera gutora kuri gahunda yo kuvana Ubwongereza mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (BREXIT). Iyi n’indi mbogamizi Minisitiri w’Intebe Boris Johnson ahuye nayo mu kugerageza gukura u Bwongereza mu muryango w’Uburayi nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ivuga. Ku wa gatandatu, abadepite […]

Kicukiro: Hafashwe umumotari ukekwaho gukorana n’abajura abatwarira ibyo bibye

Polisi y’u Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ukwakira, yafashe umumotari witwa Tuyishimire Benjamin w’imyaka 22 mu Kagari ka Cyimo, mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, wafatanyaga n’abajura gutwara ibyo bibaga ahantu hatandukanye. Uyu mumotari usanzwe akora umwuga w’ubumotari mu karere ka Kicukiro, ifatwa rye ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Umuvugizi wa […]

Rwamagana :  Abaturage barashinja Umuryango Ejo Heza Family  ubutekamutwe

Abaturage batuye mu turere twa Rwamagana na Kayonza barashinja umuryango witwa Ejo Heza Family for Charity kubatekera umutwe bakabambura amafaranga ibihumbi 10,000 babizeza kubateza imbere . Abaturage baganiriye na Bwiza.com bavuga ko batanze amafaranga yabo bizezwa ko bazajya bahabwa inyungu kubera abanyamuryango bashya bazanye . Umuturage wo mu karere ka Kayonza utasahatsee ko amazina ye […]