Uwahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz arashinjwa kugirira ishyari impano ya telefoni ihenze yaguriwe Tanasha Donna wamusimbuye.
Tanasha Donna uherutse kubyarana na Diamond yahawe n’umugabo we telefoni ya iPhone 11 Pro Max ifite agaciro k’asaga Frw Miliyoni.
Iyi telefoni yashyizwe ku isoko muri Nzeri iri mu zihenze cyane kandi ziharawe.
Umwe mu bafana yavuze ko telefoni ya Tanasha ari agatangaza, maze Zari asubiza avuga ko we adakunda iPhone ko ahubwo yikundira Samsung.
Zari ati “ Nkunda Sam Sung, zifite ifoto nziza. iPhone 11 pro namaze gusaba ko bazazizanira abana banjye.”
Abakurikiranira hafi iby’aba bagore, bemeza ko amagambo ya Zari agamije kugaragaza impano yahawe Tanasha nk’iy’abana, ari ishyari ko Tanasha akomeje gukundwakaza.


