Bobi Wine na Museveni bahanganiye kuba ‘aba ghetto’

Sangiza iyi nkuru

Umunyamuziki akaba n’umudepite, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda bahanganiye kuba abo muri ghetto bitewe n’ifoto yasohotse mu minsi ishize.

Ghetto ni inzu ifatwa nk’iciriritse, abenshi nk’urubyiruko babamo bakodesha. Izi nzu zibamo abanyabushobozi buke bashakisha ubuzima. Mu Rwanda, iri jambo rivugwa cyane mu banyeshuri biga muri kaminuza baba mu bukode n’abapangayi bajya mu migi gushaka akazi. Iri jambo ryageze no mu miryango aho usanga umusore afite inzu ntoya iwabo mu rugo abamo wenyine; na yo bayita ghetto. Bobi Wine na Museveni bavuga kuri izi z’ab’ubushobozi buke.

Imbarutso y’impaka ndende na byinshi biri kuvugwa kuri aba bombi yaturutse ku ifoto yafashwe ku wa gatandatu tariki ya 26 Ukwakira, ubwo Museveni yari yasuye urubyiruko mu duce twa Katwe na Kibuye mu mugi wa Kampala. Iyi foto yanditsweho amagambo avuga ko Museveni ari ‘Umuntu wa ghetto’.

Bobi Wine yari asanzwe yiyita ‘Perezida wa Ghetto’ bitewe n’ibikorwa akora byibanda ku nyungu z’urubyiruko ahanini rutishoboye. Anahamya ko abayoboke b’ishyaka rye (People Power) ari urubyiruko.

Uyu mudepite avuga ko gutangiza amashyirahamwe yo kubitsa no kugurizanya (SACCO) mu rubyiruko kwa Museveni ari ukurujijisha kuko ngo ahubwo yarukenesheje.

Ku rubuga rwa Twitter, Bobi Wine yifashishije iki gishushanyo cy’Umuntu wa Ghetto (Museveni) yagize ati: “ Umunyagitugu ntiyigeze yita ku rubyiruko. Rwarambiwe kubaho rutigize maze rurizamura, ruravuga ruyobowe na Perezida wa Ghetto. Yihebye, agira ubwoba none yahindutse uwa ghetto. Nta kimwaro agira!”

Bobi Wine na Museveni ni abagabo bahanganye cyane muri Uganda, haba mu bikorwa no mu magambo. Bitana abanzi b’iterambere ry’igihugu, biterwa ahanini no kutavuga rumwe mu miyoborere. Aba bombi bazahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu 2021.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Bobi Wine na Museveni bahanganiye kuba ‘aba ghetto’
    Nkuricyije uko musobanuye ijambo ” Ghetto” ntabwo muzi icyo rivuze. Ijambo “ghetto, nabwo arinzu icyirirutse” ahubwo ijambo ghetto ni environment yabantu benshi batuye mukajagari, mumazu mabi munyengero zumugi. Katwe aho Museveni yariyagiye, iyo niyo ghetto. Urugero. Inzu ishobora kuba icyirirutse ariko iri mu environment irimo izindi zikomeye Kandi ahantu heza, iyo ntabwo Ari ghetto. Ghetto ntabwo arinzu icyirirutse ahubwo nakajagari kanini murirusange

  2. Bobi Wine na Museveni bahanganiye kuba ‘aba ghetto’
    Nkuricyije uko musobanuye ijambo ” Ghetto” ntabwo muzi icyo rivuze. Ijambo “ghetto, nabwo arinzu icyirirutse” ahubwo ijambo ghetto ni environment yabantu benshi batuye mukajagari, mumazu mabi munyengero zumugi. Katwe aho Museveni yariyagiye, iyo niyo ghetto. Urugero. Inzu ishobora kuba icyirirutse ariko iri mu environment irimo izindi zikomeye Kandi ahantu heza, iyo ntabwo Ari ghetto. Ghetto ntabwo arinzu icyirirutse ahubwo nakajagari kanini murirusange

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *