Polisi y’u Rwanda (RNP) ivuga ko abaturage babiri ba Uganda; Job Ebindishanga na John Bosco Tuheirwe barasiwe mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, agace kari hafi y’ u Rwanda na Uganda. Bivugwa ko binjizaga magendu ku butaka bw’u Rwanda banyuze mu nzira zitemewe. Itangazo rya RNP ryo kuwa 10 Ugushyingo rivuga ko ibi byabaye mu ma saa cyenda z’ijoro kuri iki Cyumweru. Riti ” Aba binjizaga ibicuruzwa mu Rwanda mu buryo butemewe bashatse kurwanya umupolisi bituma arasamo babiri, abandi baracika. abiswhe ni Abanya-Uganda.” Polisi ivuga ko hatangijwe iperereza kuri iri raswa. Polisi ya Uganda nayo hari ibyo yatangaje Chimpreports ivuga ko Polisi ya Uganda muri Kigezi ivuga ko Ebindishanga w’imyaka 37, ari umuturage w’ahitwa Nyakabungo, Kashekye muri Kamwezi ho mu Karere ka Rukiga n’umuturanyi we, John Bosco Tuhirwe. Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Matte yabwiye Chimpreports ko imirambo y’abarashwe yajyanwe mu Bitaro bya Nyagatare. Ibi polisi y’u Rwanda ntacyo yabivuzeho. Matte yavuze ko abo mu miryango y’abarashe bakwiriye “ kwihangana bagategereza mu gihe ubuyobozi bw’impande zombi buri kuganira ku buryo imirambo ya bene wabo yagarurwa mu gihugu.” Yaboneyeho umwanya wo kugira inama “abaturiye imipaka ihana imbibi na Uganda kwigengesera, bakirinda ibikorwa byashyira ubuzima bwabo mu kaga.” Yabasabye kwirinda kunyura mu nzira zitazwi (panya) mu gihe bajya mu bihugu by’ibituranyi, aho inzego z’umutekano zitabasha kubarinda. Iri raswa rije rikurikira irya Jean Pierre Havugimana warashwe kuwa Mbere ubwo yinjizaga kg 50 z’ibirayi abivanye muri Uganda, anyuze muri nzira z’ubusamo.
Polisi yanenze ibikorwa by’ubucuruzi bwa magendu, isaba abaturage “by’umwihariko abaturiye umupaka gukora ubucururuzi bwemewe n’amategeko, bukoresheje imipaka izwi.

Itangazo rya RNP ku iraswa ry’Abagande babiri



2 Responses
Biravugwa ko Abagande babiri barasiwe ku mupaka w’u Rwanda na Uganda
Imiryango yabo igire kwihangana
Biravugwa ko Abagande babiri barasiwe ku mupaka w’u Rwanda na Uganda
Imiryango yabo igire kwihangana