GfwTj9hXEAARNW3

Abahanzi bo muri Uganda bakemuye amakimbirane baterana amakofi (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Ku itariki ya 26 Ukuboza 2024 ku munsi wa Boxing Day abahanzi bakomeye Rickman Manrick na Grenade  bakemuriye amakimbirane yabo mu mukino w’iteramakofi wabereye muri Lugogo UMA Main Hall, i Kampala.

Uyu mukino wateguwe ku rwego rwo hejuru aho warebwe n’abafana benshi bari bategereje kureba uko iyi ntambara yo mu mukino irangira.

Uyu mukino wateguwe mu buryo buhagarariwe n’Ishyirahamwe ry’Iteramakofi rya Uganda aho ryashimangiye ko byose byakurikije amategeko n’ubunyamwuga hagamijwe umutekano n’imyitwarire myiza y’abakinnye.

Uyu mukino kandi wasifuwe n’abasifuzi b’inzobere basanzwe bamenyerewe muri uyu mukino w’iteramakofi.

Mu gace ka nyuma ku mukino nibwo Rickman Manrick yagaragaje imbaraga n’ubuhanga budasanzwe maze atsinda Grenade.

Nyuma yo gutsinda Rickman yahawe umudari w’umukino w’iteramakofi mu gihe abafana be n’abandi bakunzi b’umukino bamusanganije amashyi n’impundu.

Amaze guhabwa umudari we, Rickman yashimiwe ku bw’imyitwarire myiza yagaragaje mu kibuga ndetse no kuba afite izindi mpano zidasanzwe nyuma y’umuziki arizo gukina umupira w’amaguru no mu iteramakofi.

Uyu mukino ni intambwe ikomeye ku bahanzi bombi kuko wakuyeho amakimbirane yari amaze igihe kirekire ugaragaza ko ibibazo bishobora gukemurwa mu mahoro binyuze mu nzira zinyuze mu mucyo.

20241227 070515 1326x1536 1 GfwTj9hXEAARNW3GfwTj OW4AAGfrGfwTkCOXgAEiJovGfwTj57W8AA hWU

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *