Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, Miss Nishimwe Naomie yasezeranye imbere y’amategeko na Michael Tesfay kuri uyu wa 27 Ukuboza 2024.
Ni mu gihe biteganyijwe ko bazasezerana imbere y’Imana ku wa 29 Ukuboza 2024 mu birori bikomeye bizahuza inshuti n’imiryango yabo.
Urukundo rw’aba bombi rwamenyekanye bwa mbere muri Mata 2022, kuva ubwo bakaba barakomeje kugaragara bari kumwe mu ngendo zitandukanye no mu bikorwa byabo mu Rwanda no mu mahanga.
Michael Tesfay yambitse impeta Miss Nishimwe muri Mutarama 2024, ibintu byashimangiye urukundo rwabo ndetse byishimirwa na benshi mu babakurikiranira hafi.






