Ushaka kuduhungabanyiriza umutekano bizamuhenda-Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda, Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye guha akazi k’uwo ari we wese washaka guhungabanya umutekano warwo.

Mu ijambo rye ubwo yarahizaga abayobozi batandukanye barimo n’abagisirikare, yavuze ko uzahirahira agerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bizamuhenda.

Ati “ Tugiye kuzamura ikiguzi cyose byasaba, ku bantu bose bashaka guhungabanya umutekano wacu. Ikiguzi kizazamuka, haba mu bushobozi tuzashyiramo ngo twizere ko dufite icyo bisaba cyose ngo tube dufite umutekano w’igihugu cyacu, abaturage bacu n’iterambere ryacu. Ushaka kuduhungabanyiriza umutekano bizamuhenda.”

Umukuru w’Igihugu yaburiye abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, abasaba kwitandukanya na byo mu maguru mashya, bitaba ibyo bakazabiryozwa ku kiguzi kiri hejuru.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo igihugu cyagezeho byose kibikesha kuba gitekanye, kugeza ubwo Abanyarwanda bamaze gufata umutekano nk’ibintu bisanzwe.

Yavuze kandi ko nta n’igishobora guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda, ko ndetse bazakomeza gufata umutekano nk’ibintu bisanzwe.

Umukuru w’igihugu kandi yibukije abayobozi barahiye, ko batangiye inshingano mu gihe igihugu kiri gutangira icyerekezo gishya, abasaba ko imbaraga bazanye n’imikorere bigomba kuganishwa muri icyo cyerekezo.

Yabasabye kandi gukora bagamije guhindura igihugu, ku buryo ubukungu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda bikomeza kwiyongera, imiyoborere bigenderaho cyangwa ituma bishoboka na yo igakomeza kunozwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *