Dalyce Curry wamenyekanye muri filime nka The Blues Brothers, The Ten Commandments, na Lady Sings the Blues, yapfuye afite imyaka 95 mu nkongi ikomeye y’umuriro yabaye i Los Angeles.Â
Umubiri w’uyu mukecuru wari uzwi nka “Momma D” mu muryango we, wabonetse mu nzu ye yari yasenywe n’umuriro mu gace ka Altadena.
Urupfu rwe rwemejwe ku cyumweru, tariki ya 12 Mutarama 2025 n’ishami ry’ubugenzuzi mu bya gihanga “forensics”.
Ku wa kabiri, tariki ya 7 Mutarama 2025 umwuzukuru we yari yamusubije mu rugo nyuma y’umunsi muremure w’inama z’abaganga.
Nyuma yaho, asubiye iwe byaje kumenyekana ko uyu mukecuru w’imyaka 95 yapfuye.
Ku wa gatatu mu gitondo nyuma y’umunsi umwe asubiye uyu mukecuru asubiye iwe, umwuzukuru we Kelley yabonye ubutumwa bw’uko umuriro wangije bimwe mu bikoresho mu rugo rwa nyirakuru maze ahita ajya i Altadena. Ariko ubwo yageragayo, umupolisi yamubwiye inkuru ibabaje agira ati: “Mbabajwe no kukubwira ko inzu ya nyogokuru wawe yahiye burundu.”
Uwo mupolisi yamugiriye inama yo kujya kuri Pasadena Civic Center, aho abaturage bimuriwe kubera inkongi.
Ku wa gatanu, tariki ya 10 Mutarama 2025 Kelley yasubiye ku rugo rwa nyirakuru aho yasanze ibintu byose byarasenywe usibye imodoka ye ya Cadillac y’ubururu.
Ku cyumweru, tariki ya 12 Mutarama 2025 nibwo byemejwe ko Dalyce yapfuye.


