Abaturage bo mu Mirenge y’Akarere ka Gicumbi bavuga ko hari abaturage bajya muri Uganda bavuga ko bagiye gushaka imirimo muri Uganda ntibagaruke mu gihe hari n’ababurirwa irengero.
Umwe mu baturage yabwiye City Radio dukesha iyi nkuru ko abaturage bambuka mu buryo butemewe, bavuga ko bagiye gusoroma icyayi. Bavuga ko kuba baba begereye Uganda, bituma batajya kunyura ku mupaka. Umwe ati ” Urabona hariya ni muri Uganda, umuturage aca muri panya, ntiyakwirirwa ajya ku mupaka, ni kure.” Iyi nkuru ivuga ko hari bamwe bisanga bageze mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda. Umuyobozi mu nzego z’umutekano yavuze ko muri uku kwambuka kutemewe, harimo n’ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu. Yahishuye ko hari abantu basaga icumi bari bavuye mu Karere ka Nyamagabe na Ngororero bajya muri Uganda ariko ngo bagafatirwa Nyabugogo. Yasabye abaturage kutambuka uko bishakiye kuko hari bamwe muri bo bagiye bakorerwa iyicarubozo. Abaturiye umupaka wa Gatuna nabo bihanangirijwe ku gupfa kwambuka uko bishakiye. Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Felix Ndayambaje yavuze ko kubuza abaturage kujya muri Uganda ari ukubarinda icyabahutaza. Ati ” Iyo Umunyarwanda yambutse ajya muri Uganda arahohoterwa. Bagomba kumenya inyungu z’ubuzima bwabo n’umutekano wabo.” Yasabye abaturage gutanga amakuru ku bantu bambuka mu buryo butemewe ndetse no gukurikiza amabwiriza yo kwambuka imipaka y’ibihugu.


