Neretse: Nk’inshuti y’abatutsi, yashyize ubuzima bwe mu kaga abafasha

Sangiza iyi nkuru

Ubwo yari imbere y’urukiko rwa rubanda rw’i Buruseli, mu cyumweru cya kabiri cy’urubanza rwe, Neretse Fabiani yahakanye atsemba uruhare urwo ari rwo rwose muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Byaba kuba yaricishije abaturanyi be b’i Nyamirambo muri Kigali, byaba se kuba hari abantu bishwe n’umutwe w’interahamwe yashinze aho avuka i Mataba ho mu Ruhengeri. Kuri we, ibyo avugwaho byose ni ibinyoma.

Mu rwego rwo kwirinda guteshuka ku byaha nyirizina uregwa ashinjwa mu rukiko rwa rubanda rw’i Buruseli, mu gihugu cy’u Bubiligi, Perezida w’urukiko, Sophie Leclercq yahisemo kumubaza akantu ku kandi, uko ibintu byagiye bikurikirana. Neretse Fabiani yaba yari umuyoboke ukomeye w’ishyaka rya MRND ? Yicaye kubera ikibazo cy’uburwayi, uregwa asubiza atuje cyane ati « Birantunguye kumva ko nari umuntu ukomeye muri MRND ». Mu ikote ryiza kandi rikeye, n’ubwanwa butangiye kugwiramo imvi, umusaza Neretse yihatira gusubizanya ikinyabupfura nk’umuntu wize agira ati « koko nayibereye umuyoboke mu gihe yari ishyaka rimwe rukumbi ». Ariko ahita yongeraho ko iyo aza kuba ari umuntu ukomeye aba atarakuwe ku buyobozi bukuru bwa OCIR, ishami rya kawa. Agira ati « numvise kuri radio ko bansimbuye, batansobanuriye ibyo banenga. Byari mu nkubiri y’amashyaka menshi, icyo amashyaka amwe ashyira mu myanya abantu bayo. Nahawe akazi muri Minisiteri y’inganda, nyuma naretse akazi ka Leta, nshinga ibiro byanjye bwite byiga imishinga ». :

Nyamara nk’uko byemezwa n’abagenzacyaha, ubwo jenoside yatangiraga muri Mata 1994, Neretse yari umwe mu bagize komite y’abafata ibyemezo mu karere avukamo ka Ruhengeri. Mu kubisobanura, ariko atabihakana, agira ati « Ndagira ngo mutandukanye neza komite n’inama ngishwanama ya Perefegitura. Abagize inama ngishwanama bashyirwagaho, mu gihe abagize komite bari abahanga mu rwego rwa tekinike batorwaga na Perefegitura kugira ngo bakurikirane imishinga y’iterambere». Ku byerekeye mitingi za MRND, ngo yatangiye kuzirebeshya amaso gusa nyuma ya Gashyantare 1992: «Sinashoboraga gukomeza gukorera ishyaka ryari rimaze kumpigika ».

Neretse, inshuti y’abatutsi ?

Perezida w’urukiko ageze aho yinjira nyirizina mu byaha aregwam ari na byo byatumye urubanza rubunishirizwa mu gihugu cy’u Bubiligi. Harimo iyicwa ry’abantu bo mu miryango itatu, ahitwa i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, barimo n’umubiligikazi. Muri rusange hishwe abantu barenga 13m barimo umubiligikazi Claire Beckers, umugabo we Isaïe Bucyana n’umukobwa wabo Katia ; barimo kandi Coleta Sisi n’abandi. Aba bose bari abaturanyi ba Neretse, ashinjwa kuba yaratungiye agatoki abasirikare nyuma barabica.

Ibyo Neretse ntabyemera na gato, kuko imbere y’urukiko ashimangira ubucuti yari afitanye n’abatutsi, by’umwihariko n’umuryango wa Sisi Evariste. Agira ati « Umugore wanjye nanjye ubwanjye, twari inshuti z’umuryango wa Sisi ». Koko rero ngo uyu muryango ni wo wabafashije kubona icumbi mu 1992, akimara gutakaza inzu y’akazi ya OCIR, ishami rya kawa. Yibuka ko « Coleta Sisi yahamagaye umugore wanjye aramubwira ati muze iruhande rwacu, hari inzu itarimo umuntu. Hari agace karimo amazu meza , gatuwe cyane cyane n’abatutsi. Kuri jye nta cyo byari bimbwiye. Cyane cyane ko nari mfite inshuti nyinshi z’abatutsi kandi tubanye neza. Kugeza ubwo n’abana banjye batigeze bamenye ubwoko bwabo. Akomeza asobanura ko « Sisi Evariste n’umuhungu we bamaze guhunga, ni jye jyenyine watinyutse gufasha umugore we Coleta. Nashyize ubuzima bwanjye mu kaga, kuko icyo gihe hari inyandiko nohererezwaga zo kuntera ubwoba. Sinumva ukuntu uyu munsi Sisi avuga ko ntari inshuti ye. »

I Nyamirambo aho bari batuye, kuva ku muhanda witiriwe Khaddafi utandukanya Tapis Rouge n’ahabereye ubwicanyi, mbere yo kugera kwa Neretse Fabiani, uca ku gipangu cya mbere ubu cyubatswemo igorofa, ukagera kuri no.4 kwa Bucyana Isaïe na Claire Beckers, hagakurikiraho no.6 kwa Sisi Evariste, ukabona kugera kuri no. 8 kwa Neretse. Mu marembo yo kwa Neretse, hari kwa Gakwaya Gerard batandukanyijwe n’umuhanda utarengeje metero 5. Abishwe bose, nk’uko bivugwa n’ubushinjacyaha, ni abo muri abo baturanyi.

Ntiyabonye umurambo wa Bucyana

Ubu bwicanyi bwabaye ku gicamunsi cyo ku italiki ya 09 Mata 1994, nyuma y’iminsi ibiri abatutsi batangiye kwica mu mujyi wa Kigali. Iyi miryango uko ari itatu ubwo yarimo igerageza uburyo yashakisha ubuhungiro ku kigo cya MINUAR, ingabo za LONI zari zaje gufasha u Rwanda gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Arusha. Neretse asobanura agira ati « twumvise umuntu asakuza avuga ngo muri aba FPR ; duhita twumva urusaku rw’amasasu ». Nk’umuturanyi mwiza, yemeza ko bukeye ku italiki ya 10 yafatanyije n’abandi gushyingura abishwe no gufasha abari barokotse. Agira ati « twabahaye ibyo kurya n’ibyo kunywa, mu gihe twatunganyaga ibyo gushyingura ». Abantu barenze 11 barishwe uriya munsi, we asobanura ko yabonye gusa imirambo 7. By’umwihariko, yemeza ko umurambo wa Bucyana utari mu yo yabonye hariya.

Umwe mu barokotse bo muri iriya miryango 3 yasobanuriye urukiko ko yiboneye n’amaso ye “Neretse atungira abasirikare agatoki kwa Sisi, aho bose bari bateraniye”. Nyuma y’ubuhamya ku bwicanyi bwabereye i Nyamirambo, urukiko rukomereje ku byabereye i Mataba, aho Neretse avuka. Havugwa ko hiciwe abantu batazwi umubare.
Sehene Ruvugiro

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *