Gen. Salim Saleh yishyuye akayabo ku bikoresho byangirikiye mu myigaragambyo y’abanyeshuri ba Makerere

Sangiza iyi nkuru

Murumuna wa Perezida wa Uganda, Gen. Caleb Akandwanaho uzwi nka Salem Saleh ni we wishyuye miliyoni 21 z’amashiringi ya Uganda kugira ngo ashumbushe abanyeshuri 21 ba Kaminuza ya Makerere bangirijwe imitungo yabo ubwo igisirikare kirohaga mu buryamo bwabo cyikangiza ibitari bike.

Gen. Saleh uzwi nanone Rufu nk’uko ku rugamba bakunze kumwita, yishyuye aya Frw asaga miliyoni eshanu aba banyeshuri ubwo yahuraga nabo ahitwa Kapeka mu Karere ka Nakaseke kuwa 7 Ugushyingo.

Uwitwa Patrick Nsamba yabwiye Chimpreports ko Gen. Saleh yafashe iki cyemezo nyuma yo kumva rwaserera abasirikare bateje mu buryamo bw’abanyeshuri bigaragambije banga ko amafaranga y’ishuri yakwiyongeraho 15%.

Yanenze imyitwarire y’aba basirikare yatumye ibikoresho nka za mudasobwa, ibya televiziyo n’ibindi byinshi byangirika.

Umwe mu bari bayoboye ibi bikorwa Capt. Ronald Lubeera yatawe muri yombi ndetse Perezida Museveni asaba ingabo kuva muri iyi kaminuza yubashywe muri Afurika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *