Hadutse icya kwitwa imirwano mu masengesho yo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo, mu itorero rya ADEPR Bugunga mu Murenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi bitewe n’ukutumvikana hagati y’abakirisitu kwakuruwe n’ubuhanuzi bw’umwe muri bo. Izi mvururu zadutse ubwo umwe mu bakiristu yuzuraga umwuka, afata mikofone ahereza undi mukiristu ngo amusemurire ibyo yavugaga mu ndimi zisanzwe zivugwa n’abuzuye umwuka. Umwe mu bakristu wari uri mu rusengero utifuje ko Rwandatribune dukesha iyi nkuru itangaza amazina ye, yavuze ko uwasemuraga yavugaga ko abaririmbyi badasenga Imana ahubwo baba bari kuyikerensa. Yagize ati:” Nyine byatangiye umukirisitu ahaguruka agatangira kuvuga indimi, noneho ahereza umukobwa mikoro atangira gusemura, nibwo umudiyakoni yaje afata ku munwa uwo wasemuraga kugira ngo atavuga noneho na wa mugabo wavugaga indimi baza kumufata ariko bagundagurana”. Uyu mukiristu yakomeje avuga ko uwo musemuzi yavugaga ko mu by’ukuri abaririmbyi badasenga Imana by’ukuri ahubwo bayikerensa. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, Marie Michel Umuhoza yemeje aya makuru ko hari abakristu batatu bari mu maboko ya RIB bakurikiranyweho kubangamira imigendekere myiza y’idini. Marie Michel Umuhoza avuga ko abateje imvururu harimo uwitwa Niringiyimana, Mukandayisenga na Nishimwe. Yagize ati ” Amakuru nuko ari abakiristu batatu bakurikiranyweho kubangamira imigendekere myiza y’imihango y’idini, Urwego rw’Igihugu Ubugenzacyaha rwaje kumenya ayo makuru, ubu bafungiye kuri statio ya Byumba mu gihe iperereza rigikomeje. Ingingo yo guhanura ikomeza kugarukwaho kenshi, bamwe bavuga ko ari ubutekamutwe mu gihe hari n’abavuga ko bibaho kandi ko bikomoka ku Mana.
Kugeza ubu amakuru dufite ni ayo nkubwiye, twayahuza n’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda akaba akubiye mu ngingo ya 153.”


