Abaturage batinye kubwira Guverineri Munyantwari byinshi ku marozi y’i Rusizi

Sangiza iyi nkuru

Benshi mu baturage bo mu Murenge wa Gitambi wo mu karere ka Rusizi bagize ubwoba bwo kubwira Guverineri w’Intara y’Uburengererazuba, Alphonse Munyantwari byinshi ku marozi bavuga ko abateye inkeke.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu Kwakira uyu mwaka, rweretse abaturage Umuyobozi w’akagari ka Hangabashi wungirije ushinzwe iterambere n’umuhuzabikorwa wa Dasso mu Murenge wa Gitambi wo mu karere ka Rusizi bakekwagaho gukubita no gukoza isoni abaturage babita abarozi,nyuma urukiko rwibanze rwa Nyakabuye rwaje kurekura aba bagabo by’agateganyo.

Guverineri w’Intara y’Uburengererazuba, Alphonse Munyantwari yasuye ako gace ngo akurikirirane iby’iki kibazo,maze abaturage bahabwa umwanya bamugaragariza uburyo babangamiwe n’amarozi.

Radio 1 yari muri ako gace ivuga ko ” Abenshi muri aba baturage batinye kuvuga banga ko baza kurogwa.”

Abo baturage bashinjwa kuba abarozi bahawe umwanya nabo bisobanura mu ruhame bagaragaza ko bataroga nkuko babishinjwa.

Munyantwali Alphonse yatangaje ko nyuma yo kumva ibitekerezo bitandukanye bivuye mu baturage yasanze abashinjanya amarozi ari imiryango ndetse bikaba n’amakimbirane ashingiye cyane ku miryango gusa ko bitandukira bikagera no ku bandi baturage.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge atigeze akingirwa ikibaba kuko abaturage barenga 90%bose bagaragaje ko atigeze akubita abo bashinjwaga ko ari abarozi. Yavuze ko hagikomeje iperereza kugira ngo uwaba yarabigizemo uruhare wese akurikiranwe.

Ikibazo cy’amarozi mu karere ka Rusizi kimaze igihe cyane kivugwa aho hari abaturage bakunze gutangirwa n’ubuyobozi bashaka kwihimura ku baturanyi babo babashinja kubarogera.

Iki kibazo kivugwa ahanini mu Mirenge ya Gitambi na Gikundamvura aho abahatuye bakunze kugaragaza ko hari urutonde rw’abo bazi babaroga.

Basaba ko Leta ikwiye kugira icyo ikora kuko abenshi iyo hagize umuntu upfa mu gace runaka azize urupfu rutunguranye kwa muganga barabuze uburwayi,bihita byitwa ko azize amarozi bityo bigateza urwikekwe mu baturage.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *