Intara y’Iburasirazuba yatanze amabwiriza ko umuntu wese ushaka gutangira kuyikoreramo azajya akora inyandiko yemeza ko atazigera yiruka inyuma y’abana b’abakobwa bakiri bato.
Aya mabwiriza aregaba uwifuza gukorera mu turere turindwi tugize iyi ntara, biteganyijwe ko azagezwa no mu bikorera ndetse no mu miryango itegamiye kuri Leta (ONG) nk’uko The Chroniles ibitangaza.
Ibi byatangajwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Fred Mufulukye kuwa 20 Ugushyingo ubwo yari mu nama y’Umuryango Imbuto Foundation yabereye i Nyagatare.
Ati “ Usanga abantu bamwe babona akazi hano, aho kugira ngo ayo binjize bayakoreshe biteza imbere, bakayashora mu gushuka abana babashora mu mibonano mpuzabitsina.”
KT Press yatangaje ko Guverineri Mufulukye asanga “ari ngombwa gufata ingamba, abakora muri iyi ntara bakazajya bandika urupapuro biyemeza ko batazashuka abana.”
Yavuze ko bireba na za ONG kuko ngo zitagomba guteza ikibazo kuri iyi ngingo.
Gusa Mufulukye ntiyavuze ibihano bireba uzaba yakoze ibinyuranye n’ibyo azaba yanditse yiyemeza, cyangwa se ibizaba bigize ubutumwa bukubiye mu rwandiko.
Iki cyemezo gifashwe mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abana b’abangavu muri iyi ntara.
Ni mu gihe iyi ntara ari yo iza imbere mu kugira umubare munini w’abangavu baterwa inda. Mu myaka ibiri ishize abakobwa 55,048 batewe inda, 19,838 bakomoka mu Ntara y’Iburasirazuba.


