Gasabo: Baravuga ko babangamiwe n’amafaranga bishyura nyuma yo kugurisha isambu

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu batuye mu Karere ka Gasabo bavuga ko babangamirwa n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30 basabwa mu gihe bagurishije isambu mu rwego rwo guhindura nyirayo (mutation).

Aba baturage bavuga ko ari menshi, bityo bakifuza ko itegeko ryavugururwa bakagena uyishyura kandi ngo akanagabanywa.

Ufitinema Chanelle waganiriye na Radiotv10 yavuze ko “Hashize igihe abaturage bagaragaza ko batumva impamvu mu ihererekanya ry’ubutaka abantu bose bishyura amafaranga angana kandi ubutaka baba bagurishije butangana.”

Mugenzi we Ndagije Samuel we yagaragaje ko “amafaranga nayo ari menshi kandi asaba ko itegeko ryasobanura neza ugomba kwishyura ikiguzi cy’ihererekanya ry’ubutaka hagati y’ugura n’ugurisha.”

Kuri iki kibazo abayobozi mu kigo gishinzwe ubutaka bavuga ko “ikibazo bakizi kandi ko bagejeje umushinga w’itego muri ministeri y’igenamigambi ku buryo mu gihe cyavuba hazasohoka itegeko rishya.”

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka nacyo cyemera ko kuba ikiguzi cyo guhererekanya ubutaka kitagendera ku ngano y’ubuso bw’ubutaka ari ikibazo kandi ko hari itegeko rishya rigiye gusohoka rizaba risubiza iki kibazo n’ibindi bibazo byose ngo abaturage bibaza ku micungire y’ubutaka.

Umuyobozi w’ikigo cy’ubutaka Mukamana Esperance yabwiye radio tv10 ko “umushinga w’itegeko urimo kunonosorwa na Minisiteri y’igenamigambi ku buryo bizeye ko mu gihe cya vuba rishobora kuzasohoka kandi ngo ibibazo abaturage bibaza byose byitawe cyane ko batanzemo n’ibitekerezo.”

Abaturage baragaragaza iki kibazo mu gihe nubundi mu bushakashatsi bwakozwe n’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (Cladho), bwagaragaje ko abaturage batishimiye amafaranga 30 000, basabwa mu gihe bandukuza ubutaka habayeho ubugure (mutation).

Abaturage 99% bo mu Turere twa Gatsibo, Musanze, Kamonyi, Rusizi, Gisagara na Ngororero bakoreweho ubushakashatsi, bavuga ko harimo akarengane kuba uwo ariwe wese ugurishije ubutaka hatitawe ku ngano yabwo, yishyura Leta 30 000 Frw.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *